Monday, September 26, 2022

Mutagatifu Ejide (Jili), Umukuru w’abihayimana (+720)

Mu gihe cyo hambere mutagatifu Ejide yari umuntu uzwi cyane kandi ukunzwe na benshi muri Kiliziya. Kiliziya nyinshi zubatswe muri iyo myaka bakunze kuzimwitirira by’icyubahiro. Mutagatifu Jili, umumonaki uba wenyine, ari we Ejide (AEGIDIUS, mu kilatini), yavukiye mu mujyi wa Atene, avukira mu muryango wa cyami. Yize amashuri meza kandi yari umuhanga. Bavuga ko yanditse ibitabo byiza ku buvuzi ndetse n’iby’ibisigo, icyo yari azi cyane kurusha ibindi ni imibereho y’abatagatifu. Umunsi umwe, igihe yari agiye mu kiliziya, ahura n’umukene usabiriza, arwaye kandi yambaye utwenda tw’uducwabari, nuko asaba Ejide kumufasha. Agize impuhwe, Ejide yiyambuye igishura cye cyiza kandi cy’agaciro gakomeye aracyimwihera. Uwo mukene amaze kucyambara ahita akira indwara yari arwaye. Icyo gitangaza cyatumye Ejide yumva ko gufasha abakene bishimisha Imana.

Ababyeyi ba Ejide bamaze gupfa, afata ibyo yari atunze byose abiha abakene, maze yiyemeza kwikenesha no kwicisha bugufi ndetse no kwibabaza. Ejide yakomeje gukora ibitangaza byinshi kugeza n’aho bimuteye ubwoba bwinshi, nuko afata icyemezo cyo kuva mu gihugu cye kavukire, akajya mu bihugu by’Uburayi bw’Iburengerazuba.  Igihe yari ari mu nyanja, haza umuhengeri mwinshi, arasenga cyane, inyanja iratuza.  Ageze i Mariseye mu Bufaransa, yakijije umukobwa w’umunyacyubahirokazi wari wamucumbikiye. Ejide yaje kwibera hafi y’uruzi rwa Rone, mu ntara ya Langedoki mu gisekuruza cya VII. Yifuzaga kwibera wenyine, nuko abona ubuvumo bwari ahitaruye aba ari mwo yibera. Yasengaga hafi amanywa yose n’amajoro yose, mu isengesho risa n’iritaretsa, ashengerera Imana kandi ayihanze amaso. Yakundaga kwigomwa ibyo kurya iminsi hafi ya yose kandi yari atunzwe n’amata y’impala Imana yamwoherereje.

Nyuma y’imyaka itatu Ejide yibera muri ubwo buvumo wenyine, umunsi umwe, Wamba, umwami w’abavizigoti bo mu gihugu cya Hispaniya, yaje guhiga muri iryo shyamba ari hamwe n’abandi bahigi benshi. Ya mpala yari imutungishije amata yayo, iza yirukanka ikurikiwe n’imbwa, ihungiye kuri uwo mutagatifu Ejide, yananiwe kandi iri hafi kwicwa. Ejide yasabye Imana kurinda iyo nyamaswa itari igize icyo itwaye abahigi. Maze umuhigi wari ufite ishyaka ryo kurasa iyo mpala, ayirashe, umwambi ufata ikiganza cya Ejide. Umutera igikomere kitazakira. Bityo iyo mpala irarokoka, kuko umwami yageze aho Ejide ari, abona ikamba ry’ubutagatifu ryari rizengurutse uruhanga rwe, atanga itegeko ryo kurekeraho guhiga ya mpala.

Umwami Wamba yaje gusaba imbabazi uwo mutagatifu wari umurinzi w’iyo mpala, anazisabira abahigi be nuko bose bababarirwa. Ni muri ubwo buryo Ejide yumvishije umwami ko ari byiza kubaka urugo rw’abihayimana b’abamonaki aho hantu. Nuko umwami yubaka urwo rugo rwaje kwitwa urugo rwa mutagatifu Ejide w’i Gari (abbaye de saint-Gilles-du-Gard) rwaje kuba isangano n’uburuhukiro bw’abakora ingendo ntagatifu, ndetse n’abajya i Roma.

Urugo rumaze kuzura, Ejide yayoboye igihe gito abamonaki baje bamusanga muri urwo rugo, nyuma yaho yisubirira kuba wenyine. Agiye kurangiza iminsi ye ku isi, yaje kubana n’abamonaki be, kugira ngo aharangirize ubuzima bwe bwo ku isi. Bavuga ko abantu bakomeye bazaga kugisha inama Ejide, ari Papa, ndetse n’abami. Ndetse n’igikomangoma Karoli Marteli cyazaga kwaka isakaramentu rya Penetensiya kwa Ejide. Ejide yitabye Imana kuwa 1 Nzeri 720. Mutagatifu Ejide ni umuvugizi w’abacumbagira, akiyambazwa cyane n’abarwaye kanseri, abagore b’ingumba, n’abasabira ababana n’ubumuga bwo mu mutwe, abitwaga abasazi.

Aho byavuye:

·  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.259.

·        https://sanctoral.com/fr/saints/saint_gilles_ou_egide.html

·        https://fr.wikipedia.org/wiki/Gilles_l%27Ermite

·        http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-gilles-abbe-ermite-640-720-fete-le-01-septembre.html

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.226.

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...