Monday, November 28, 2022

MUTAGATIFU HERMANI, uwihayimana

Hermani -Hermann Contract- yavutse mu 1013, avukira Altshausen muri Swabiya. Hermani yavukanye ubumuga bw’ingingo. Hermani yari yaramugaye ingingo nyinshi z’umubiri, ku buryo nta kintu na kimwe yashoboraga kwifasha, ndetse no kuvuga byaramugoraga. Kubera ubwo bumuga Hermani yari afite, bakunda kumwita “Hermani ufite ubumuga.”

Ubwo Hermani yari agejeje imyaka irindwi, mu 1020, bamujyanye muri monasiteri ya Reichenau iri mu gihugu cy’Ubusuwisi. Hermani yamaze ubuzima bwe bwose yari asigaje muri iyo monasiteri. N’ubwo Hermani yari afite ubwo bumuga, yari umwana uhora yishimye, ku buryo abamonaki babaga muri iyo monasiteri bamukundaga cyane. Bavuga ko igihe Hermani yari akiri muto, umubyeyi Bikira Mariya yaramubonekeye, maze amuhitishamo kumuha kumukiza ubumuga cyangwa se kumuha ingabire y’ubuhanga. Hermani yahisemo ingabire y’ubuhanga. Ubwo Hermani yari yujuje imyaka makumyabiri, ni bwo yakoze amasezerano y’abihayimana muri iyo monasiteri.

N’ubwo Hermani yari afite ubumuga bw’ingingo, yari afite ubuhanga buhanitse, ku buryo yamenyekanye ku mugabane w’Uburayi. Hermani yamenyekanye cyane ku kuba ari we wahimbye amagambo ndetse n’umuziki by’indirimbo z’ibisingizo (hymns) z’Umuhire Bikira Mariya zizwi nka Salve Regina (bishatse kuvuga: Ndakuramutsa Mwamikazi) na Alma Redemptoris mater (bishatse gusobanura: Mubyeyi mwiza w’Umucunguzi). Byongeye kandi, Hermani yari umuhanga mu bijyanye n’amateka y’isi, ubusizi, ubumenyi bw’ikirere, umuziki, ndetse no mu mibare. Hermani yitabye Imana mu 1054, apfira muri ya monasiteri ya Reichenau. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Hermani kuwa 25 Nzeri.

(Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, wo muri diocese ya Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963, ubunyamabanga bwa SPES MEA).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...