Monday, September 26, 2022

Mutagatifu Antoni; gushengerera byamugize umubibyi w’urukundo n’amahoro

Kuwa uwa 11 Gicuransi 2007,Antoni Galvão ashyirwa mu batagatifu

… Ni umubibyi w’amahoro n’urukundo, umwana n’umucakara wa burundu wa Bikira Mariya, wabashaga kuba ahantu habiri icyarimwe no kuba yahagarara mu kirere, ntacyo ahagazeho. Yakundaga gushengerera Isakaramentu Ritagatifu (un profond adorateur de l’Eucharistie) … 

Uyu Antoni (Antoine de Sainte-Anne Galvão) tuvuga, ni umutagatifu twizihiza kuwa 23 Ukuboza, umunsi yapfiriyeho mu 1822. Uwo ni Antoni Galvão wavukiye mu bwami bwa Brésil mu 1739, umupadiri witagatifurije mu muryango w’Abafransiskani (Frères mineurs déchaussés), akaba uwambere watangajwe nk’umutagatifu mu bakomoka mu gihugu cya Brésil. Antoni Galvão yavukiye mu muryango wifite kandi ukunda gusenga. Icyo gihe Brésil yari mu bukoloni, itegekwa n‘igihugu cya Portugal. Ababyeyi be bamureze neza, bamutoza gukunda Imana kandi na we agakunda abakene n’indushyi. Afite imyaka 13 nibwo yatangiye amasomo i Belém, mu iseminari y’Abayezuwiti (séminaire des jésuites de Belém) [Mu batagatifu basaga 54, harimo Abamaritiri basaga,32. Ni umuryango wabayemo abahanga ba kiliziya nka Mutagatifu karidinal Roberiti Belarimine (1542–1621). hanyuma aza kwinjira mu ba fransiskani b’i Rio de Janeiro. Aha ni ho yakoreye amasezerano yio kwiyegurira Imana, ahabwa izina rya Antoni wa Mutagatifu Ana (Antoine de Sainte-Anne), maze yitangira byimazeyo kwita ku bakene, abarwayi n’abacakara bari henshi muri Brésil.

Ahitwa São Paulo ni ho Antoni wa Mutagatifu Ana yaherewe ubupadiri mu 1762, anahakorera ubutumwa bwo kwita ku babikira bagenzi be, abafasha mu bujyanama no mu kwiyunga n’Imana. (Confesseur et conseiller spirituel des religieuses et des fraternités du Tiers-Ordre franciscain). Yashinze urugo rw’ababikira rwitiriwe Umwamikazi utarasamanye icyaha w’urumuli (Notre-Dame de l'Immaculée Conception de la Lumière, établissement conceptionniste), akaba yarashinguwe kuwa 23 Ukuboza 1822.

Mu buzima bwe, yaranzwe no kubiba amahoro n’urukundo rwagati mu bantu (Homme de paix et de charité). Yakundaga abavandimwe be, cyane cyane abarwayi n’abacakara yitangiye mu kwemera gutagatifu kwa Kiliziya. Antoni yakundaga kandi ku buryo bwihariye Bikira Mariya, akamwiyambaza igihe cyose. Ni yo mpavu bamwise umwana n’umucakara wa burundu wa Bikira Mariya (le fils et l'esclave perpétuel). Umwana wa Mariya burya nta tana n’Ukaristiya, ifunguro ry’ubugingo. Antoni wa Mutagatifu Ana yaranzwe, mu mibereho ye, no gushengerera Isakaramentu Ritagatifu (un profond adorateur de l'Eucharistie), na yo imubera isoko y’imbaraga mu rugendo rugana Ijuru. Yakundaga ubusizi n’uvuvanganzo, agakundirwa inyigisho n’inama bye byuje ubuhanga byanyuraga benshi. Yari afite impano nyinshi yagabiwe n’Imana. Twavuga nko kuba ahantu habiri icyarimwe (don d'ubiquité) n’iyo kuba yahagarara mu kirere, ntacyo ahagazeho, ntagwe cyangwa ngo atwarwe n’umuyaga (don de lévitation).

Ni papa mutagatifu Yohani Pawulo wa II wamushyize mu rwego rw’Abahire kuwa 25 Ukwakira 1998, aba atyo uwambere mu bakomoka muri Brésil ugeze kuri urwo rwego. Dore uko Papa Benedigito wa XVI yamuvuze mu nyigisho yatanze ubwo yamushyiraga mu rwego rw’Abatagatifu, i São Paulo, kuwa 11 Gicuransi 2007. (Extraites de son homélie de canonisation) :

1.    Yaganwaga na benshi ngo abafashe kwiyunga n’Imana, kuko yari yuje ubwitange, ubuhanga n’ubwitonzi. « Il était très recherché pour les confessions, car empli de zèle, de sagesse et de prudence ».

2.  Yabaye umujyanama w’ikirangirire, ubiba amahoro mu mitima no mu miryango, umugabuzi w’urukundo, by’akarusho ku bakene n’abarwayi. « Il fut un conseiller réputé, le pacificateur des âmes et des familles, le dispensateur de la charité, en particulier envers les pauvres et les malades ».

Imitima y’abemera Imana yamwigiraho kurangwa n’urukundo rudaheza, rudakorera inyungu y’isi. Yamwigiraho kuba abanyamahoro hose no muri bose, gukunda no gukindisha abandi Bikira Mariya n’umugenzi mwiza wo kurangamira Imana mu gushengerera Ukaristiya. Umubiri wa Yezu. Gushengerera Yezu Kristu byamuhaye kuba umubibyi w’urukundo n’amahoro rwagati mu bantu, bimugira umwana wa Bikira Mariya kuko burya umwana wa Yezu ni we mwana wa Bikira Mariya. Mutagatifu Antoni, udusabire !

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...