Tuesday, December 20, 2022

Mutagatifu Petero Klaveri, imyaka 44 yigisha Ivanjili i Kartajene

“igihe cyose ntakora nk’uko indogobe ikora, ibikorwa byanjye nta mugisha biba bifite. Indogobe bashobora kuyivuga nabi, bakaba bayima icyo kurya, bakaba bayikoreza imitwaro kugeza igihe igwiriye hasi; uko bayigirira nabi kose, iricecekera. Indogobe irihangana kandi ari indogobe. Ni na ko umugaragu w’Imana yagombye kubigenza”.

Petero Klaver yavukiye i Verdu hafi ya Barselona. Ni mu ntara ya Katalonye (Catalogne), mu gihugu cya Hispaniya. Hari ku itariki ya 26 Kamena mu mwaka w’1580. Ababyeyi be bari abantu boroheje. Yize amashuri ye mu bigo by’abayezuwiti, hanyuma aza kwinjira muri Novisiya mu bayezuwiti afite imyaka 20, kuwa 7 Kanama 1602. Yize indimi n’ubugeni muri Kaminuza y’i Barselona guhera mu 1596. Igihe yigaga filozofiya muri kaminuza ya Mayoruke (1605-1608) ni bwo yabaye incuti y’umufureri w’umuyezuwiti witwaga Alfonsi Rodrigezi wamubwiraga kenshi ibyerekeye kuzajya kwamamaza Inkuru nziza muri Amerika.

Ubwo rero igitekerezo cyo kuba umumisiyoneri muri Amerika cyagiye kimwiyongeramo buhoro buhoro. Abisabye ubwe umukuru w’umuryango, bamwohereje i Kartajeni muri Amerika gukomerezayo novisiya. Mu mwaka w’1610 ni bwo yageze muri Kolombiya, aho i Kartajene (Carthagenes).

 Kuwa 19 Werurwe 1616 nibwo Petero Klaver yahawe ubupadiri, abuhererwa aho i Karitajene. Abyemerewe n’abakuru b’umuryango, Petero Klaveri, yiyemeje kwitangira abirabura batabarika bacuruzwaga muri Amerika, bavanywe bunyago iwabo muri Afrika. Ku munsi w’amasezerano ya burundu mu muryango w’Abayezuwiti, tariki ya 3 Mata 1622, ku masezerano ye muri uwo muryango, yiyongereyeho irivuga ngo “Petrus Claver, Aethiopium semper servus”; bivuga ngo “Petero Klaver, umucakara w’Abirabura, iminsi yose y’ubuzima bwanjye”.

Kuri icyo cyambu cya Karitajene, amato yazanaga abirabura amagana n’amagana. Babaga bari mu kaga ndetse n’ububabare birenze imivugire kuko bafatwaga nk’inyamaswa. Mu mwaka w’1605, undi muyezuwiti witwaga Alonso de Sandoval yari yaragaragaje ko abirabura na bo bagomba guhabwa uburenganzira bw’ikiremwa muntu. Petero Klaveri yakurikije urwo rugero, agenda muri uwo murongo wo kumvisha abantu bose ko abirabura na bo aria bantu bakwiye agaciro kimwe n’abandi bose.

Abo bantu bomokeraga ku cyambu cya Kartajene baje gucuruzwa, bafashwe nabi, bamuteye impuhwe nyinshi bityo abona ko ari ngombwa kugira icyo abamarira. Ababaga bataguye mu nzira bageraga I Kartajene ari indembe, bazahajwe n’inzara n’urugendo. Buri munsi hageraga abantu barenze ibihumbi, bazanywe ku gahato, gukora imirimo y’ubucakara.

