Padiri Karekezi Theoneste, Photo/internet |
Impamvu ishingiye kuri Kristu- motif christique
kudashaka bifasha mu kugira ubuzima butandukanye n’imihangayiko y’urukundo rwa kimuntu n’urw’umuryango bigafasha kandi mu guharira Imana igihe cyawe cyose ndetse na roho yawe yose uzirikana ku Ijambo ry’Imana (1Kor.7,32-34). Uko kwemera guhara bimwe mu byishimo isi itanga bituma umukristu agira uruhare rudasanzwe ku musaraba wa Nyagasani Yezu Kristu. Dore ko aba anazirikana ko igihe ahumeka aba ari mu “gihe cyo kwihana ibyaha byacu tumaramaje. Igihe cyo kwiyambura ibituremerera byose. Igihe cyo gushaka Imana bigishoboka ko ibonwa. Igihe cyo gutera iby'isi n’iby'igihe gito umugongo, kuyihunga utitaye kubyo uyitungiyemo. Igihe cyo kwitondera amategeko n'amabwiriza y'Imana. Igihe cyo gushaka ubwishingizi bw'Imana no kuyikorera!”
Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Wantwaye umutima’; “Uhoraho wantwaye umutima nanjye nemera gutwarwa, Warangwatiriye maze undusha amaboko, Dore ndi imbere yawe Nyagasani ngo ungenze uko ushaka.”
Impavu zishingiye kuri Kiliziya- Motif ecclesial
Kudashaka bishushanya kandi bikanagaragaza ubuzima tuzabamo mu ijuru; kuko mu ijuru nta buzima bushingiye ku myororokere tuzagira, nta rukundo rushingiye ku mubiri tuzagira, ntihazaba umugabo cyangwa umugore, ahubwo urukundo rw’Imana - Agapé - ni rwo ruzaba ruganje mu mitima yacu. Utarwifitemo aragana he? Mtg. Efuremu ati “Aragowe kandi ateje impuhwe uri kure y’urukundo rw’Imana. Iminsi ye ayimara asinziriye mu byago, kure y’Imana, ahataba urumuri nuko agatura mu mwijima.” (S. Ephrem le Syrien. Discours sur les vertus et les vices).
Tuzirikane ku magambo yo mu ndirimbo ‘Amasoko y’ubugingo’; “Dusanze umutima waduhaye kumenya gufashanya, gukunda bose by’ukuri kwita ku mbabare n’indushyi no kumenyesha abakene umukiro.”
No comments:
Post a Comment