Tuesday, December 20, 2022

Mutagatifu Lidiya w’i Tiyatira, umuhamya w'ukwemera

Niwe wabwiye Intumwa ati: “Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.”

I Tiyatira, aho Lidiya yakomokaga, ni ku mugabane w’Aziya, mu Ubugereki. Aho yabaga ni mu mugi wa Filipi wabarirwaga muri Roma. Aho niho yahuriye na Mutagatifu Pawulo na bagenzi be. Uyu Lidiya avugwa mu Isezerano Rishya muri Bibiliya, akaba yarakomokaga mu bapagani. Igihe Pawulo Intumwa ageze mu mujyi wa Filipi, Lidiya yabaye umwe mu bagore bemeye kwakira ijambo ry’Imana. Lidiya wabanje kwakira inyigisho z’idini ry’abayahudi, yahuye na Pawulo ahagana mu myaka ya za 50. Mubo Mutagatifu Pawulo yabatije, Lidiya afatwa nk’aho ari we muntu wambere wahindutse akaba umukristu mu Burayi bwose. Abenshi mu bakristu babanaga na Lidiya bamwitaga umutagatifu.  Igihe yemeye kubatizwa kimwe n’abo mu rugo rwe bose, na we yatangiye ubwo gufasha Intumwa kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa havuga ko Lidiya yari umwe mu bagore babaga i Filipi akaba yarakomokaga mu mugi wa Tiyatira akaba n’umucuruzikazi w’imyenda y’imihemba. Lidiya yari asanzwe asenga Imana. Yateze amatwi ibyo Pawulo yigishaga kuko Nyagasani yari yamuhaye umutima wo kubyumva. Igihe Lidiya yari amaze kubatizwa, we n’umuryango we wose harimo n’abana, yabwiye Intumwa ati: “Niba mubona koko ko nemera Nyagasani, nimuze mucumbike iwanjye.” Ni uko Lidiya yahatiye Intumwa kwemera gucumbika iwe (Intumwa 16:14-15). Intumwa Pawulo na bagenzi be bagumye aho kwa Lidiya kugeza igihe bahaviriye berekeza Amfipoli n’i Apoloniya, bagera i Tesaloniki (Intumwa 16:40-17:1). Lidiya yarwaniye ishaka Kiliziya, arengera kenshi Intumwa aho zimusanze iwe ziri mu rugendo. No mu bihe bikomeye kandi ntiyatinye kugaragaza ukwemera kwe mu barwanyaga ingoma ya Kristu. mbese yabaye umuhamya w'ukwemera gutagatifu. Bakeka ko yaba yaritabye Imana hagati ya 50 na 55 bahereye ku mpamvu y’uko igihe Pawulo yandikiye ibaruwa Abanyafilipi atigeze amuvugamo. Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu Lidiya kuwa 3 Kanama.

Menya byinshi kuri Mutagatifu Lidiya:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.P.224.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.323.
  • https://www.lejourduseigneur.com/saint/sainte-lydie/
  • https://en.wikipedia.org/wiki/Lydia_of_Thyatira
  • https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1614/Sainte-Lydie.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...