Kiliziya ya Diyosezi ya Kibungo |
Ku buso bwa km2 2670,
ni imwe muri Diyosezi icyenda zigize Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Uyisanga mu
majyepfo y’uburasirazuba bw’u Rwanda, mu Ntara y’iburasirazuza. Ni Diyosezi
ihana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya mu burasirazuba bwayo, mu burengerazuba
bwayo hakaba Arkidiyosezi ya Kigali naho Diyosezi ya Byumba yo ikaba mu
majyaruguru. Mu majyepfo ihana imbibi n’igihugu cy’u Burundi. Mu byiza
nyaburanga biyitatse, twavuga nka Parike y’Akagera, ibiyaga bya Mugesera, Sake,
Muhazi, Nasho, Cyambwe na Rwampanga…, ndetse n’umugezi w’Akagera uyikikije mu
burasirazuba ugana mu majyepfo yayo.
Diyosezi ya Kibungo yashinzwe ifite paruwasi 7, santarali 47, abakateshiste 164 n’Imbanziriza-Seminari (Pré-Séminaire) y’i Zaza yari ifite abanyeshuri 60. Diyosezi yari ifite Abakirisitu babatijwe 90.955 ku baturage 317.650 bari bayituye; Abigishwa bari 48.566. Abapadiri bo bari 19 harimo Abapadiri 11 b’Abanyarwanda. yari ifite kandi Abafurere b’Abanyarwanda 7 babarizwa mu miryango 2: Abafurere b’Urukundo (Frères de la Charité) bageze muri Paruwasi ya Zaza baje kuyobora Ishuri Nderabarezi rya Zaza (TTC Zaza) kuwa 10 Mutarama 1953 n’Abafurere b’Abayozefiti bageze muri Paruwasi ya Rwamagana kuwa 05 Nzeri 1931. Hari kandi n’ Ababikira bababrizwa mu muryango itanu yakoreraga muri Diyosezi ya Kibungo. Bari 28, barimo 14 b’Abanyarwanda na 14 b’abanyamahanga, mu muryango ikurikira:
- Ababikira b’Abamisiyoneri b’Afurika (Sœurs de Notre Dame d’Afrique) cyangwa Ababikira Bera (Sœurs Blanches) bageze i Zaza kuwa 5 Ugushyingo 1926, bakaza kuhava mu mwaka w’1989;
- Abenebikira bageze i Zaza ku itariki ya 07 Ugushyingo mu mwaka w’1936
- Abakarumerita (Carmélites) bageze i Zaza hagati y’amatariki 6-12 Ukuboza 1952. Babnje gucumbika mu rugo rw’Ababikira bera, nyuma bimukira mu mazu yabo kuwa 28 Ukuboza 1952, baza kuhava mu mwaka w’1974.
- Ababerinardine (Sœurs Bernardines) bageze i Rwamagana mu mwaka wa 1936
- Abavizitasiyo (Sœurs de la visitation) bageze i Kibungo kuwa 1 Ukwakira 1967.
Mu mwaka wa 2018, ubwo Diyosezi ya Kibungo yari mu myiteguro yo guhimbaza yubile y’imyaka 50 yahimbajwe kuwa 22 Nzeri 2018, Diyosezi yari ifite Paruwasi 20, mu turere tw’ikenurabushyo (Duwayene) dutatu: Kibungo, Rwamagana na Rusumo. Ifite kandi izitegura kuba Paruwasi 2 (Quasi-Paroisse). Paruwasi nto ikaba Paruwasi ya KIYANZI yashinzwe kuwa 16/09/2018, iragijwe Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu. Ubu ifite amaparuwasi 22, amasantarali 96.
ABEPISKOPI BAYOBOYE DIYOSEZI YA KIBUNGO KUVA YASHINGWA
- Myr Yozefu SIBOMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nzeri 1968 kugeza 5 Nyakanga 1992. Ni we washinze Seminari Nto ya Zaza kuwa 07 Ukwakira 1968, maze ayiragiza Mutagatifu Kizito. Iyi seminari yatangiranye Abanyeshuri 17; bane muri bo bagera ku busaseridoti mu mwaka wa 1980: Myr Bahujimihigo Kizito na Myr Mutabazi Anastazi (25/07/1980), Padiri Kayitana Yustini (15/06/1980) na Padiri Rutagengwa Edimondi (15/06/1980).
- Myr
Ferederiko RUBWEJANGA, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuva kuwa 5 Nyakanga 1992 kugeza kuwa 28
ukwakira 2007, agiye mu kiruhuko cy’izabukuru
MyrKizito BAHUJIMIHIGO, Umwepiskopi wa Diyosezi, kuwa kuwa 28 Ukwakira 2007 kugeza kuwa 29 Mutarama 2010Myr Tadeyo NTIHINYURWA na
Myr Antoni KAMBANDA- MyrTadeyo NTIHINYURWA, Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuva kuwa 29 Mutarama 2010 kugeza kuwa 20 Nyakanga 2013
- Myr Antoni KAMBANDA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo kuwa kuwa 20 Nyakanga 2013 kugeza kuwa 27 Mutarama 2019, yimikwa nka Arkiyepiskopi wa Kigali, agakomeza no kuba Umuyobozi wa Diyosezi ya Kibungo, kuva icyo gihe kugeza kuwa 20 Gashyantare 2023. Ubu ni umukaridinali.