Inama nziza mu kwitangira gufasha abo birabura yazihabwaga na mugenzi we Padiri Sandovali, yari yarasanze i Kartajeni. Nuko Petero Klaveri yitangira izo ngorwa z’abirabura mu miruho itavugwa, kandi akabikorana imbaraga ze zose. Yajyaga mu mazu babacururizagamo, akabakirana urugwiro, akomora ibikomere byabo kandi akabipfuka. Yabakoreraga n’ibindi byinshi byiza. Kubegera n’ukuntu babaga basa nabi, si buri wese wari kubishobora, mbese Klaveri yiyemeje imirimo itandukanye azajya abakorera kugira ngo yoroshye ingoyi zabo. Yabasanganizaga icyo kurya n’icyo kunywa, akabavura, akabambika, akabahoza, akanabigisha Ivanjili.

Klaveri yari yaritangiye kandi abaciriwe urubanza rwo gupfa n’izindi ngorwa zinyuranye. Iyo neza ye yatumye haboneka abakristu benshi muri bo, ku buryo yabatije abagera ku bihumbi 300,000. Mu gihe kandi babaga batangiye imirimo kwa ba shebuja na bwo yahoraga aharanira ko bafatwa neza. Ibihumbi by’abacakara babaga mu mujyi wa Kartajene bose bari abana be; iminsi ye yose yayimaraga ari kwigisha abo bacakara, abaha Penetensiya, abavura… ni bo yari abereyeho. Kubera ko buri mugoroba yabaga ananiwe, ndetse n’impumuro itari nziza y’abacakara yamupfukiranye, yashoboraga kurya gusa akagati n’uturayi dukeya dukaranze mu mavuta. Nijoro Klaveri yajyaga gushengerera, agasenga, kandi akikubita nk’uko ab’icyo gihe bibabazaga.

Petero Klaveri yarwanyije byimazeyo icuruzwa ry’abirabura kugeza yitabye Imana ari umukambwe w’imyaka 74. yapfiriye i Karitajene muri Kolombiya, kuwa 8 Nzeri 1654 umubiri we umaze kunanirwa. Papa Piyo IX yamushyize mu rwego rw’abahire kuwa 16 Nyakanga 1850. Ni Papa Lewo XIII, wamushize mu rwego rw’abatagatifu, umunsi umwe hamwe n’abandi bayezuwiti babiri: Alfonsi Rodrigezi na Yohani Berchmans. Hari kuwa 8 Mutarama 1888. Mu w'1896. Papa Lewo XIII yamugize umurinzi w’abamisiyoneri bajya kwamamaza Ivanjili mu Birabura. Yamugize kandi umurengezi w’uburenganzira bwa muntu. Umubiri we uri munsi ya Altari yo muri Kiliziya yamwitiriwe yo mu mujyi wa Kartajene yamazemo imyaka 44 yamamaza Ivanjili.

Mutagatifu Petero Klaveri yaravugaga ati: “igihe cyose ntakora nk’uko indogobe ikora, ibikorwa byanjye nta mugisha biba bifite. Indogobe bashobora kuyivuga nabi, bakaba bayima icyo kurya, bakaba bayikoreza imitwaro kugeza igihe igwiriye hasi; uko bayigirira nabi kose, iricecekera. Indogobe irihangana kandi ari indogobe. Ni na ko umugaragu w’Imana yagombye kubigenza”.

Papa Yohani Pawulo II Mutagatifu, yamuvuze ati: “Petero Klaveri yagaragaje urukundo rwa gikirisitu rumurika ku buryo bwihariye kandi mu bihe byose”. Twizihiza umunsi mukuru wa Mutagatifu Petero Klaveri (1580-1654) kuwa 9 Nzeri.

Ushaka kumenya byinshi:

  • ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.278-279.
  • ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.249.
  • DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.410.
  • http://www.jesuites.com/histoire/saints/pierreclaver.htm
  • https://viechretienne.catholique.org/saints/69-saint-pierre-claver
  • https://fr.wikipedia.org/wiki/Pierre_Claver
  • http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-pierre-claver-jesuite-apotre-des-esclaves-d-amerique-1654-fete-le-09-septembre.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...