Nyuma y’imyaka
makumyabiri n’itatu (23), Mutagatifu Ekere yitabye Imana mu mahoro nyuma
y’umurimo w’indahangarwa yari asoje hano ku isi. Ekere akimara gusanga Rurema,
Valeri yamusimbuye ku ntebe y’Ubwepiskopi na we ayimaraho imyaka cumi n’itanu.
Materine na we, n’ubwo yari ashaje, yaje gusimbura Valeri ku ntebe
y’Ubwepiskopi. Materne n’ubwo yari ashaje, ariko nk’umwepiskopi mushya, yari
afite inyota n’inzozi byo kwagura umurimo wo kwamamaza Ingoma y’Imana.
Byaramworoheye kuko icyo gihe cyari icy’amahoro ku bakristu kuko ingoma
y’Abanyaroma itabatotezaga. Abanyaroma bari bahugiye mu kubumbatira umutekano
w’imbibi z’uruzi rwa Rini (Rhin). Materne yafashe urugendo, agana ahitwa
Mozelle agenda yigisha Inkuru Nziza ndetse no mu nkengero z’umugezi wa Rhin.
Muri urwo rugendo rwo
kwamamaza Inkuru Nziza atiziganya, Materne yarakomeje agera i Kolonye (Cologne)
wari umujyi wa Ubiyensi (Ubiens). Aha i Kolonye, Materne yubatse za Kiliziya
ndetse atora abasaserdoti bo gukomeza umurimo mwiza yari amaze gutangira.
Yakomezanyije umwete wo kogeza ingoma ya Kristu agana i Tongiresi (Tongres).
Iyi Tongres wari umujyi wari mu masangano y’inzira enye za gisirikare arizo:
Bave (Bavai), Kolonye (Cologne), Ariloni (Arlon) na Nimege (Nimègue). Materne
ubwo yari ageze ku butaka bubarirwa mu Bubuligi bw’ubu, yahise aba
ikirangirire, yubaka ingoro yitiriye Bikira Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana.
Yahashinze umusingi w’ubwepiskopi.
Niyo mpamvu iyo
bagaragaza ishusho ye ya mbere, bamwerekana afite Kiliziya y’inzogera eshatu: Trèves,
Cologne na Tongres. Materne kandi yubatse Kiliziya ntoya (Chapelles) ahantu ubu
hazwi nk’imijyi ya Walcourt na Ciney. Hari inkuru ivuga ko abana ba Guverineri
wa Ciney bagiye ku mafarasi, ubwo berekezaga ku Nyanja, izo farasi zabaye
nk’izisaze maze ziriruka cyane. Abo bana bagize ubwoba maze bibayobeye, bambaza
Imana ya Materne ngo ibatabare maze ako kanya ifarasi zihita zigenda neza.
Guverineri amenye uko Imana yatabaye abana be kubera ibitangaza by’Imana,
yahaye Materne ikibanza kinini ngo yubakeho kiliziya.
Ku byerekeye i Walcourt
uruhererekane rw’amateka ya Kiliziya ruvuga ko ari Materne wabaje ishusho ya
Bikira Mariya akayishyira ku rutambiro rw’ingoro yitiriwe Bikra Mariya Nyina
w’Imana. Yagarutse i Kolonye nyuma y’imyaka mirongo ine y’ubutumwa, yari
agejeje mu myaka ijana. Yazahajwe n’indwara y’ibicurane iza no kumuhitana. Cyakora
Mu gitabo cyitwa “Martyrologe romain” bavuga ko Materine yagiye mu Nama Nkuru (Concile)
ya Roma (muri 313) no mu nama ya Arles mu mwaka wakurikiyeho, akaba yaritabye Imana
muri 344. No mu gitabo cyitwa Dix mille saints bavuga ko yaba yaritabye Imana
nyuma ya 325. Hatitawe ku mateka abusanye avuga igihe Materne yabereyeho,
ikizwi neza ni uko Materine ari we watangije ziriya Kiliziya twavuze haruguru.
Akaba ari we wamamaje Ivanjili muri biriya bihugu. Kiliziya Gatolika yizihiza
umunsi Mukuru wa Mutagatifu Materne kuwa 14 Nzeri.
Aho byavuye:
·
https://fr.wikipedia.org/wiki/Materne_de_Cologne
·
https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1852/Saint-Materne.html
·
http://boowiki.info/art/les-eveques-allemands/cologne-materne.html
· LE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i
Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.347.
(Aya mateka yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa
Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho
y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES
MEA).
No comments:
Post a Comment