Abavokasiyoneri 2017, Photo/ Elias T |
Nyagasani ni we ubwe wikomereza abemeye guhara byose, bakamukurikira bamushakaho ubuhungiro, kandi akanabagororera. Ni byo yizeza abamukurikira agira ati “Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye, ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, ari na ba nyina, n’abana, n’amasambu ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka (Mk 10,29-30).” Kuba umukristu ni umuhamagaro. Imana iduhamagarira ubukristu kugira ngo tugire uruhare ku buzima bwayo kandi tube abana bayo. Ni umuhamagaro w’abantu bose wigaragariza muri Yezu, ukabonerwa igisubuzo mu cyemezo cyo kumukurikira, gutandukana n’ibyahise, kwitwara nka We no gusanisha ubuzima bwawe n’ubwe.
Bushinga yasuye Bungwe, 23/07/2017 Photo/ Elias T |
Kuvuga ku mihamagaro itandukanye ya gikristu ntibijya kure yo kuvuga ku buryo bwo kubaho (les états de la vie); hari ubuzima bwo kwiha Imana, ubuzima bwo kwiyegurira Imana n’ubuzima bw’abalayiki (la vie religieuse, le ministère ordonné et le laicat). Muri iki gihe, usanga abantu bibanda cyane ku byishimo umuntu aronkera mu muhamagaro wo gushinga urugo, ntibiyumvishe neza agaciro ku kubaho udashatse (le célibat) ubigiriye Ingoma y’Imana. Ababatijwe twese duhamagariwe kuba intungane, tukuzuzanya muri iyo mibereho n’impano bitandukanye. Abihayimana, abiyeguriyimana n’abalayiki, iyo basangiye ubukungu bwabo (iyo bakoresheje impano zabo mu bwuzuzanye) bafasha Kiliziya gusobanura neza ubusendere bw’iyobera ryayo no gusohoza ubutumwa bwayo mu isi. Ni byo koko, nk’uko tubiririmba, “Dufite ingabire zinyuranye, ariko zose ni iza Roho umwe, uzigaba uko yazigennye, ngo zibe zubaka Kiliziya (indirimbo Uri Imana koko).” Muri Kiliziya gatolika, bamwe bemera nta gahato gusezerana ubukene, kumvira ndetse n’ubumanzi (ubusugi kuri bashiki bacu), akaba ari yo mpamvu badashaka kugira ngo biborohere kwirundurira mu Mana nta birantega yo kwita ku muryango uharanira iby’isi biwutunga. Icyiza mu mihamagaro yose ni ukunyurwa n’uwo uri we, ubutumwa bwawe n’aho ubukorera. Twibuke ko mbere ya byose umuntu ahamagrirwa kubaho, akabaho anyuzwe, yishimye, yikunda nk’uko akunda bagenzi be kandi yitangira Ivanjili
No comments:
Post a Comment