Monday, August 16, 2021

Aho ivoma ubuzima; Kiliziya, umuteguro wayo

Kiliziya ni iki?














FRATRI Alexis RUSIMBUKANDE uvuka muri Paruwasi ya BUNGWE ahabwa ubudiyakoni I Nyakibanda 11/04/2021, Photo/internet

Kiliziya ni umuryango w’abana b’Imana, abasangiramurage na Kristu babikesheje Isakaramentu rya Batisimu, bityo ikaba koko irembo ry’ubugingo kuko uyobowe n’ukwemera ayibonamo icyangombwa kimuhesha ubuzima butazima nk’uko Mutagatifu Irene yabivuze muri aya magambo; “Kiliziya ni irembo ry’ubugingo. Singombwa gushakira ahandi ukuri kuboneka byoroshye muri Kiliziya. muri Kiliziya, Intumwa zahashize icy’ukuri cyose ku buryo buri muntu ubishaka ayibonamo icyangombwa ku buzima (S. Irénéé de Lyon. Contre les hérésies, III.4)”. Twibuke ko amsakaramentu ariyo Kristu akoresha ayiha ubuzima nk’uko dukunda kubiririmba: “Yezu ugira ubuntu bwinshi, wiremeye Kiliziya, uyiha amasakramentu, ayiha ubugingo bwawe (indirimbo kuzwa iteka Yezu mwiza).” Uwo muryango w’abana b’Imana ubonera ubuzima mu rupfu n’izuka bya Yezu Kristu uduhuriza mu rukundo n’ubumwe by’abemera.

Ishingwa rya Kiliziya ryateguwe n’ubuzima bwa Yezu nyuma yo kubatizwa na Yohani mu mazi ya Yorudani (sa fondation s’est préparée dans la vie christique publique), igihe ahamagariye abantu kumukurikira bityo bagakora itsinda ryabaye umutima We ubwe azaheraho akubaka Kiliziya ye. Ni ba cumi na babiri Yezu yahisemo, akabahamagara mu mazina yabo kandi akabagira intumwa ze (Lk.6,12), bakamubera abahamya b’ubuzima, inyigisho n’ibitangaza bye. Kiliziya ku ikubitiro yaragijwe Petero nk’umukuru mu bandi kugira ngo ikomeze kunga ubumwe no guhamya ibirindiro, ibyo bigaragarira mu gisubizo Yezu yahaye Petero nyuma yo guhamya ukwemera kwe (Mt.16,10-19).

Igikorwa cya Kristu cyo kohereza ku isi Roho Mutagatifu cyari gikenewe cyane kuko cyatumye intumwa zisohoka mu nzu y’umwijima, ubwoba, kwiheba no gutakaza ukwemera hanyuma zikinjira mu isi yo gukomera mu kwemera, mu kwizera no mu kwamamaza Uwazutse bizira kurangwa no kugengwa n’ubwoba. Cyaje kandi kuba iherezo ryo gushinga Kiliziya kuko cyakurikiye urupfu rwa Kristu abantu batiyumvishaga neza, urupfu benshi bafataga nk’ugutsindwa kwa Kristu n’abamwemera ndetse n’izuka ryabaye icyizere kubemera Kristu n’abamukurikira by’umwihariko. Kandi abemeye kumukurikira bagomba kwihatira kumva Kiliziya n’ibyo ibasaba byose.  Biratunganye ko twese turebera ku muhanzi Sipiriyani RUGAMBA waririmbye ati “Kiliziya yawe Mwami watwihaye, turayigutuye maze isugire, igwize abashumba n’abayoboke, bajye baguhabwa bagushimire (Indirimbo Umwami watwihaye),” bityo duhorane umuco wo gusabira Kiliziya yacu, ari nako twihatira gukurikiza amategeko yayo.


3 comments:

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...