Monday, September 19, 2022

Abasaseridoti ba Arikidiyosezi ya Kigali batumwe mu byiciro binyuranye (2022-2023)

Bamwe mu basaseridoti ba Kigali
Abapadiri 19 bazayobora ibigo binyuranye : amashuri yisumbuye, ishuri rikuru, hoteli… naho 39 bayobore za Paruwasi, ziherere mu turere tw’ikenurabushyo 5.

Kuwa 10 Mata 1976 hasohowe iteka « Cum Venerabiles » rishinga Arikidiyosezi ya Kigali. Ni Nyirubutungane Papa Pawulo wa VI wayishinze, ikuwe ku buso bwa Arikidiyosezi ya Kabgayi, yahise ihindurwa diyosezi. Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ni we wayibereye Arikiyepiskopi wa mbere, kuva kuwa 10 Mata 1976, kugeza kuwa 8 Kamena 1994 yitabye Imana. Kuwa kuwa 9 werurwe 1996 ni bwo Myr Tadeyo NTIHINYURWA yagizwe Arkiyepiskopi, nuko yemerwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru kuwa 19 Ugushyingo 2018, ubwo hatorwaga Myr Antoine KAMBANDA wari umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ngo amusimbure, hanyuma akimikwa kuwa 27 Mutarama 2019. Kuva ubwo kugeza none, ni Arkiyepiskopi wa Kigali, akaba n’umuyobozi wa Diyosezi (Administrateur Apostolique) ya Kibungo. Ubu ni umwe mu bakaridinali ba Kiliziya. Ushaka kumenya amateka ya Antoine Karidinali KAMBANDA na Myr Tadeyo NTIHINYURWA, soma inkuru yitwa Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Inyandiko ya Arikidiyosezi ya Kigali yo kuwa 22 Nyakanga 2022, igaragaza uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka w’ikenurabushyo 2022-2023, ikagaragaza kandi ko abahawe ubutumwa bushya batagomba kurenza kuwa 29 Kanama 2022 bataragera aho batumwe.

 A.   Bamwe mu bahawe ubutumwa muri serivisi rusange

Myr Casmir UWUMUKIZA
Myr Casmir UWUMUKIZA ni igisonga cy’Arikiyepiskopi, akaba yarasimbuye Padiri Jean Claude Muvandimwe woherejwe kwiga mu Butaliyani. Mu byo ashinzwe, harimo n’umuryango. Padiri Phocas BANAMWANA ni umunyamabanga, ashinzwe n‘urubuga rwa Diyosezi. Padiri Phocas HITIMANA ashinzwe ishyinguranyandiko. Padiri Jean de Dieu UWAMUNGU ni umunyakigega wa Diyosezi, yungirijwe na Padiri Justin NSANZAMAHORO. Padiri Onesphore NTIVUGURUZWA ashinzwe uburezi Gatolika. Padiri Anastase NZABONIMANA ayoboye ibiro bishinzwe ubwigishwa (catéchèse). Padiri Donatien TWIZEYUMUREMYI ashinzwe Caritas, ubutabera n’amahoro.

