Mutagatifu Auberti
yavutse ahagana mu mwaka wa 670, ku ngoma y’umwami Shildeberti wa IV. Yitabye
Imana mu mwaka wa 725, ari umwepisikopi wa Avranshe(Avranche). Auberti yavukiya
hafi ya Avranshe mu muryango ukomeye. Ababyeyi be bamaze gupfa, ibyo atunze
byose yabigabanije abakene, hanyuma ajya kwiha Imana, nuko aba umupadiri,
urangwa n’urukundo, urugwiro n’ubwitonzi. Mu mwaka wa 704, nibwo yatorewe kuba
umwepiskopi wa Avranshe.
Mutagatifu Auberti
bamwanditseho byinshi, bivuga ku buzima bwe. Mu byamwanditsweho, harimo aho
bavuga ukuntu umwepiskopi Auberti yirukanye ikiyoka cyitwa Drago(dragon) cyari cyarayogoje
abantu, kimereye nabi amatungo y’abakirisitu. Auberiti yacyirukanye akoze
ikimenyetso cy’umusaraba, hanyuma akijugunyaho indangabubasha (étole),
agitegeka gusubira mu nyanja no kutazongera kugaragara mu bantu. Umwanditsi
avuga kandi ukuntu mutagatifu Auberti ari umuhamya w’ibyo yiboneye byerekeye uko
Malayika Mikayeli arwanya ikiyoka (dragon), intambara igatangirira ku musozi wa
Dol, ikarangirira ku musozi wa Tombe. Aho ni ho Malayika Mikayeli yatsindiye
Sekibi, amutegeka kuhubaka Kiliziya. Mu mwaka wa 708, Mutagatifu Auberti
yabonye umumalayika amwereka aho azubaka kiliziya ku kirwa yari yamweretse, ku
gasozi kari mu nyanjya, kakaba agasozi kuzuye amabuye. Ni mu Bufaransa
bw’amajyaruguru hagati y’intara ya Bretanye n’iya Normandi.
Ijoro
rimwe, Malayika mutagatifu Mikayeli yamubonekeye gatatu kose asaba
kumwubakishiriza ingoro kuri uwo musozi wa Tombe, kugira ngo bazajye
bayimwubahiramo. Kuri uwo musozi ni ho Auberti yajyaga ajya gusengera no
kuzirikana ibitangaza by’Imana. Auberti amaze kubona ukuntu ako gasozi gateye
nabi, kakaba gakora ku nyanja, kandi gatuweho n’inyamaswa ndetse n’abamonaki
baba bonyine gusa, nuko avuga ko uwo mushinga wo kuhubaka kiliziya
atawushobora. Yibwiraga ko shitani izagaruka kongera kuharwanira. Malayika
mukuru yabimusubiriyemo ubwa gatatu, Auberti abona kubyemera, nabwo abyemezwa
n’uko malayika yamukojeje urutoki ku gahanga, agatsindagira, hanyuma urutoki
rukishushanya ku gahanga, rwaharemye umwobo.
Mbere y’uko abyemezwa
n’ikimenyetso, yabanje gutekereza ko ari Sekibi iri kumwoshya, imushyiramo icyo
gitekerezo, ndetse n’igihe Mikayeli aje ku nshuro ya gatatu, Auberti yari
agitekereza ko ari Sekibi, ahubwo afata umwanzuro wo gusenga no kwibabaza ngo
Imana ibimuvanemo. Malayika amaze kurakara nibwo amuhaye ikimenyetso
cyishushanyije ku gahanga ke, ku buryo uwo mwobo ukigaragara ku igufa
ry’agahanga ka mutagatifu Auberti. Auberti, amaze gukanguka, yumva mu gahanga
ke hiremyemo umwobo. Ahita yemera ko ari umumalayika w’Imana wamuvugishije. Hari
n’ibindi bimenyetso bitangaje bisa n’ibiturutse ku Mana byamufashije kumva neza
ko ubwo butumwa buturutse ku Mana, aho kuba kuri sekibi.
Umunsi umwe, mu kwezi
kwa nzeri, bwarakeye abona ikime gishushanyije uko kiliziya izaba iteye mu
muzenguruko wayo. Aho kandi, mu rutare, havubutse isooko y’amazi meza, ikaba
ikivubuka na n’ubu. Iyo sooko yaramwitiriwe. Aho kandi hari ikibuye kinini
cyakorerwagaho imihango ya gipagani, maze uwari ushinzwe imirimo y’ubusitani
hamwe n’abahungu be cumi na babiri, bananirwa kugikuraho, nyamara, uruhinja uwo
munyabusitani yari aherutse kubyara, ni rwo bakojeje kuri icyo kibuye, urwo
ruhinja ruragihirika. Auberti amaze kuzuza iyo kiliziya, yohereza abamonaki be
mu Butaliyani, abatuma kuzana Alitari ku wundi musozi wa Galgano bubahagaho
malayika Mikayeli, yabatumye kandi n’ibindi bimenyetso bitagatifu byari
byareguriwe kubahisha malayika Mikayeli mutagatifu. Ibyo byose abishyira muri
kiliziya yari amaze kubaka, ayiha umugisha kuwa 16 Ukwakira 709, kandi ayegurira
mutagatifu Mikayeli. Iyo kiliziya iri mu ntara ya Normandi mu majyaruguru
y’Ubufaransa. Auberiti yahatuje abamonaki cumi na babiri bashinzwe kuririmba
ibisingizo by’Imana amanywa n’ijoro.
Uko
niko urugo rw’abamonaki bo ku musozi wa mutagatifu Mikayeli rwavutse (L’abbaye
du Mont-Saint-Michel, anciennement bénédictine et désormais confiée
aux Fraternités monastiques de Jérusalem). Auberti Yitabye
Imana mu mwaka wa 725. Amaze gupfa, umurambo we bawushyize mu isanduka
yabigenewe ikoze mu mabuye, ushyingurwa muri iyo kiliziya. Ku gahanga ka
mutagatifu Auberti, hagumyeho umwobo wa rwa rutoki rwa malayika Mikayeli
yamukojejeho agakanda kugira ngo hasigareho ikimenyetso, maze Auberti yoye
kubigira inzozi ahubwo abone ko ari ubutumwa yari ahawe. Tumwizihiza kuwa 10
Nzeri.
Indi nkuru wasoma:
Isakapulari ya mutagatifu Mikayile, ikimenyetso cy’ubuyoboke buzatugeza mu ijuru
Inyandiko zifashishijwe:
·
DIX
MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i
Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.69.
·
https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1827/Saint-Aubert.html
·
http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-aubert-eveque-d-avranches-725-fete-le-10-septembre.html
No comments:
Post a Comment