Padiri Ubald RUGIRANGOGA |
Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro gaherereye mu kagari ka Kamatita, umurenge wa Gihundwe, akarere ka Rusizi, intara y’Uburengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25. Iburasirazuba bw’ako Gasozi hari umugezi wa Nyandarama, mu majyaruguru hari Pharmakina, Iburengerazuba hari Ikiyaga cya Kivu, naho mu majyepfo hari umudugudu wa Cyinzovu na Kamanyenga byo mu kagari ka Kamatita.
2.
AMAVU
N’AMAVUKO BY’AGASOZI K’IBANGA RY’AMAHORO.
Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi
muri Mata 1994 mu Rwanda, Padiri Ubald RUGIRANGOGA yiyumvisemo igitekerezo cyo
gushaka ahantu abakiristu bazajya bahurira bagasenga basaba amahoro,
bakivugururamo urukundo, bagasaba imbabazi bakanazitanga. Hakaba n’ahantu
abakiristu bakirira ibikomere bikomoka kuri Genocide n’ibindi bibazo abantu
bahura na byo mu buzima bwa buri munsi birimo n’indwara zinyuranye. Nibwo
Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA wari Umushumba wa Diyosezi Gatorika ya
Cyangugu yeretse Padiri Ubald isambu yaje kwitwa Ibanga ry’Amahoro. Padiri
Ubald yarahashimye, cyane ko ari no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu,
yahagereranije n’aho Yezu yakundaga kwigishiriza rubanda.
Ubald yahiseko atangira imirimo yo
kuhatunganya. Yahimitse Bikiramariya Umwamikazi w’Urukundo, Bikiramariya
Umwamikazi w’Amahoro, ahakora inzira ntagatifu zirimo inzira ya Rozari, inzira
y’ishapure y’ububabare bwa Bikiramariya, inzira y’umusaraba. Izo nzira zose
zitangirira kwa Bikiramariya w’i Kibeho maze zigasoreza kwa Yezu Nyirimpuhwe,
ahari esikariye 21 zishushanya izo Yezu yazamutse agiye gucirwa urubanza na
Pilato.
Aaha ni ku ibanga ry'amahoro |
Tariki ya 5 Kanama 2016, Musenyeri
Yohani Damaseni yahaye umugisha za nzira ntagatifu n’amashusho. Kuri uwo munsi
yanatangaje ku mugaragaro ko Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro kabaye ubutaka
butagatifu buzajya bukorerwaho ingendo nyobokamana z’abakiristu n’abandi bantu
bose babyifuza.
By’umwihariko, buri tariki 13 za
buri kwezi, itariki y’amabonekerwa y’I Fatima, Abakiristu benshi cyane
barahateranira maze bagasenga. Mu ijoro riba ryabanjirije iyo tariki
abakiristu benshi babishoboye baraharara maze bakarara basenga bakanahabwa isakaramentu
ry’imbabazi.
3. GAHUNDA YA BURI MUNSI.
9H00 : Rozari & inzira
y’umusaraba.
10h50 : Kunyura kwa Yezu
Nyirimpuhwe.
11h30 : Igitambo cy’Ukaristiya.
12 h30 : Gushengerera no gutanga
penetensiya.
14h20 : Ubuhamya no gushimira Imana.
14h50
: Kujya kwa Yezu Nyirimpuhwe no kuhavugira ishapure y’Impuhwe z’Imana
15h20 : Padiri atambagiza
Isakaramentu ritagatifu kwa Yezu Nyirimpuhwe akanatanga umugisha.
15h25 : Padiri agarura Isakaramentu
ari kumwe n’abakiristu, batarama.
15h30 : Ibisingizo by’Ukaristiya n’indirimbo
isoza.
·
Ku wa kane nyuma y’ishapure ya Roho
Mutagatifu haba Misa isozwa n’isengesho ryo gusabira abarwayi.
·
Ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi haba
misa yo gushimira Imana.
4. CONTACTS.
·
Padiri NKURUNZIZA Jean Baptiste, Ushinzwe Centre. Tél : +250788832723.
·
Padiri Ubald RUGIRANGOGA, Tél :
+250788687457.
Ibyanditse muri iyi nkuru byakuwe ku rubuga rwa Diyosezi ya cyangugu. (https://www.diocesecyangugu.com/rw/ubuzima-bwa-gikristu/liturujiya/)
Ibaruwa yamwandikiye mu mashuri abanza yakomeje urukundo rwamugejeje
ku gushyingirwa: Isomere inkuru ndende y'urukundo ya "RERE NA RAMBA".
Ibice byose bigize iyi nkuru:
RERENA
RAMBA igice cya 22 gisoza
No comments:
Post a Comment