B.    Abazayobora amaparuwasi ya Kigali mu mwaka w’ikenurabushyo 2022-2023

  1. RULINDO: yashinzwe mu 1909, izayoborwa na Padiri Damien KIMENYI, Intumwa ya Arikiyepiskopi (Vicaire épiscopal) mu karere k’ikenurabushyo ka BURIZA-BUMBOGO
  2. NYAMATA: yashinzwe kuwa 19/01/1957, izayoborwa na Padiri François NZANZABACU, Intumwa ya Arikiyepiskopi (Vicaire épiscopal) mu karere k’ikenurabushyo ka BUGESERA
  3. Padiri Innocent CONSOLATEUR
    CATHEDRALE SAINT MICHEL : yashinzwe mu 1963, izayoborwa na Padiri Innocent CONSOLATEUR,
    Intumwa ya Arikiyepiskopi (Vicaire épiscopal) mu karere k’ikenurabushyo ka SAINT MICHEL
  4. GISHAKA : yashinzwe mu 1992, izayoborwa na Padiri Théophile NKUNDIMANA, Intumwa ya Arikiyepiskopi (Vicaire épiscopal) mu karere k’ikenurabushyo ka Masaka
  5. KACYIRU : yashinzwe kuwa 29/8/2004, izayoborwa na Padiri Martin UWAMUNGU, Intumwa ya Arikiyepiskopi (Vicaire épiscopal) mu karere k’ikenurabushyo ka KICUKIRO
  6. SAINTE FAMILLE: yashinzwe mu 1913, izayoborwa na Padiri Ezéchiel RUKIMBIRA
  7. RWANKUBA: yashinzwe mu 1947, izayoborwa na Padiri Noël BANZI
  8. RUTONGO: yashinzwe kuwa 06/08/1955, izayoborwa na Padiri Jean de Dieu NSHIMIYIMANA
  9. KABUYE : yashinzwe mu 1961, izayoborwa na Padiri Simon Pierre RUTERANA
  10. KICUKIRO : yashinzwe mu 1963, izayoborwa na Padiri Ignace BAGENZI HIRWA
  11. MASAKA : yashinzwe mu 1963, izayoborwa na Padiri Mathias NSENGIYUMVA
  12. NYAMIRAMBO : yashinzwe mu 1964, izayoborwa na Padiri Claudien MUTUYIMANA
  13. SHYORONGI : yashinzwe kuwa 27/7/1967, izayoborwa na Padiri Emmanuel SEBAHIRE
  14. MUSHA : yashinzwe mu 1969, izayoborwa na Padiri Julien MWISENEZA
  15. RULI : yashinzwe kuwa 1/06/1970, izayoborwa na Padiri Jean Paul NKUNDAMAHORO
  16. NDERA : yashinzwe mu 1970, izayoborwa na Padiri Aphrodis NIYIGENA
  17. RUHUHA : yashinzwe mu 1971, izayoborwa na Padiri Elvinus MUSEMAKWELI
  18. RILIMA : yashinzwe mu 1973, izayoborwa na Padiri Patrice TWAGIRAYEZU
  19. GIKONDO : yashinzwe mu 1976, izayoborwa na Padiri Jean Pierre NSABIMANA (Père Pallotin)
  20. KABUGA : yashinzwe kuwa 1/06/2003, izayoborwa na Padiri Ildephonse BIZIMUNGU (Père Pallotin)
  21. CYAHAFI : yashinzwe kuwa 31/08/2003, izayoborwa na Padiri Paschal Osman EWUNTONI (Père Blanc)
  22. KIGARAMA : yashinzwe kuwa 11/11/2006, izayoborwa na Padiri Viateur NSENGIYAREMYE
  23. MUHONDO : yashinzwe kuwa 06/09/2008, izayoborwa na Padiri Jean Pierre NTIVUGURUZWA, unashinzwe ivugurura muri Roho Mutagatifu (Abakaisimatike)
  24. REMERA : yashinzwe kuwa 14/09/2008, izayoborwa na Padiri Jean Bosco NTAGUNGIRA, unashinzwe ubutwererane, ubumwe n’amadini na OPM
  25. KARENGE : yashinzwe kuwa 16/11/2008, izayoborwa na Padiri Victor KARAMIRA
  26. MUNYANA : yashinzwe kuwa 04/09/2011, izayoborwa na Padiri Léodegard NIYIGENA
  27. NKANGA : yashinzwe kuwa 15/09/2012, izayoborwa na Padiri Didier NIWENCUTI
  28. BUTAMWA : yashinzwe kuwa 17 /05/ 2015, izayoborwa na Padiri Isidore KARAMUKA (Père Rogationnistes)
  29. RUTONDE : yashinzwe kuwa 26/11/2017, izayoborwa na Padiri Valens TWAGIRAMUNGU
  30. MBOGO : yashinzwe kuwa 22/10/2017, izayoborwa na Padiri Léopold KANANGA
  31. RUSHUBI : yashinzwe kuwa 14/10/2018, izayoborwa na Padiri Jean Damascène MUGIRANEZA
  32. KARAMA : yashinzwe kuwa 29/08/2021, izayoborwa na Père Florent RUGIGANA
  33. KIMIHURURA : yashinzwe kuwa 2/10/2021, izayoborwa na Père César Augustin HABANABAKIZE
  34. GAHANGA : yashinzwe kuwa 9/10/2021, izayoborwa na Padiri JMV NTACOGORA
  35. MAYANGE : yashinzwe mu 2021, izayoborwa na Padiri Florien NTURANYENABO
  36. RUSASA : yashinzwe mu 2021, izayoborwa na Padiri Gaudiose MPAWENAYO
  37. MUNANIRA: izayoborwa na Padiri Gaspard MUKESHIMANA
  38. KANOMBE, iri gutegurirwa kuba Paruwasi, izayoborwa na Padiri Jean claude NDAYISHIMIYE
  39. KAMABUYE: izayoborwa na Padiri Evariste BIRAMAHIRE 

