Monday, August 9, 2021

Paruwasi ya Bungwe; uko bamwe mu basaseridoti bayivukamo bahawe ubutumwa 2020/2021

Ordination diaconale et sacerdotal, Bungwe. 2015 photo/internet

Paruwasi ya Bungwe yitirirwa "Regina Pacis" yashinzwe mu mwaka w'1954 iherereye mu karere-nkenurabushyo ka Muyanza. Ni paruwasi ifite abakristu basaga 62% by’abaturage bayituye nk’uko bigaragazwa n’ibarura ryo muwaka wa 2014 ryagaragazaga ko ababatijwe ari 58729 hamwe n'abigishwa 2941 nta kabuza impinduka zarabaye. Iyi paruwasi ifite kandi abakristu bakunda Kiliziya bikagaragzwa n’ibikorwa by’ubwitange bakora no kuyitura abana babo kugira ngo bayegukire batizigamye bakorera Imana mu bantu. Yibarutse abihayimana batandukanye; abasaseridoti barimo n’umusenyeri watabarutse, Thaddée Nsengiyumva, abafureri n’ababikira, aba bose bakaba bitagatifuriza mu miryango inyuranye yemewe na Kiliziya.

Dore uko bamwe mu basaseridoti bayivukamo bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2020/2021

1. Padiri ALEXANDRE NIYONSABA: avuka muri central ya Bungwe akaba ari umunyamabanga wa diyosezi

2. Padiri AUBERT ARAMBE: avuka muri central ya BUSHINGA, ubu ni umunyakigega wa diosezi, ni we ushinzwe ibijyanye n’umutungo byose

3. Padiri JMV DUSHIMIYIMANA: ukomoka muri central ya MANYAGIRO ni we uhagarariye Caritas muri diosezi

4. Padiri SAFARI VIATEUR: yahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu BUTALIYANI

5. Padiri CLET NAHAYO uvuka muri central ya KIVUYE yahawe ubutumwa bwo kongera ubumenyi mu bubiligi, nyuma y’uko akuwe mu iseminari nto ya Rwesero aho yari umuyobozi wa roho.

6. Padiri THEOPHILE TWAGIRAYEZU uvuka muri central ya BUNGWE yatumwe gukirikirana imyitwarire mu kigo cya SANTA MARIA KARAMBO

7. Padiri EDOUARD SENTARURE uvuka muri central ya BUSHINGA akorera ubutumwa muri FRANCE (FIDEI DONUM)

8. Padiri Florent MWISENEZA avuka muri central ya MANYAGIRO akorera ubutumwa mu BUTALIYANI (fidei donum)

9. Padiri Jean d'amour DUSENGUMUREMYI uvuka muri central ya KIVUYE yatumwe kongera ubumenyi muri USA

10. Padiri PRINCIPE NIYITANGA uvuka muri central ya KIVUYE yatumwe kuyobora GS BYUMBA


Uhereye iburyo Diacre Fulgence Dunia ahabwa ubupadiri, abafaratiri Macedoine NIYIZINZIRAZE, Fidele NDEREYIMANA na Aubert ARAMBE bahabwa ubudiyakini kuri stade ya Paruwwasi BUNGWE, 2015 photo/internet

Hari abahawe kuyobora amaparuwasi abandi bungiriza abapadiri bakuru

1. Padiri MACEDOINE NIYIZINZIRAZE uvuka muri central ya Bungwe ayobora Paruwasi ya RWAMIKO

2. Padiri FULGENCE DUNIA uvuka muri succursal ya MUDUGARI ayobora Paruwasi ya BUREHE

3. Padiri WALTER UKURIKIYIMFURA uvuka muri central ya bungwe ayobora Paruwasi ya RUSHAKI, akabana na FRATRI JMV NDINDIRIYIMANA uhakorera stage, bombi bavuka muri nama imwe.

4.  Padiri FIDELE NDEREYIMANA uvuka muri central ya Bungwe ni VICAIRE muri Paruwasi ya MATIMBA

5. Padiri FAUSTIN MUNGARURIYE uvuka muri succursal ya MUDUGARI ni VICAIRE muri Paruwasi ya MUTETE 

Imana ibakomereze ukwemera, bo gutezuka ku butumwa bwabo, bubahirize amasezerano bagiranye na Kiliziya!


2 comments:

  1. Murakoze kudusangiza aya mateka. Gusa nkosore aka: Padiri Dioni Mbonimpa ntabwo avuka i Bungwe. Avuka i Kinihira.

    ReplyDelete

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...