Monday, September 26, 2022

TUMENYE MUTAGATIFU AMATI (Aimé)

Ahagana mu mwaka wa 997, nibwo Amati yavukiye i Nusco, mu majyepfo y’Ubutaliyani, mu muryango wari ukomeye kandi ufite ubutunzi bwinshi. Amati yaje kugabanya abakene ibyo yari atunze maze yiyegurira Imana aba padiri ndetse nyuma aza no kuba umumonaki muri monasiteri ya Monte Vergine. Hari Papa Adriyani wa Kane ubwo padiri Amati yatorerwaga kuba Umwepiskopi wa Nusco aba ari na we uba umwepiskopi waho wa mbere. Ni na yo mpamvu bamwita Amati wa Nusco.  Amati yavuguruye inyubako za kiliziya ndetse anubakisha n’izindi. Amati yanagize uruhare mu kubaka monasiteri y’abihayimana b’ababenedigitini yitiriwe Umuhire Mariya. Iyo Manisiteri iri hafi ya Fondigliano mu gihugu cy’Ubutaliyani, ikaba yaramaze imyaka igera kuri Magana ane ikiriho.

Abenshi mu banditse ku mateka ya Amati bavuga ko yitabye Imana mu 1093 apfuye urupfu rusanzwe. Hari n’izindi nyandiko zivuga ko Amati yaba yaritabye Imana mu 1193. Aho yashyinguwe muri Monte Vergine hakorewe ibitangaza byinshi ku mva ye. Umubiri we wajyanywe muri kiliziya yitiriwe Mutagatifu Sitefano yo muri Nusco. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Amati ku wa 31 Kanama. Hari abakristu bakunda kumwiyambaza mu gihe cy’umutingito w’isi.

Byakuwe kuri:

·        https://en.wikipedia.org/wiki/Saint_Amatus

·        https://www.catholic.org/saints/sofd.php?date=2018-08-31

·        http://catholicsaints.info/book-of-saints-amatus-31-august/

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...