Monday, November 28, 2022

Umwuga: umwanzi w’ubukene, isoko y’umukiro

Umwe mu myuga yigishwa muriKiyonza tss

Mu mibereye ya Muntu, urugamba rwa mbere arwana kandi agomba gutisinda ni urwo kubaho, akabaho kandi ariho. Nimwibuke ya mvugo igira iti: “Ndiho ntariho!” Kubaho utariho; twabyita se kubaho urushya iminsi? Icyumvikana ni uko uvuga atyo aba abayeho nabi. Urugamba tugomba gutsinda ni urwo kurwanya ubukene kugira ngo tubashe kubaho neza, twiha icyo umutima ushatse. Kimwe mu ngabo idukingira ni umwuga. Twawita ingabo, twawita intwaro, nibyumvikane neza ko umwuga ari ingenzi. Ni ntasimburwa mu rugamba rwo kurwanya ubukene. Ni intambwe nziza mu rugendo rugana umukiro.

Uwize umwuga aba asezeye ku bukene. Iyo awurangije ntabura icyo kurya. Abamukenera ni benshi. Ni yo mpamvu kubona akazi wikorera cyangwa ukorera abandi bishoboka kandi vuba. Akarusho rero ni uko uwize umwuga bimworohera kwikorera ugereranije n’abize ubumenyi rusange. Si ikabya ry’umwanditsi, ni ihame ry’ubuzima. Umwuga ni Umwanzi w’ubukene, ukaba n’isoko y’umukiro. Ni umwanzi w’ubunebwe.

Kimwe mu bigo byigisha umwuga mu gihugu I KIYONZA TSS, iba mu karere ka Nyaruguru, mu murenge wa Ngoma. Itanga ubumenyungiro mu bwubatsi, ubutetsi, ububaji, gutunganya imisatsi n’ubudozi. Uwasingiza KIYONZA TSS, akayiratira abahizi, abahanga n’abacurabwenge b’ingeri zose. Yagira ati: “KIYONZA TSS uri umwanzi w’ubukene. Ntujya imbizi n’ubunebwe. Ubumenyi utanga ni nta makemwa bwuzuza bumwe rusanjye. Niyo mpamvu ababuhawe bakugana ngo batsinde ibibarushya”. Nta wize umwuga unebwa, ukorera ku ijisho cyangwa ku gasigane. Umunyamwuga ni nkore neza bandebereho.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...