Diyosezi ya Kabgayi yashinzwe kuwa
14 Gashyantare 1952. Icyo gihe, nibwo
Papa Piyo wa 12 yagabanyijemo kabiri Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda; havuka Vikariyati
ya Kabgayi na Nyundo. Kuwa 10/11/ 1959,
Kabgayi
yashizwe ku rwego rwa Arikidiyosezi
(Metropolitan Archdiocese of Kabgayi). Kuwa 10 Mata 1976, isubizwa ku rwego rwa Diyosezi. Kuri iyo tariki kandi, binyuze mu rwandiko
« Cum parvulum sinapis » (Constitution apostolique), Papa Yohani wa
23 yatangaje ko Kiliziya ziri muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zihawe
ubuyobozi bwite. Nuko icyitwaga Vikariyati Apostoliki gihinduka Diyosezi na
Misiyoni ihinduka Paruwasi. Iyi Diyosezi
ni yo yabyaye abepiskopi; Myr Yohani Batista
GAHAMANYI watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Astrida na Myr Yozefu SIBOMANA watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, bombi mu
1961.
Kuwa 22 Ukwakira 1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto. (Menya byinshi kuri Bazilika Nto ya Kabgayi).
Muri Diyosezi ya Kabgayi habereyemo ibirori n’mihango bitandukanye: Ni ho ba Abanyarwanda bambere baherewe ubusaseridoti; Balitazari GAFUKU (+1958) wavukaga i Zaza na Donati REBERAHO (+1/5/1926) wavukaga i Save babuhawe kuwa 7 Ukwakira 1917, mu biganza bya Musenyeri HIRITI wari warabohereje kwiga Seminari i Bukoba mu 1904. Hari kandi Yubile y’imyaka 50 y’ubusaserdoti mu Rwanda yizihijwe kuwa 8/12/1967, iy’imyaka 75 yijihijwe kuwa 8/12/1992 n’iy’imyaka 100 yijihijwe kuwa 7 Ukwakira 2017. Kuwa 22 Nyakanga 2017, Abadiyakoni 63 b’uwo mwaka bo mu madiyosezi yose yo mu Rwanda baherewe ubusaserdoti i Kabgayi.
Dore uko abashumba ba Diyosezi ya Kabgayi bakurikiranye
Kabgaye yabaye intara y’iyogzabutumwa (Vicariate Apostolic), umushumba wayo yitwaga Vikeri Apostoliki (Vicars Apostolic), igihe igizwe Arikidiyosezi, umushumba wayo yitwaga Arikiyepiskopi noho ihindutse Diyosezi, umushumba wayo ni umwepiskopi. Abashumba b’ikubitiri bari abo mu muryango w’abapadiri bera; abamisiyoneri ba Afrika. (Menya imiryango y’Abihayimana yavukiye ku butaka bw’u Rwanda.)
1.
Myr Lawurenti Fransisko
DÉPRIMOZ, M. Afr,
Yayoboye Kabgayi kuva kuwa 14 Gashyantare
1952 kugeza kuwa 15 Mata 1955. Yabaye
umushumba wungirije (Coadjutor Vicar Apostolic) kuva mu 1943 kugeza mu 1945. Ni umufaransa wavutse kuwa 13 Kamena1884,
yitaba Imana kuwa 5 Mata 1962. Yari mubyara wa Myr Joanny Thevenoud (Vicar Apostolic) wayoboraga Ouagadougou. Yahawe ubupadiri kuwa 28/06/ 1908,
nuko ahita yoherezwa kwigisha Ivanjili muri Afurika, ahera muri Tanzaniya, mu Burundi
hanyuma agera no mu Rwanda. Mu kwezi k’Ukwakira mu 1915, Déprimoz yabaye
umwarimu muri Seminari Nto ya Kabgayi, ayibera umuyobozi kuwa 26 Ugushyingo 1919.
Mu 1927 yabaye umugenzuzi w’amashuri mu Rwanda. Kuwa 1 Nzeri 1930 yakuwe mu
Iseminari Nto, agirwa igisonga (Vicar Delegate
of Bishop) cya Myr Lewo Pawulo CLASSE.
Kuwa 8 Nzeri 1932 yagizwe umuyobozi wa Seminari mpuzamadiyosezi (major "intervicarial" seminary) ya Kabgayi, yaje kwimukira i Nyakibanda kuwa 9 Nyakanga 1936, akomeza kuyiyobora. Kuwa 12 Mutarama 1943 nibwo yatorewe kuba umushumba wungirije w’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda (Coadjutor Vicar Apostolic), yimikirwa i Kabgayi kuwa 19 Werurwe 1943, hanyuma kuwa 31 Mutarama 1945 azungura Myr Classe ku buyobozi bw’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda. Myr Déprimoz yabaye umushumba wa Vicariat ya Kabgayi nyuma y’uko kuwa 14 Gashyantare 1952, intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda igabanyijwemo kabiri, hakavuka Vicariat ya Kabgayi n’iya Nyundo, yo igahabwa Myr Aloys Bigirumwami. Kuwa 15 Mata 1955: Myr Déprimoz yeguye ku nshingano ze kubera uburwayi. Yitabye Imana kuwa 5 Mata 1962.
