Izina Eliya risobanura
ngo “Imana yanjye ni UHORAHO.” Umuhanuzi Eliya wabayeho mu gisekuru cya IX
mbere ya Yezu Kristu, yaba yaravutse mu mwaka wa 927 mbere y’ivuka rya Yezu
Kristu, agasohoza ubutumwa bwe mu bwami bwa Israheli nyuma y’urupfu rwa
Salomoni. Eliya ni umuhanuzi w’Uhoraho, Imana ya Isiraheli, akaba yarasenyeraga
ikigirwamana cy’abanyakanahani cyitwaga Behali; umwamikazi Yezabeli akaba yari
yarigize intumwa y’iki kigirwamana. Ni we abahanuzi bo muri Bibiliya bavuga ko
azabanziriza Mesiya, mu bihe bya nyuma. Mbere y’uko ajyanwa mu ijuru mu nkubi
y’umuriro, Imana ymukoresheje ibitangaza byinshi. Eliya yari umuturage wo mu
ntara ya Galadi, akaba umunya Tishibe, akarere gaherereye ku nkombe ya ruguru
y’umugezi witwaga Yaboki wo muri Isiraheli y’amajyaruguru.
Bibiliya itubwira ko Eliya
yari afitiye Uhoraho ukwemera kwinshi, imuvugaho gukora ibitangaza byinshi
birimo kuzura abapfuye no kumanura umuriro wo mu ijuru. Mu gitabo cya mbere
cy’Abami, Eliya agaragara aje kuburira umwami Akabu, wa Isiraheli ko hagiye
gutera amapfa. Amapfa amaze gutera, Eliya yagiye gukora umwiherero hafi y’umugezi
wisuka mu ruzi rwa Yorudani, agatungwa n’amazi y’uwo mugezi n’umugati ibyiyone
byamuzaniraga. Hashize igihe gito, uwo mugezi urakama, Eliya ajya kuba mu
karere ka Sidoni, umupfakazi aramwakira, akajya amugaburira. Igihe umuhungu
w’uwo mupfakazi yaje apfuye Eliya yaramuzuye. Eliya yongeye kwiyereka umwami,
amutonganyiriza ko yongeye gutura ibitambo Behali, akareka umugore we Yezabeli
agasangirira ku meza ye n’abahanuzi 400 b’ikigirwamana cyitwa Asitarite. Umwami
yaje guhamagaza rubanda rwose, n’abahanuzi bose ngo baze ku musozi wa Karumeli.
Bimaze kugaragara ko abahanuzi ba Behali nta mana bafite, Eliya yatanze itegeko ryo kubica bose uko ari 400. Umwami Akabu amenyesha umugore we Yezabeli ibyakozwe na Eliya, nuko Yezabeli ashaka kwica Eliya, maze Eliya ahungira i Berisheba mu bwami bwa Yuda. Igihe Eliya acitse intege yaryamye munsi y’igiti kinini, Malayika aramugenderera, anamuha icyo kurya maze Eliya arakomeza ahungira ku musozi wa Horebu, aho Uhoraho yamugendereye mu kayaga gahuhera. Nyuma Imana yamutumye gusiga amavuta Hazayeli ngo azabe umwami wa Aramu, Yehu ngo azabe umwami wa Israheli na Elisha ngo azamusimbure. Hashize imyaka igera kuri itandatu, Eliya yamenyesheje Akabu na Yezabeli ko bazapfa urupfu rubi kubera ukuntu bihaye ku ngufu umurima wa Naboti. Muri iyo minsi, umwami wa Isiraheli Akabu na Jozafati umwami wa Yuda bishyize hamwe ngo barwanye umwami wa Aramu.
Muri urwo rugamba Akabu
aricwa, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Akaziya, maze nawe akora nabi nka se. Nyuma
y’iyo minsi, Eliya yari ari gutembera na Elisha maze inkubi y’umuyaga imutwara
mu ijuru mu igare ry’umuriro. Eliya ni umwe mu bahanuzi bakomeye muri Isiraheli
warwanye ishyaka ngo Umuryango w’Imana ukomeze kubahiriza isezerano wagiranye
n’Uhoraho. Mutagatifu Eliya ni we Umuryango w’Abihayimana b’Abakarumeli
bareberaho. Uyu muryango washinzwe mu kinyejana cya XIII. Twizihiza Mutagatifu
Eliya kuwa 20 Nyakanga.
Izindi nkuru wasoma:
2. Abakarumeli umubyeyi w’imiryango y’abihayimana isaga 15
3. Isakapulari y’Abakarumeli, isoko
y’amahoro mu byago (iyi nkuru iragufasha kumenya ubwoko 16 bw’amasakapulari).
Aho byavuye :
·
DIX
MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i
Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.163.
·
https://fr.wikipedia.org/wiki/%C3%89lie
·
http://viens-seigneur-jesus.forumactif.com/t27824-20-juillet-saint-elie-prophete
No comments:
Post a Comment