Mutagatifu Padre Piyo, yavutse tariki 25 Gicurasi 1887, mu gihugu cy’Ubutaliyani. Amazina ye ubusanzwe ni Francesco Forgione. Francesco Forgione yabatijwe ku munsi ukurikira uwo yavutseho. Nyina yari umukristu gatolika uhamye. Yamwise izina rya Fransisiko kubera gukunda Mutagatifu Faransisiko wa Asizi. Faransisiko Forgione yakuze yitonda kandi asenga, yinjiye mu muryango w’abakapusini ku itariki 22 Mutarama 1903 i Morcone. Yararwaraga kenshi. Yasezeranye bwa mbere muri uwo muryango ku itariki 27 Mutarama 1909. Yahawe ubudiyakoni tariki 18 Nyakanga 1909 nuko guhera ubwo afata izina rya Furere PIYO kubera kubaha Papa Piyo V.
Bimaze kumenyekana, abaganga barapimye babura ibisobanuro by’impamvu y’ibikomere. Abayobozi ba Kiliziya na bo ntibahise bemeza ko bivuye ku Mana. Ku itariki 23 Gicurasi, abamukuriye mu muryango w’abihayimana bamutegetse kujya asomera misa mu cyumba cy’amasengesho kiri imbere mu kigo. Abantu bakomeje kuza kumushakashaka. Ndetse no mu isakaramentu rya Penetensiya yatangaga. Bavuga ko ababaga bibagiwe ibyaha bakoze yabibutsaga ibyo byaha. Ubwe avuga ko Shitani yamuteraga inshuro nyinshi ndetse rimwe na rimwe ikanamukubita.
Padiri Piyo kandi, yakoraga n’ibitangaza byinshi ku mugaragaro. Yakizaga abarwayi benshi, akagaragara ahantu habiri hatandukanye mu gihe kimwe, akamara amezi ageze kuri abiri atarya atanywa, akamenya indimi atari azi. Ku itariki 14 Nyakanga 1933 Papa yemereye Padiri Piyo gusoma misa ku mugaragaro ndetse amwemerera kongera gutanga isakaramentu rya Penetensiya. Ku itariki 10 Mutarama 1940, Padiri Piyo yatangije umugambi wo gushyiraho urugo rwita ku barwayi (Casa Sollievo della Sofferenza). Padiri Piyo ntacyo yakoraga kibusanye n’ibyo Kiliziya yigisha.
Mu w’1962, Arkiepisikopi wa Krakoviya, Musenyeri Karol Woytyla, wabaye Papa Yohani Pawulo II, yanditse ibaruwa asaba Padiri Piyo gusabira umugore wari urwaye Kanseri. Padiri Piyo asengera uwo mugore nuko arakira. Uwo mugore yitwaga Wanda Poltawska. Ku itariki 22 Nzeri 1968 Padiri Piyo yasomye misa yizihiza imyaka 50 ishize afite ibikomere bitanu nk’ibya Yezu. Nuko aravuga ati: “Nyagasani, maze imyaka mirongo itanu niyeguriye Imana, imyaka mirongo itanu mbambye ku musaraba, imyaka mirongo itanu ngurumanamo ikibatsi cy’umuriro w’urukundo rwawe mbigirira ibiremwa wacunguye.”
Nuko, ku mugoroba w’uwo munsi, ahabwa isakaramentu ry’ugusigwa kw’abarwayi, hashize amasaha make yitaba Imana, yisangira Nyagasani. Byari nka sa munani n’igice z’ijoro ku itariki 23 Nzeri 1968. Ku itariki 16 Kamena 2002, Papa Yohani Pawulo II yamushyize mu rwego rw’abatagatifu. Twizihiza mutagatifu Piyo wa Pietrelcina ku itariki 23 Nzeri. (Iyi nkuru yubakiye ku byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU. Ku yandi makuru ku nyandiko yakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ ubunyamabanga bwa SPES MEA).
Izindi nkuru wasoma ;
- KIBUNGO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi (2022-2023)
- Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
- Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi
- Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe
No comments:
Post a Comment