- Myr Jean Marie Vianney TWAGIRAYEZU watowe kuwa 20 Gashyantare 2023, agahabwa inkoni y’ubushumba kuwa 1 Mata 2023, mu biganza bya Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali.
Izindi
nkuru wasoma ;
- KIBUNGO, ibyiciro binyuranye byabonye abayobozi (2022-2023)
- Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
- Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi
PARUWASI 5 ZASHINZWE MBERE MURI 22 ZIGIZE DIYOSEZI YA
KIBUNGO
- ZAZA yashinzwe
kuwa 01/11/1900. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Abatagatifu bose
- RWAMAGANA yashinzwe kuwa 05/02/1919. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikaziw’Imitsindo
- NYARUBUYE yashinzwe kuwa 24/09/1940. Yaragijwe Bikira Mariya aturwa Imana muNgoro Ntagatifu
- KIBUNGO yashinzwe
kuwa 01/05/1956. Yaragijwe Mutagatifu Andereya
- BARE yashinzwe
kuwa 01/11/1965. Yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi Ugira Inama Nziza
Diyosezi ya Kibungo ifite Abasaseridoti bwite
96 nk’uko bigaragazwa n’urubuga rwa kiliziya mu Rwanda (https://www.eglisecatholiquerwanda.org/spip.php?rubrique24).
Ifite kandi Abasaseridoti baba mu muryango (Prêtres religieux) 24 n’abandi
bihayimana 251 baba mu ngo 36. Mu mwaka
wa 2018, Uru rutonde rugaragaza Abasaseridoti bwite b’abanyarwanda ba Diyosezi
ya Kibungo, kugeza kuwa 17/8/2019, rwariho abasaseridoti 131. Batanu babanza ni:
P. Lyarakabije Noël: 19/07/1934 (+);
P. Ntamazeze Lous: 18/07/1935 (+); P. Kazubwenge Aimable: 04/08/1937 (+); P.
Nkerabigwi Augustin: 25/07/1939 (+) na P. Nzitabakuze marcel: 25/07/1941 (+). Naho
abaruheruka ni : P. Nkomejegusaba
Alexandre: 28/7/2019; P. Habanabakize Phocas: 10/8/2019; P. Iyakaremye
Emmanuel: 10/8/2019; P. Habumuremyi Herbert: 17/8/2019 na P. Hakizimana
Félicien: 17/8/2019
- Ababikira b’Abenebikira
- Ababikira b’Abizeramariya
- Ababikira b’Ababerinaridine (Sœurs Bernardines)
- Ababikira b’Abavandimwe Bato ba Yezu (Petites Sœurs de Jésus)
- Ababikira b’Abakurikizategeko ba Mutagatifu Agustini (Chanoinesses. de Saint Augustin)
- Ababikira b’Umwana Yezu (Soeurs de l’Enfant Jésus)
- Ababikira b’abamisiyoneli b’urukundo bakunda kwita Abakalikuta (Sœurs Missionnaires. de la Charité)
- Ababikira b’Abamisiyoneli b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya (Sœurs des Sacrés Cœurs de Jésus et Marie)
- Ababikira b’abamonaki b’abatarapisitine (Sœurs Trappistines)
- Ababikira ba Bikira Mariya ajya gusura Elizabeti, bita Abavizitasiyo, (Sœurs de Notre Dame de la Visitation)
- Ababikira b’inyigisho za Gikirisitu (Sœurs de l’Instruction Chrétienne)
- Ababikira b’Inshuti z’Abakene
- Ababikira b’Ingoro y’urukundo
- Ababikira b’Abanyatereza (Abanyatereza Sisters)
- Abamisiyoneri b’Umwamikazi w’Abamalayika
- Ababikira b’Abadominikani bafite
- Abafurere b’urukundo (Frères de la Charité)
- Abafururere b’Abayozefiti (Frères Josephites)
- Abagaragu Bato ba Mariya (Petits Serviteurs de Marie)
Diyosezi ya
Kibungo yabyaye abasenyeri batatu : Myr Aloys BIGIUMWAMI (+) umushumba wa Vikariyati ya NyundoMyr Aloys BIGIUMWAMI
[umwirabura wa mbere wabaye umwepiskopi muri Koloni mbirigi (Kongo, u Burundi n’u Rwanda), akaba n’umunyafrika wa 3 wari ubaye umwemiskopi mu mateka ya kiliziya gatolika muri Afrika],
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, umwepiskopi wa diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko na
Myr Anastazi MUTABAZI, umwepiskopi wa diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko. Diyosezi ya Kibungo ifite ibigo by’amashuri abanza 234 ; ayisumbuye 92. Iyi diyosezi kandi ifite ibigonderabuzima 6.
Murakoze kutugezaho aya mateka
ReplyDeleteMurakoze gushima
ReplyDelete