Ingaga za Papa (OPM) ni uburyo Papa yifashisha kugira
ngo Ivanjili igere ku isi hose; bukenera inkunga zitandukanye z’abakristu zikusanywa
ku minsi mpuzamahanga yahariwe izo nganga, zikoherezwa i Roma mu kigega
rusange. Izo mfashanyo zifashishwa mu iyogezabutumwa, hibandwa ku bihugu
bitaratera imbere mu Ivanjili. Ingaga za Papa zifite amashami ane yagiye
ashingwa n’abantu batandukanye;Papa Fransisko, Photo/internet
Ishami ry’ibikorwa bya Papa rishinzwe iyogezabutumwa mu bana: (Oeuvre de l’Enfence missionnaire/ Pontifical Missionary Childhood) ryashinzwe na Myr Ogusto Charles de Forbin Jonson, umwepiskopi wa nansi mu bufaransa mu 1843 agamije gushyigikira imibereho myiza y’abana. Iri shami ryinjiye mu bikorwa bya Papa tariki ya 3 Gicurasi 1922. Mu Rwanda, uyu munsi wizihizwa ku cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa kabiri, naho ku isi ukizihizwa ku munsi mukuru wa Epifaniya tariki ya 6 Mutarama.
Ishami ry’ibikorwa bya Papa rishinzwe ihamagarwa ry’abiyeguriyimana: (Oeuvre de Saint Pierre Apôtre, Work of Saint Peter Apostle) ryashinzwe mu 1889 n’umulayikikazi Jeanne Bigard i Caen mu bufaransa. Iri shami naryo ryashizwe mu bikorwa bya Papa tariki ya 3 Gicurasi 1922, rikaba ritera inkunga abaseminari, guhemba abakozi bo mu iseminari, gushaka ibikoresho byaho, imishinga y’ubwubatsi mu maseminari, kurihira abapadiri n’abaseminari cyane cyane abiga i Roma. Umunsi mpuzamahanga waryo uba ku cyumeru cya kane cya Pasika, icyumweru cy’Umushumba Mwiza.
Ishami ry’ibikorwa bya Papa rishinzwe iyogezabutumwa ku isi: (Oeuvre pour la propagation de la foi/ society for propagation of faith) ryashinzwe n’umulayikikazi w’umufaransa witwa Pauline Marie Jaricot w’i Lyon ku wa 3 Gicuransi 1822. Abitewe no gusabira ibihugu bitaramenya Inkuru Nziza, Jaricot yakusanyaga inkunga yo gufasha abamisiyoneri mu bihugu bitandukanye by’isi. Ryasizwe mu bikorwa bya Papa kuwa 3 Gicurasi 1922 nyuma y’imyaka 100 ritangiye. Umunsi mpuzamahanga waryo uba ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi. Iri shami ritera inkunga mu gutunga abapadiri, kubashakira ibikoresho by’akazi, abakatejisiti, kubaka kiliziya, amacumbi y’abapadiri, ibigo by’iyogezabutumwa, amahugurwa, imyigishirize y’iyogezabutumwa, ...
Ishami ry’abaharanira ko haboneka abogezabutumwa: (Union Pontificale Missionnaire) Ryashinzwe mu 1916 na Padiri Pawulo MANNA, umumisiyoneri wamaze imyaka 12 yamamaza Ivanjili muri Birmanie. Pawulo yarishinje agamije gushishikariza abalayiki by’umwihariko abapadiri n’abiyeguriyimana kwitabira kuba abogezabutumwa no kubashigikira. Iri shami nta munsi mpuzamahanga rigira ahubwo inkunga yaryo inyuzwa mu biro bya diyosezi bishinzwe Ingaga za Papa zishinzwe iyogezabutumwa. Aya mashami yose uko ari ane yinjiye mu bikorwa bya Papa kuwa 3 Gicurasi 1922.
Groupe Vocationnel ifitanye isano yahafi n’Ingaga za Papa cyane cyane Ishami rishinzwe ihamagarwa ry’abiyeguriyimana kuko yibanda ku gusobanukirwa n’umuhamagaro muri Kiliziya, harimo n’uwo wo kwiyegurira Imana. Groupe Vocationnel ihuza abayiteraniramo ku cyumeru cya kane cya Pasika, icyumweru iri shami ryizihizwaho. Mu buryo dukoresha harimo n’ubukoreshwa mu iyogezabutumwa ry’abana; Abavokasiyoneri ntitujya kure y’urugendo rw’intambwe enye dusanga mu iyogezabutumwa ry’abana, kuko natwe tugamije guhindura imitima y’abantu (iyogezabutumwa rigamije guhindura imitima y’abantu) ndetse tukaba twifitemo n’abana benshi babarizwa mu matsinda yabo anyuranye. Iyo nyabune ni iyi ikurikira. Kumva Ijambo ry’Imana, Kumenya icyo ryakumarira, Kumenya icyo ryamarira abandi no Kujya mu butumwa
No comments:
Post a Comment