Thursday, September 9, 2021

Uyu mubiri twahawe nituwuhindure unogere Nyagasani, umubere koko ingoro imukwiriye

Umubiri wa muntu ugizwe n’ibice bitandukanye kandi bikenewe, buri kimwe ku rugero rwacyo mu gutuma umuntu abaho kandi akagaragara neza. Twahawe amaboko kugira ngo tuyakoreshe dushaka ibidutunga binyuze mu nzira nziza; ntabwo twayaherewe kuvutsa abandi umudendezo n’ubuzima. Twahawe ibiganza ngo bidufashe kwakira no guhereza abandi tugiriye Kristu udukunda twese; ntabwo twabiherewe kubifungamo amakofe, ngo dufate ibyo tutemerewe cyangwa ngo tubikoreshe dukubita abandi inshyi. Twahawe inzara kugira ngo intoki zacu zigire isura nziza kandi zinadufashe kwishima ku mubiri igihe bibaye ngombwa; ntabwo Imana yaziduhereye kunoshana no kwirirwa tuzishimisha mu mabere y’abagore n’abakobwa cyangwa abasore n’abagabo b’abandi. Abakobwa bahawe amabere kugira ngo bazabone uko bonsa abana bazabyara; ntabwo bayaherewe kwirwa bayanitse izuba nk’uwanitse amamera cyangwa ngo birwe bayategeje abagabo n’abasore. Bavandimwe nkunda, twahawe uburanga kugira ngo tubukoreshe dushimisha abo tuzabana aho kwirirwa tuburata, tubukoresha mu gutuka Imana. Uyu mubiri twahawe nituwuhindure unogere Nyagasani, umubere koko ingoro imukwiriye. Kuwusiga amarangi, kuwuzuzaho intoboro, kwiyandikaho, guhindura imisatsi n’uruhu sibyo bizatuma tunogera Imana kuko kuri bamwe ari uguhinyura uko Imana yabaremye. Guhindura umubiri bikwiriye ni ukuwambura isura ituma uba inshuti ya Nyakibi, ukawambika isura ituma Nyakibi aguhurwa, ari nayo ituma Imana ikwishimira. Niba twemera ko twaremwe n’Imana yaremye ibyiza (Intg.1,31), tukemera ko Imana idukunda nitwishimire uko turi bityo aho guhihibikanira kwihindura ukundi tugamije gushimwa n’abantu, duharanire kugarukira Imana idukunda.

 

Muri iyi si, hari abo abantu birirwa batangarira kubera uburanga Imana yabahaye butandukanye n’ubwo yagabiye abandi; ugasanga aho banyuze hose bakurikizwa amaso n’intekerezo, bigatuma abagengwa n’irari bagerageza gushaka uburyo babimariraho iryo ritindi. Ntabwo bikwiriye ko umuntu yirata uburanga yahawe na Rurema, atabigizemo uruhare, ngo yirirwe yicukurira imva. Ikiruta ni ugushimira Imana kubera iyo mpano y’ibyuzo bituma bayaguhanga no gukoresha ubwo bwiza usingiza Imana, uyimenyekanisha hose, igihe cyose no muri bose. Hari abahungu baburabwenge bagendana irari ku gahanga na bashiki babo barigize nk’amavuta bisiga, batabura impamvu bitwaza; Bati “Ntabwo mwaba muri harya, yambaye kuriya, muri mwenyine ngo upfe kumucika. Yagukoreye biriya ntiwamugendana, kireka atakwibasiye...” Izi ngirwampamvu bazishingikiririza mu gusobanura amahano yabo, nyamara bakirengagiza inama-mukiza bagirwa ndetse n’ingero-mukiza dukesha Ibyanditswe Bitagatifu: Ibyo byose bakabitesha agaciro, bakihitiramo kumvira umubiri uboshya.

 

Tuzirikane indirimbo ‘Ubuzima twahawe’;

1.     Nyagasani Mana yacu, ni wowe wenyine imbaga itabarika ihanze amaso, mu buzima wayihaye.

R/ Dore imbaga y’abakuyobotse, bafite inyota y’urukundo, bahunde urumuri batayoba, bagutezeho umukiro w’iteka.

2.     Imigisha twahawe, uturinde kuyipfusha ubusa, umutima twahawe uturinde kuwutangaguza.

3.     Uyu munwa twahawe, uturinde kuwupfusha ubusa, ururimi twahawe uturinde kurutangaguza.

4.     Amaguru twahawe, uturinde kuyapfusha ubusa, amaboko twahawe uturinde kuyatangaguza.

 

Bavandimwe, muri Bibiliya dusangamo ingero; urwa Yozefu n’urwa Suzana, bo batatinye gupfana ubutungane mu maboko y’abanyabyaha aho gucumura mu maso ya Nyagasani. Umusore Yozefu wari mwiza wese yabengutswe na Nyirabuja kwa Putifari, amusaba ko baryamana kugeza n’aho ashatse kumufata ku ngufu ariko Yozefu wabyanze kera akomeza gutsemba no kuramba ku mwico mwiza, umugenzo nyobokamana ugomba gukurikizwa na bose (Intg,39,1-20). Umubyeyi Suzana na we yanze kumvira irari ry’abacamanza bayobowe na Sekibi bashoboraga no kumwica maze yihitiramo ubwe kwiyemeza kubagwa mu nzara ari intungane aho guhemukira Uwiteka (Dan.13,1-63[1]). Koko rere “umukristu upfiriye Imana ntatinya urupfu (Mtg.Yozefu Mukasa Balikuddembe)!” Twe abakristu, twirinde abantu bagambiriye kuduhungisha Uhoraho twimikana na bo Nyakibi, kandi abo bose badukundisha Imana, bikitanga uko bashoboye bayitwegereza nta gihembo cy’isi bategereje tubashakeho ubucuti kandi twirinde gutandukana na bo kuko kwitandukanya na bo ari uguha ikaze Umwanzi w’urumuri.

Tuzirikane amagambo yo mu ndirimbo ‘Yezu Kristu Mukiza wacu’; “Ibyiza Yezu yaduhaye nidushaka kubibona, tubanze twitegure neza, tureke kugira icyaha, umuhabwa afite icyaha aba agize nabi rwose. Mucyo natwe tumwitegure, twoye kumera nka Yuda”.

 



[1] Uyu mutwe uboneka gusa muri Bibiliya Ntagatifu

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...