Monday, September 26, 2022

ABATAGATIFU SIPIRIYANI NA KORNELI

 

MUTAGATIFU SIPIRIYANI (+258), Umwepisikopi wahowe Imana

Sipiriyani, mu mazina ye yose yitwaga Thascius Caecilius Cyprianus. Yavutse ahagana mu mwaka wa 200. Sipiriyani yavukiye i Karitaje mu majyaruguru ya Afrika. Ababyeyi be bari abapagani kandi bakize cyane. Se yari umusenateri. Yize amashuri meza y’icyo gihe, kandi ayarangiza ari umuhanga. Yari afite inyota yo kugera ku byubahiro by’isi abantu bo mu gihe cye baharaniraga. Amaze kwiga amashuri y’icyo gihe, yaje kwigisha ibyerekeye indimi. Nyuma yabaye umucamanza. Mu busore bwe yagerageje kwiberaho nk’abandi basore b’icyo gihe. Nyuma yaje kwakira ukwemera kwa gikirisitu afite imyaka 35. Aho amenyaniye n’umusaseridoti witwaga Sesiliyusi, yamutije ibitabo by’iyobokamana arabisoma biramunyura. Ubwo asaba kwigishwa aba umukristu.

Nubwo Sipiriyani yumvise vuba inama za Sesiliyusi, yasigaranye ikibazo cyo gusiga byose nk’uko Ivanjili ibidusaba, kuko ibyubahiro n’ikuzo byari bimutegereje muri ubwo bupagani byari byaramuboshye bimubuza kubona igikwiye. Mbese mbere yo gufata icyemezo cyo gukurikira Kristu yarwanye intambara ikomeye mu mutima we. Cyakora bidatinze, yumviye ijwi ry’Imana aratsinda, arabatizwa. Guhera icyo gihe, Sipiriyani yahise ahinduka ukundi. Ingabire y’Imana yatumaga byose bimworohera, nuko abona ko gukurikiza inama tugirwa n’Ivanjili ari bwo buhanga busumba ubundi bwose. Yahise agurisha imitungo ye myinshi kandi myiza, ikiguzi agiha abakene; nuko mu gihe gito bamuha ubupadiri, mu kindi gihe gito banamutorera kuba umwepisikopi.

Mu mwaka wa 249 Imbaga y’abakristu yari ituye umujyi wa Karitje n’abasaseridoti baho by’umwihariko, bumvise ko Sipiriyani yatorewe kuba umwepisikopi wa Karitaje barishima cyane kubera ko bamubonagamo umugabo w’intwari n’umukristu nyawe koko, wazabafasha guhangana n’itotezwa ry’abakristu ryari ryongeye gukaza umurego. Mu mwaka wa 250 umwami w’abami witwaga Dese yategetse gutoteza bikomeye abakristu. Abapagani babonye ko Sipiriyani afatiye runini abakristu, bahitamo kuba ari we bafata kugira ngo abandi bakristu batatane. Sipiriyani yatekereje ko yaba aretse kwigabiza abapagani kugira ngo abanze agirire akamaro intama yaragijwe. Yahunze igihe gito, nuko yandika amabaruwa yakomezaga abakristu mu itotezwa ryabo, kandi akanatanga amasakaramentu. Hashize igihe, yahishuriwe ko azicwa ahowe Imana. Nuko arushaho kwitegura urwo rupfu ari na ko arushaho gukora ibikorwa by’urukundo.

Mu mwaka wa 251, nyuma y’itotezwa ry’abakristu, Dese amaze gupfa, haje agahenge gatoya. Icyo gihe umwepisikopi Sipiriyani yari afite ibibazo bikomeye byo gusubiza ku murongo ubuzima bw’abakristu benshi bari barahungabanye. Mu bisubizo yagombaga gutanga harimo: gukomeza abanyantege nke n’abihebye, n’abafatwa kubera itotezwa. Hari kandi ikibazo cy’abatinye kwicwa bagahakana ubukristu bakaba barashakaga kugaruka muri Kiliziya (Lapsi), hakaba kandi hari n’icyorezo cy’indwara ikomeye yayogozaga amajyaruguru ya Afurika. Yashishikarije abakristu guha imfashanyo abapagani bari bazahajwe n’icyo cyorezo. Muri ibyo bibazo kandi hakaba harimo icy’abakristu baguye n’abahakanye bashaka kugaruka ndetse n’ikibazo cya batisimu yahabwaga abapagani itanzwe n’abahakanye ukwemera kwa Kiliziya gatolika ; aho hose Sipiriyani yashoboye gukemura ibibazo akurikije Ivanjili, akamenya gucyaha nk’umubyeyi n’umushumba akamenya kandi no kugirira impuhwe abakristu bashaka imbabazi z’Imana muri Kiliziya y’Imana. Sipiriyani yanditse inyandiko nyinshi zigenewe guhugura abakristu no kubibutsa imyifatire iboneye. No mu nyandiko ze yerekanye ko Kiliziya yubatse kuri Petero, ku rutare.

