Bimwe mu byigirwa muri
Kiyonza TSS, harimo ubutetsi. Twakira abanyeshuri, tukabatoza guteka mu gihe
cy’umwaka umwe. Ese umuntu yakwiga guteka, uwo si umurimo umwana atozwa
n’ababyeyi be? Yego! Umuntu yakwiga guteka, akazobera mu butetsi bwa
kinyamwuga. Ibyo bamwe bamenyereye, uwize ubutetsi abyise ukundi ntiyaba
asebanya. Ntitwigisha guteka imvange y’ibishyimbo, impungure, ibirayi
n’ibijumba bipfundikije amakoma. Dutoza abatugana guteka kinyamwuga, bamwe bita
gisirimu. Uwigiye ubutetsi muri Kiyonza TSS, iyo aguteguriye ifunguro,
ariguhana umutima mwiza. Urifungura umwenyura kuko ryuje ubwiza n’uburyohe
rikesha umuteguro w’ababigize umwuga.
Abarimu b’inzobere nibo
bafasha abanyeshuri kwihugura muri uyu mwuga. Ni umwe mu myuga myiza ihesha
umuntu icyubahiro, igikundiro n’ubwamamare kuko ufite umwihariko mu kurengera
bya hafi ubuzima bwa muntu. Uwabiteramo urwenya yavuga ko abiga ubutetsi ari
abakozi bashinzwe kurengera…..! Uwacu muri uyu mwuga ni isoko y’ibyishimo
n’imbaraga kubo ahaye serivisi. Aho ari ku murimo ni inkesha mu bakesha. Ni we
uharirwa kubanza ngo yerekere abandi, na bo bakamwigera mu ngiro, no mu ntambwe
ntibahuguke. Nimutugane mu Karere ka Nyaruguru, umurenge wa Ngoma.
No comments:
Post a Comment