Monday, January 16, 2023

Menya “Agasosi k’Ibanga ry’Amahoro” katangijwe na Padiri Ubald RUGIRANGOGA

Padiri Ubald RUGIRANGOGA

 1.     AGASOZI K’IBANGA RY’AMAHORO GAHEREREYE HE  ?

Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu kagari ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi, intara y’Uburengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25. Iburasirazuba bw’ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu majyaruguru hari Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu kagari ka Kamatita.

2.     AMAVU N’AMAVUKO BY’AGASOZI K’IBANGA RY’AMAHORO.

Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, Padiri Ubald RUGIRANGOGA yiyumvisemo igitekerezo cyo gushaka ahantu abakiristu bazajya bahurira bagasenga basaba amahoro, bakivugururamo urukundo, bagasaba imbabazi bakanazitanga. Hakaba n’ahantu abakiristu bakirira ibikomere bikomoka kuri Genocide n’ibindi bibazo abantu bahura na byo mu buzima bwa buri munsi birimo n’indwara zinyuranye. Nibwo Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA wari Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya Cyangugu yeretse Padiri Ubald isambu yaje kwitwa Ibanga ry’Amahoro. Padiri Ubald yarahashimye, cyane ko ari no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, yahagereranije n’aho Yezu yakundaga kwigishiriza rubanda.

Ubald yahiseko atangira imirimo yo kuhatunganya. Yahimitse Bikiramariya Umwamikazi w’Urukundo, Bikiramariya Umwamikazi w’Amahoro, ahakora inzira ntagatifu zirimo inzira ya Rozari, inzira y’ishapure y’ububabare bwa Bikiramariya, inzira y’umusaraba. Izo nzira zose zitangirira kwa Bikiramariya w’i Kibeho maze zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe, ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucirwa urubanza na Pilato.

Aaha ni ku ibanga ry'amahoro
Tariki ya 27 Ugushyingo 2008, Musenyeri Yohani Damaseni yaturiye igitambo cy’Ukaristiya kuri ako gasozi maze atangaza ko kiswe “Agasosi k’Ibanga ry’Amahoro”.

Tariki ya 5 Kanama 2016, Musenyeri Yohani Damaseni yahaye umugisha za nzira ntagatifu n’amashusho. Kuri uwo munsi yanatangaje ku mugaragaro ko Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kabaye ubutaka butagatifu buzajya bukorerwaho ingendo nyobokamana z’abakiristu n’abandi bantu bose babyifuza.

By’umwihariko, buri tariki 13 za buri kwezi, itariki y’amabonekerwa y’I Fatima, Abakiristu benshi cyane barahateranira  maze bagasenga. Mu ijoro riba ryabanjirije iyo tariki abakiristu benshi babishoboye baraharara maze bakarara basenga bakanahabwa isakaramentu ry’imbabazi.

 3.     GAHUNDA YA BURI MUNSI.

9H00 : Rozari & inzira y’umusaraba.

10h50 : Kunyura kwa Yezu Nyirimpuhwe.

11h30 : Igitambo cy’Ukaristiya.

12 h30 : Gushengerera no gutanga penetensiya.

14h20 : Ubuhamya no gushimira Imana.

14h50 : Kujya kwa Yezu Nyirimpuhwe no kuhavugira ishapure y’Impuhwe z’Imana

15h20 : Padiri atambagiza Isakaramentu ritagatifu kwa Yezu Nyirimpuhwe akanatanga umugisha.

15h25 : Padiri agarura Isakaramentu ari kumwe n’abakiristu, batarama.

15h30 : Ibisingizo by’Ukaristiya n’indirimbo isoza.

·         Ku wa kane nyuma y’ishapure ya Roho Mutagatifu haba Misa isozwa n’isengesho ryo gusabira abarwayi.

·         Ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi haba misa yo gushimira Imana.

4.     CONTACTS.

·         Padiri NKURUNZIZA Jean Baptiste, Ushinzwe Centre. Tél : +250788832723.

·         Padiri Ubald RUGIRANGOGA, Tél : +250788687457.


Ibyanditse muri iyi nkuru  byakuwe ku rubuga rwa Diyosezi ya cyangugu.  (https://www.diocesecyangugu.com/rw/ubuzima-bwa-gikristu/liturujiya/)


Ibaruwa yamwandikiye mu mashuri abanza yakomeje urukundo rwamugejeje ku gushyingirwa: Isomere inkuru ndende y'urukundo ya "RERE NA RAMBA". Ibice byose bigize iyi nkuru:

RERE NA RAMBA igice cya 1

RERENA RAMBA igice cya 2

RERENA RAMBA igice cya 3

RERENA RAMBA igice cya 4

RERENA RAMBA igice cya 5

RERENA RAMBA igice cya 6

RERENA RAMBA igice cya 7

RERENA RAMBA igice cya 8

RERENA RAMBA igice cya 9

RERENA RAMBA igice cya 10 

RERENA RAMBA igice cya 11

RERE NA RAMBA igice cya 12

RERE NA RAMBA igice cya 13

RERE NA RAMBA igice cya 14

RERE NA RAMBA igice cya 15

RERE NA RAMBA igice cya 16

RERE NA RAMBA igice cya 17

RERE NA RAMBA igice cya 18

RERE NA RAMBA igice cya 19 

RERENA RAMBA igice cya 20

RERENA RAMBA igice cya 21

RERENA RAMBA igice cya 22  gisoza

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...