Ni Mutagatifu Papa Yohani Pawulo waII wamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuwa 18/01/1997. Yimitswe
kuwa 16/03/1997, yimikwa na Myr Wensesilasi Kalibushi, afatanije na Myr
Feredariko Rubwejanga ndetse na Myr Tadeyo Ntihinyurwa. Nuko ahitamo intego
igira iti : « IN
HUMILITATE ET CARITATE » (mu bwiyoroshye no mu rukundo), bityo
aba umushumba wa kabiri wa Diyosezi ya Cyangugu. Uwambere
ni Myr Tadeyo Ntihinyurwa wayibereye
umushumba (05/11/1981– 09/03/1996) n’umuyobozi
(Apostolic Administrator 25/03/1996 - 02/01/1997) nyuma yo gutorerwa kuba
Arikiyepiskopi
wa Kigali. Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yatabarutse kuwa 11/03/ 2018,
ageze i Kigali, avuye kwivuza mu mahanga.
Yatabarutse afite imyaka 65, irimo 38 ari umusaseridoti na 21 ari
umushumba wa Diyosezi.
Imwe mu mirimo yakoze mbere yo kuba
umushumba wa Diyosezi
- Yabaye Vicaire muri paruwasi ya Nyundo, nyuma ajya kwiga Tewolojiya i Roma. (Études au deuxième cycle de Théologie Biblique à l’Université Urbanienne de Rome,1984-1986).
- Avuye i Roma nabwo yahawe ubutumwa bwo kuba Vicaire muri paruwasi ya Nyundo (1986 -1987)
- Yabaye umurezi mu Iseminari Nto ya Mutagatifu Piyo wa X ku Nyundo (1987 - 1989).
- Yabaye umunyakigega n’umurezi mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (Économe et Professeur, 1989 - 1994)
- Yabaye umurezi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda (1995 - 1997)
No comments:
Post a Comment