Ni Sipiriyani uvuga ko “hanze ya Kiliziya y’Imana nta mukiro abantu bahasanga”, ahubwo ko umukiro tuwusanga muri iyo Kiliziya. Yongeyeho ko umuntu udashobora gufata Kiliziya nk’umubyeyi we ntiyanashobora gufata Imana nk’umubyeyi we. Sipiriyani yashishikarije abakristu kwita ku bumwe bwa Kiliziya. Yigishije kandi ku isengesho rivuye ku mutima, by’umwihariko ‘Dawe uri mu ijuru’; asobanura ko umutima ari wo usenga, ntabwo ari umunwa usenga. umwami mushya, Valeriyani na we amaze kwima ingoma, mu mwaka wa 257 yirukanye Sipiriyani mu mujyi wa Karitaje, amara mu buhungiro umwaka umwe. Hashize iminsi bimwanga mu nda agaruka i Karitaje gufasha abakristu be kandi no kugira ngo bibaye ngombwa ahare amagara ye kubera Kristu. Ahageze Valeriyani yafashe icyemezo cyo kumutanga ngo bamuce umutwe. Amaze kumva urwo rubanza uko rwaciwe, Sipiriyani yateye hejuru avuga ati: “Nyagasani, ndagushimiye”.

Mu mwaka wa 258, yarafashwe, bamushyira imbere y’abakristu benshi, nuko bamuca umutwe. Sipiriyani ni we ubwe wipfutse igitambaro mu maso arunama abwira uwari utegetswe kumuca umutwe gukora icyo ategetswe. Yapfanye n’abandi benshi mu bamufashaga mu mirimo ye yo kuyobora Diyosezi. Uwanditse bwa mbere ku buzima bwa mutagatifu Sipiriyani ni umudiyakoni witwaga Ponsiyusi. Yavuze ko kuva aho Sipiriyani ahindukiye umukristu kugeza igihe apfiriye hashize imyaka 13. Twizihiza mutagatifu Sipiriyani ku itariki 16 Nzeri. Sipiriyani ni umwe mu bakurambere ba Kiliziya (Père de l’Eglise), akaba n’umuhanga mu nyigisho za Kiliziya.

MUTAGATIFU KORNELI (+253), Papa

Korneli yari umunyaroma kavukire. Yasimbuye Papa Fabiyani mu mwaka wa 251. Icyo gihe ariko hari undi wari warihaye uwo mwanya atabitorewe. Nuko baramwamagana Korneli aba ari we uba papa wemewe. Ntihaciye kabiri umwami Galusi, aramurwanya, papa Korneli arahunga aza kugwa mu buhungiro mu mwaka wa 253. Korneli yari inshuti ikomeye ya mutagatifu Sipiriyani wari umwepisikopi wa Kartaji. Ni na yo mpamvu bahimbarizwa umunsi umwe.

(Amateka y’aba batagatifu bombi yakusanyijwe na padiri Théophile TWAGIRAYEZU, umusaseridoti wa Diyosezi ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).

Inyandiko zifashishijwe

·        ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013. P.185-186 na P.285.

·        ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. P.256.

·        Bruno Chenu, Le Livre des martyrs chrétiens, éd. Centurion, Paris, 1988, pp. 95-98

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.134.

·        https://fr.wikipedia.org/wiki/Corneille_(pape)

·        http://har22201.blogspot.com/2013/09/saint-corneille-pape.html

·        https://magnificat.ca/cal/fr/saints/saint_cyprien.html

·        https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1858/Saint-Corneille.html

http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-cyprien-eveque-et-martyr-258-fete-le-16-septembre.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...