C. Abatumwe kuyobora ibigo bitandukanye mu mwaka w’ikenurabushyo 2022-2023

  1. Padiri Jean de Dieu TUMUSHIMIRE
     Pacis TV na Komisiyo y’itumanaho bizayoborwa na
    Padiri Jean de Dieu TUMUSHIMIRE
  2. Ingoro ya JALI, mu rugo rw’arikiyepiskopi uri mu kiruhuko, izayoborwa na Padiri Gabriel DUSENGIMANA, wungirijwe na Padiri Théophile KABANDA
  3. Centre Saint Paul izayoborwa na Padiri Justin NSANZAMAHORO
  4. HOTEL Sainte Famille izayoborwa na Padiri Simon RUVUZANDEKWE
  5. Kaminuza ya Ruli- Ruli Higher Institute of Health, izayoborwa na Padiri Innocent DUSHIMIYIMANA, wungirijwe na Padiri Crispin KUBWIMANA, ushinzwe abakozi
  6. Collège Saint André izayoborwa na Padiri Faustin DUSABIMANA. Ushinzwe imyitwarire ni Padiri Victor NDANGAMYAMBI.
  7. E.S. BUMBOGO izayoborwa na Padiri Noel NSENGIMANA
  8. E.S. St Joseph izayoborwa na Padiri Polyacarpe NZAYISENGA
  9. G.S.C.I.M RWANKUBA izayoborwa na Padiri Alphonse DUSENGUMUREMYI
  10. G.S. KAGUGU izayoborwa na Padiri Jean Bosco BIZUMUREMYI
  11. G.S. MASAKA izayoborwa na Padiri Alain Robert UMUHIRE
  12. G.S. RILIMA izayoborwa na Padiri Joseph MUKASA DUSABE
  13. G.S. RUSUSA izayoborwa na Padiri Faustin NSHUBIJEHO
  14. G.S. RUTONDE izayoborwa na Padiri Fidèle BAGANINEZA
  15. G.S. Saint Albert Rulindo izayoborwa na Padiri Egide NSABIREMA
  16. Ignuscio Cherubino Gabriele izayoborwa na Padiri Augustin MANIRAFASHA
  17. Iseminari Nto Mutagatifu Visenti Ndera izayoborwa na Padiri Pasikali TUYISENGE, yungirijwe na Padiri Valens BIZIMANA ushinzwe amasomo. Padiri Charles NTABYERA ashinzwe kwita ku buzima bwa roho. Umucungamutungo ni Padiri Adolphe Jean Pierre RUKUNDO
  18. TVET GACURIRO izayoborwa na Padiri Ildephonse UWIMANA
  19. TVET NDAMA izayoborwa na Padiri Eulade NIMURAGIRE

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...