Ahagana mu mwaka wa
997, nibwo Amati yavukiye i Nusco, mu majyepfo y’Ubutaliyani, mu muryango wari
ukomeye kandi ufite ubutunzi bwinshi. Amati yaje kugabanya abakene ibyo yari
atunze maze yiyegurira Imana aba padiri ndetse nyuma aza no kuba umumonaki muri
monasiteri ya Monte Vergine. Hari Papa Adriyani wa Kane ubwo padiri Amati
yatorerwaga kuba Umwepiskopi wa Nusco aba ari na we uba umwepiskopi waho wa
mbere. Ni na yo mpamvu bamwita Amati wa Nusco. Amati yavuguruye inyubako za kiliziya ndetse
anubakisha n’izindi. Amati yanagize uruhare mu kubaka monasiteri y’abihayimana
b’ababenedigitini yitiriwe Umuhire Mariya. Iyo Manisiteri iri hafi ya
Fondigliano mu gihugu cy’Ubutaliyani, ikaba yaramaze imyaka igera kuri Magana
ane ikiriho.
Abenshi mu banditse ku
mateka ya Amati bavuga ko yitabye Imana mu 1093 apfuye urupfu rusanzwe. Hari
n’izindi nyandiko zivuga ko Amati yaba yaritabye Imana mu 1193. Aho yashyinguwe
muri Monte Vergine hakorewe ibitangaza byinshi ku mva ye. Umubiri we wajyanywe
muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Sitefano yo muri Nusco. Kiliziya Gatolika
yizihiza Mutagatifu Amati ku wa 31 Kanama. Hari abakristu bakunda kumwiyambaza
mu gihe cy’umutingito w’isi.
Byakuwe kuri:
·
https://en.wikipedia.org/wiki/Saint_Amatus
·
https://www.catholic.org/saints/sofd.php?date=2018-08-31
·
http://catholicsaints.info/book-of-saints-amatus-31-august/
This is interesting story
ReplyDelete