Muri abo bagiye i Sito,
harimo na mukuru wa Berinarido witwaga Gido. Uyu ni we wabwiye Nivardi wari umuhererezi
wabo ati: “Urabeho tugusigiye ibya data byose.” Nivardi na we, n’ubwo yari
umwana muto cyane, yaramusubije ati: “Nanze ko mumpenda mumparira isi ngo
mujyane ijuru”. Nyuma na we ndetse na se babakurikira mu buzima bwo kwiha
Imana, baba na bo Abasisterisiyani. Nyuma kandi hari se wabo na bene wabo batanu
bamukurikiye na bo biyegurira Imana muri uwo muryango. Amaze kuba umumonaki,
Berinarido yarushijeho gushishikarira gusenga ataretse n’imirimo y’amaboko
kandi igihe abonye akanya agakomeza kwihugura mu nyigisho za tewolojiya
(ubumenyamana). Umumonaki Berinarido yaharanzwe no kubana neza na bagenzi be; abo
yasanze muri uwo muryango, abo binjiranye n’abahamusanze bose yababereye urugero
rw’umumonaki uzi icyamuzanye n’icyo kwiyegurira Imana bisobanura.
Mu 1115, Berinarido yashinzwe
kubakisha no gutangiza ikigo i Klerivo, anakibera umuyobozi mu gihe cy’imyaka 38.
Ikigo cya Sito, aho yinjiriye mu bihayimana n’ikigo cya Klerivo yashinze ubwe akakiyobora
byombi byaramamaye cyane muri Kiliziya kuva Berinarido akiriho kugeza na n’ubu.
Rubanda rusanzwe rwakundaga kugenderera Berinarido kubera inyigisho ze nziza n’inama
zinyura umutima yabagiraga. Mu bo yagiraga inama kandi, akenshi zibandaga ku
myifatire yabo mu mirimo bashinzwe, harimo n’abanyacyubahiro benshi; abami,
abepisikopi, abasaseridoti, ndetse na Papa akamwandikira. Berinarido yakundaga
cyane Bikira Mariya. Yasigiye Kiliziya inyigisho nyinshi. Izerekeye Bikira
Mariya n’ibyo yamwanditseho ni nyinshi cyane kandi zihebuje mu bwiza. Kiliziya imuziho
kuba umukunzi n’umutoni ukomeye wa Bikira Mariya.
Berinarido yabaye ikirangirire
mu mibereho ye yo kwitagatifuza. Yitabye Imana kuwa 20 Kanama 1153, ashyirwa mu
rwego rw’abatagatifu na Papa Alegisanderi wa III kuwa 18 Mutarama 1174.
Ubuhanga bwihishe mu nyigisho ze bwatumye Papa Piyo wa VIII amugira umwarimu wa
Kiliziya (Docteur de l'Église)
mu 1830. Twizihiza Mutagatifu Berinarido kuwa 20 Kanama.
Aho byavuye:
· ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi,
ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.249-250.
· ABATAGATIFU
MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri
2015. P.232-233.
· DIX
MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i
Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.89.
·
https://st-bernard-escaut.cathocambrai.com/vie-saint-bernard-clairvaux.html
· https : //fr.wikipedia.org/wiki/Bernard_de_Clairvaux
No comments:
Post a Comment