2. Myr Andereya PERRAUDIN, M. Afr,
·
Myr Andereya Perraudin, Vikeri Apostoliki wa Kabgayi: 19 Ukuboza 1955 – 10 Ugushyingo
1959
·
Myr Andereya Perraudin, Arikiyepiskopi (Metropolitan Archbishop) wa
Kabgayi: 10Ugushyingo 1959 – 10 Mata 1976
·
Myr Andereya Perraudin, umushumba wa diyosezi, ufite izina ry’Arikiyepiskopi
(personal title): 10 Mata 1976 – 07 Ukwakira 1989.
Yavukiye i Bagnes mu busuwisi (Switzerland), kuwa 7 Ukwakira 1914, ahabwa ubupadiri kuwa 25/03/1939. Yari uwo mu muryango w’abapadiri bera. Muri Kamena 1950 yabaye umwarimu wa Tewolojiya (theological dogma) mu Nyakibanda, aza kuyibera umuyobozi mu Ukwakira 1952. Kuwa 18 Ukuboza 1955, Papa Piyo wa XII yamugize umwepiskopi, atorerwa kuba umushumba wa Kabgayi -Vicar Apostolic Kabgayi). I Kbgayi, kuwa 25 Werurwe 1956, Andereya Perraudin yahawe ubwepiskopi mu biganza bya Myr Aloyizi Bigirumwami wayoboraga Vikariyati ya Nyundo. Intego ya Myr Andereya yari “Super Omnia Caritas - urukundo hejuru ya byose”. Yitabye Imana kuwa 25 Mata 2003. Yabaye mu Rwanda mu gihe kijya kungana n’imyaka 50, aba Arikiyepiskopi wa Kabgayi kuva mu 1959 kugeza mu 1989.
3.
Myr Tadeyo NSENGIYUMVA
Paruwasi ya Bungwe ni imwe mu maparuwasi agize Diyosezi ya Byumba, ikaba izwiho kubyara abasaseridoti n’abihayimana benshi. (soma izi nkuru zo mu bihe bitandukanye: Abapadiribavuka muri Paruwasi ya Bungwe batumwe he ? Paruwasi ya Bungwe; uko bamwe mu basaseridoti bayivukamobahawe ubutumwa 2020/2021)
Ku wa 11 Ugushyingo 1994:
Diyosezi zitari zifite abepiskopi; Kabgayi, Kigali, Byumba, Ruhengeri na
Gikongoro zahawe abayobozi (Administrateurs apostoliques). Nguko uko Papa Yohani Pawulo wa II yatoreye
Padiri Andereya SIBOMANA kuba umuyobozi wa Diyosezi. Yabaye umuyobozi wa
Diyosezi kugeza kuwa 13 Werurwe 1996.
Mu buzma bwe, Padiri Andereya
SIBOMANA yaharaniraga uburenganzira bwa Muntu bituma ashinga ishyirahamwe
riharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (Association for the Defense of
the Rights of the Person and of Public Liberties). Kuva mu 1988 yari umuyobozi wa Kinyamateka,
yakundaga itangazamakuru ricukumbuye
(investigative journalism). Izo nshingano
yazikoze imyaka myinshi. Yitabye Imana mu 1998. Yabaye umuntu ukunda
abandi, agafasha impfubyi nyinshi. Mu mwaka 2000, Padiri Andereya SIBOMANA yagizwe umwe mu ntwari 50
zaharaniye ubwisanzure bw’itangazamakuru (the International Press
Institute's 50 World Press Freedom Heroes of the past 50 years).
4.
Myr Anasitazi MUTABAZI yabaye umushumba
wa Diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa 13/03/1996
kugeza kuwa 10/12/2004)
5.
Myr Smaragde MBONYINTEGE, ni we mushumba wa diyosezi ya Kabgayi, kuva kuwa
21/01/2006 kugeza ubu.
Aba basenyeri; Anasitazi MUTABAZI na Smaragde MBONYINTEGE, inshamake ku buzima bwabo wayisanga mu nkuru yitwa Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda .
AMAPARUWASI 5 YASHINZWE
MBERE, MURI 29 ZIGIZE DIYOSEZI
- Paruwasi ya Kabgayi yashinzwe mu 1906 iragizwa ubutasamanywe icyaha (Imaculée conception)
- Paruwasi ya Muyunzwe yashinzwe mu 1935, iragizwa Izina rya Mariya (Le Nom de Marie)
- Paruwasi ya Kanyanza yashinzwe mu 1938, iragizwa Umwamikazi w’amahoro (Regina Pacis)
- Paruwasi ya Kamonyi yashinzwe mu 1940, iragizwa Nyina w’Imana (Mère de Dieu)
- Paruwasi ya Byimana yashinzwe mu 1945, iragizwa Sancta Maria
Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA |
Diyosezi ya Kabagyi ifite ibigo by’amashuri abanza 127 ; ayisumbuye 105. Iyi diyosezi kandi ifite ibigonderabuzima 10 n’ibitaro 2. Mu mashuri yisumbuye twavugamo nka Petit Séminaire Saint Léon de Kabgayi yashinzwe mu 1913, ndetse na Kamniza 1; ICK yashinzwe mu 2002, ikaba iyobowe na Padiri Dr Balthazar NTIVUGURUZWA, wize mu bubiligi (PhD in Theology (2009): Université Catholique de Louvain).
Izindi nkuru wasoma:
No comments:
Post a Comment