Thursday, January 26, 2023

Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe

Paruwasi Katederali ya Butare

Diyosezi ya Butare yashinzwe kuwa 11/09/1961. Ishingwa na Papa Yohani wa XXIII yitwaga Diyosezi ya Astrida. Kuwa 12/11/1963 nibwo yahinduye izina yitwa Diyosezi ya Butare, byemejwe na Papa Pawulo wa VI. Ni imwe mu madiyosezi 8 akuriwe na Arikidiyosezi ya Kigali (suffragan of the Archdiocese of Kigali). Urubuga rubonekaho amakuru ya Kliziya Gatolika mu Rwanda, www.eglisecatholiquerwanda.org/BUTARE,  rwasuwe kuwa 2 6/01/2 o2 3,  rugaragaza ko Doyosezi ya Butare ifite abakristu gatolika 572 095 n’abigishwa 13 538.  59 % by’abayituye ni abakristu gatolika. Ifite imiryango remezo 2 855, Amasantarali 99 na Paruwasi 26. Birumvikana ko iyi mibare igenda ihinduka uko iminsi ishira indi igataha.

Muri Kanama 1950, yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rumenye ivanjili, yizihirijwe muri Astrida (Butare). Muri iyi diyosozi, i Gisagara, ni ho havukiye umuryango w’ababikirab’Abizeramariya, ushinzwe na Padiri Rafayeli Sekamonyo kuwa 26 mata 1956. Muri diyosezi ya Butare, kuwa 3 Ugushyingo 1963, abapadiri b’abadominikani bo muri Kanada bashinze Kaminuza y’u Rwanda (Université National du Rwanda), bayiyobora kugeza mu mwaka w’1972. Amabonekerwa ya Bikira Mariya yabaye bwa mbere i Kibeho mu rwanda, ku wa 28 ugushyingo 1981. Hari muri Diyosezi ya Butare. Bityo Myr Yohani Batista Gahamanyi yashyizeho komisiyo ebyiri;iya liturujiya n’iy’abaganga, ziga kuri iryo bonekerwa. Hanyuma ku wa 15/08/1988, yemeza ko i Kibeho hashobora kuba ahantu abakristu basengera. Ku mugaragaro, ayo mabonekerwa yashojwe ku wa 28 ugushyingo 1989. Nyuma ya Jenoside, Inama y’abepiskopi gatolika mu Rwanda yemeje ko Iseminari nkuru n’into zongera gufungura imiryango yabereye i Butare, kuva kuwa 2 kugeza kuwa 5 Ugushyingo 1994.

AMAPARUWASI 5 YASHINZWE MBERE 

  1. Paruwasi ya Save yashinzwe kuwa 08/02/1900, iragizwa Umutima Mutagatifu wa Yezu.
  2. Paruwasi ya Kansi yanshinzwwe kuwa 13/12/1910, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Intumwa (Reine des Apôtres)
  3. Paruwasi ya Butare yashinzwe kuwa 12/04/1928, iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi w’Ubuhanga (Notre Dame de la Sagesse)
  4. Paruwasi ya Nyanza yashinzwe kuwa 01/08/1935, iragizwa Kristu Umwami
  5. Paruwasi ya Mugombwa   yashinzwe kuwa 7/10/1938, iragizwa mutagatifu Sitefano

Diyosezi ya Butare ifite ibigo by’amashuri abanza 206 ; ayisumbuye 110 na Kaminuza imwe, Catholic University of Rwanda, iyobowe na Padiri Dr Laurent NTAGANDA. Iyi diyosezi kandi ifite ibitaro bikuru 3 n’ibigonderabuzima 15. Mu mashuri yisumbuye twavugamo nk’ Urwunge rw’Amashuri rwa Astrida (Groupe Scolaire d'Astrida, Groupe Scolaire Officiel de Butare Indatwa n’Inkesha) rwashinzwe n’abafurere b’Urukundo ba Gand mu 1929, ngo rwigishe abagombaga gufasha abakoloni b’ababiligi mu gutegeka u Rwanda. Rwamaze kandi igihe kitari gito rwakira n’abana baturutse i Burundi.

Abashumba bayoboye Diyosezi ya Butare ku rwego rw’umwepiskopi


1. Musenyeri Yohani Batisita GAHAMANYI (1961–1997)

Yavutse mu
1920, atabaruka kuwa 19/06/1999. Niwe mushumba wambere wa Diyosezi ya Butare, kuva yashingwa kuwa 11/09/1961, kugeza yeguye kuwa 02/01/ 1997. Yahawe ubupadiri kuwa 15/08/1951. Yatorewe na Papa Yohani wa XXIII kuba umushumba wa Diyosezi ya Butare kuwa 11/09/1961, umunsi hashingwaho Diyosezi ya Butare. Umuhango wo kumwimika wabaye kuwa 06/01/1962, uyobowe na Arikiyepiskopi wa Kabgayi, Myr Andereya PERRAUDIN akikijwe n’umushumba wa Diyosezi ya Goma (RDC), Myr Jose MIKARARANGA hamwe n’umushumba wa Diyosezi ya Ngozi mu Burundi, Myr Andereya MAKARAKIZA. Intego ye yari “Mu rukundo n’amahoro - In caritate et pace”. Myr Yohani Batisita GAHAMANYI yitabiriye ibyiciro bine by’inama nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani (sessions I, II, III et IV du Concile Vatican II).

Mu 1988, hari umupadiri wa diyosezi watorewe kuba umushumba wungirije ariko yegura atarahabwa izo nshingano. Bivuze ko yeguye atarinjizwa mu rwego rwa gatatu rw’iskramentu ry’ubusaseridoti; ubwepiskopi. Uwo ni Padiri Felesiyani MUVARA.

  •  Musenyeri Felesiyani MUVARA
Padiri Felesiyani MUVARA, yari Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepisikopi gatolika mu Rwanda. Mu Ukuboza 1988, nibwo Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umushumba wungirije wa Diyosezi ya Butare (Auxiliary Bishop), yari iyobowe na Musenyeri Yohani Batisita GAHAMANYI nk’umushumba wa Diyosezi. Uyu Felesiyani MUVARA yeguye kuri izi nshingano, habura iminsi mike cyane ngo yimikwe. Hari kuwa 24 Werurwe 1989; kuwa Gatanu Mutagatifu, ubwo yashyikirije Papa YohaniPawulo wa II ibaruwa y’ubwegure bwe nka Musenyeri wungirije wa Diyosezi ya Butare. Mu 1994, Padiri MUVARA yari Padiri mukuru wa Paruwasi katedrali ya Butare. Ni umwe mu basaseridoti bazize Jenoside.

2. Musenyeri Filipo RUKAMBA

Ni we uyiyobora kuva mu 1997 kugeza ubu. Niba ushaka kumenya byinshi kuri Myr Filipo Rukamba n’abandi basenyeri bo mu Rwanda, kandi kuri aya magambo atukura
 

 Izindi nkuru wasoma:  

  1. Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
  2. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
  4. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi
  5. Menya Diyosezi ya Kibungon’abashumba bayiragijwe

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...