Padiri Jean Claude MUVANDIMWE(iburyo) yiga mu butaliyani |
Arikidiyosezi ya Kigali yashinzwe na Nyirubutungane
Papa Pawulo wa VI, kuwa 10 Mata 1976, atorera Musenyeri Visenti NSENGIYUMVA
wari umushumba wa Diyosezi ya Nyundo kuyibera Arikiyepiskopi (1976-1994).
Yasimbuwe na Myr Tadeyo NTIHINYURWA (1996- 2018), na we asimburwa na
Antoine Karidinali KAMBANDA (2018-). Arikidiyosezi ya Kigali imaze
kwibaruka Abepiskopi batatu: Antoni
Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, Myr Célestin Hakizimana,
umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro na Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa
Diyosezi ya Nyundo. Ushaka kumenya byinshi kuri bo, wasoma inkuru yitwa Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Inyandiko
ya Arikidiyosezi ya Kigali yo kuwa 22
Nyakanga 2022, ni yo igaragaza
uko abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka w’ikenurabushyo 2022-2023. Muri ubwo butumwa, harimo no kongera
ubumenyi.
ABAHAWE
UBUTUMWA BWO KONGERA UBUMENYI
· Abiga muri FRANCE : abasaseridoti 6 bahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi naho abandi bane baba mu gihugu, bakora mu maparuwasi. Abiga ni Padiri Jean Louis NGABONZIZA, Padiri Vedaste NSENGIYUMVA, Padiri Eric NZABAMWITA, Padiri Celse NIYITEGEKA, Padiri Canisius NIYONSABA na Padiri Jean Jacques NDUNGUTSE. Ababa mu bundi butumwa (pastorale) ni Padiri Joseph BIMENYIMANA, Padiri Avit BARUSHYWANUBUSA, Padiri Gallican NDAYISABA na Padiri Pacifique NDARIBITSE.
· Abiga muri
Espagne : Padiri
JMV GAKWANDI, Padiri Marcel NSANZINEZA, Padiri Jean Pierre HAVUGIMANA, Padiri Aloys
SIBOMANA, Padiri Jonas HAGUMA, Padiri Jean Claude RUZINDANA na Padiri Etienne
HABIMANA. Hari abandi bapadiri bakora ubutumwa mu maparuwasi (pastorale), abo
ni Padiri Remy MVUYEKURE, Padiri Fulgence HITAYEZU na Padiri Bernardin
BANITUZE.
· Abiga muri Amerika : Padiri Emmanuel NSENGIYUMVA na Padiri Jean de Dieu Félix KAYIRANGA. Padiri Bernardin MUGABOWAKIGELI na Padiri Jean Bosco UWAMUNGU bo babayo bakora ubutumwa mu maparuwasi (pastorale).
· Padiri Noel UWIMUHWE na Padiri François Habineza biga muri muri Allemagne. Padiri Pierre Canisius UWAMAHORO yiga muri Belgique naho Padiri Thierry KARANGWA akiga muri Cameroun. Mu bandi baba mu mahanga harimo Padiri Azarias KAREMERA ukorera ubutumwa muri Gabon, Padiri Emmanuel NGIRUWONSANGA na Padiri Alexandre KABERA bakorera ubutumwa muri Canada. Padiri Dominique OKWADHA akorera ubutumwa muri Australie na Padiri Théophile TWIZELIMANA ukorera ubutumwa muri COTE D’IVOIRE.
No comments:
Post a Comment