Sunday, April 16, 2023

Incamake ku buzima bw’Imfura z’abapadiri kavukire Balthazar GAFUKU na Donat REBERAHO

Padiri Balthazar GAFUKU na
 Padiri Donat REBERAHO
… yabaye umukateshisite mbere yo kwinjira mu iseminari nto… ababyeyi be bamujugunye mu gishanga bakeka ko yapfuye... Nibo bapadiri kavukire ba mbere bahawe kuyobora Misiyoni. 

Imfura z’abapadiri b’abanyarwanda ni Padiri Donat REBERAHO na Padiri Balthazar GAFUKU. Nibo Kiliziya y’u Rwanda yungutse, biyifasha mu kwamamza Ivanjili kuko byatumwe abanyarwanda barushaho barushaho kwizera misiyoni. 

Padiri Donat REBERAHO yavutse hagati y’umwaka 1894-1895, avukira i Rubona ya Save. Ubu ni muri Diyosezi ya Butare. Se yitwa SEMIHARI naho nyina ni NYIRANDEKEYE. REBERAHO yabatijwe kuwa 19 Nzeri 1903, ahabwa izina rya Donat. Uwamubyaye muri batisimu ni Alphonse MBONYIGABA. Mbere yo kwinjira mu iseminari nto, Donat REBERAHO yabaye umukateshisite n’umufasha w’abamisiyoneri. 

Padiri Balthazar GAFUKU yavukiye i Zaza muri Diyosezi ya Kibungo mu 1885. Hari ku ngoma y’umwami Kigeli IV RWABUGILI (+1895). Se yitwa KAMURAMA naho nyina akitwa NYIRAHABIMANA. Abamisiyoneri bageze mu Rwanda Balthazar GAFUKU afite hagati y’imyaka 16 na 18. Bavuga ko GAFUKU, akiri muto, yarwaye cyane, nuko umunsi umwe ababyeyi be bamujugunya mu gishanga, bakeka ko yapfuye. Ku bw’amahirwe abamisiyoneri baramutoraguye maze bamugira umwe mu banyeshuri babo, akurikira inyigisho za gatigisimu muri misiyoni ya Zaza ariko abatirizwa i Mibirizi (Cyangugu). 

Hari mu kwezi kwa Nyakanga 1904, ubwo Musenyeri Hirth yakiraga Gafuku Balthazar, Donat Reberaho n’abandi basore barimo Joseph BUGONDO na Pierre NDEGEYA mu iseminari ya Hangiro i Bukoba, yaje kwimurirwa i Kyanja-Rubia muri Tanzaniya.  (soma: DIYOSEZI YA BUTARE, Imfura z’abapadiri b’abanyarwanda, Butare 2016, p.4).  

Iseminari nto bombi bayize kuva mu 1904 kugeza mu 1909, Filozofiya bayiga kuva mu 1909 kugeza mu 1910, naho kuva mu 1910 kugeza mu 1913 biga Tewolojiya. Balthazar GAFUKU yahawe ubudiyakoni mu Ukwakira 1916. Naho Donat REBERAHO ahabwa ubudiyakoni kuwa 8 Ukwakira 1916. Aba badiyakoni bombi, ni Myr HIRTH wabahereye ubupadiri muri Katedrali ya Kabgayi, kuwa 7 Ukwakira 1917. 

Mu 1919, nibwo bwa mbere muri Kiliziya y’u Rwanda, Misiyoni yayobowe n’ Abapadiri kavukire; Padiri Donat REBERAHO na Padiri Balthazar GAFUKU bahawe kuyobora misiyoni ya Murunda, bari kumwe na Fureri w’umuyozefiti Oswalidi RWANDINZI, umufureri wa mbere w’umunyarwanda Kiliziya yabonye kuri Noheli yo mu 1916. Uyu mufureri yavukiye i Save, atabaruka kuwa 2/10/1926. 

Padiri Donat REBERAHO yitabye Imana kuwa 1 Gicurasi 1926, afite imyaka 41 y’amavuko. Padiri Balthazar GAFUKU we yitabye Imana kuwa 14 Kamena 1959 I saa tanu z’amanywa, asiga agaragaje ugushaka kwe nk’uko tubisanga mu kinyamakuru cya Tewolojiya cy’abaseminari bakuru bo mu Nyakibanda muri numero 148, paji y’109: 

  1. « Suscipe Domine universam libertatem. Accipe memoriam, intellectum, atque voluntatem omnem. Quidquid habeo vel possideo, mihi largitus es:id totum restituo ac tuae porsus voluntati trado gubernandum» (Prends Seigneur toute mon intelligence. Prends ma mémoire, mon intelligence et toute ma volonté. Tout ce que j’ai ou je possède, c’est Toi qui me l’as donné : tout cela, je te le restitue et je l’offre à ta volonté).
  2. Ibyo nzaba mfite muri Economat Général bizategekwa na Monsegneur le Vicaire Apostolique (icyo gihe niko umushumba wa diyosezi yitwaga mu rurimi rw’igifaransa), ni we uzamenya icyo bikwiye gukoreshwa.
  3. Ibyo nzaba mfite mu misiyoni ndimo bizayigumamo bitegekwe na Padiri mukuru, bizakoreshwe ibyo gusukura Kiliziya.
  4. « Amorem tui solum cum gratia tua mihi dones et dives sum satis nec aliquid ultra posco » : Niragije umubyeyi wanjye nkunda Bikira Mariya. Yezu Kristu nasingizwe iteka ryose. 

Urupfu rwa Padiri Balthazar GAFUKU 

Mu gitondo cyo kuwa 15/04/1959, padiri Gafuku yakangutse atakibasha kuvuga bitewe n’uko yari yaviriye mu bwonko, bamuhaye isakramentu ry’Ugusigwa kw’abarwayi hanyuma bamwihutana mu bitaro bya Astrida (Butare). Padiri Balthazar GAFUKU yamaze amezi abiri. Yoherejwe Usumbura (Burundi) kugira ngo barebe ko ubuzuma bwe bwamera neza, ariko ntihagira igihinduka. Bamugaruye i Astrida aho yitabiye Imana kuwa 14 Kamena 1959. Bukeye bwaho, kuwa 15/06/1959, Myr Andreya PERRAUDIN yayoboye imihango yo kumushyingura i Mugombwa muri Diyosezi ya Butare. Padiri Gafuku yatabarutse u Rwanda rufite abasaserdoti kavukire 140, barimo Myr Aloys BIGIRUMWAMI, umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda. 

Twibutse ko Kiliziya mu Rwanda yabonye umusaseridoti wa mbere w’umunyarwanda mu Ukwakira 1916 (ubudiyakoni); Umufureri wa mbere w’umunyarwanda, Oswalidi RWANDINZI kuwa 25 Ukuboza 1916; Umubikira wa mbere w’umunyarwanda, Mama Mariya Yohana NYIRABAYOVU, kuwa 25 Werurwe 1919; Umwepiskopi wa mbere w’umunyarwanda, Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI, mu 1952, naho kuwa 28 Ugushyingo 2020 ibona umukaridinali wa mbere, Antoine Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...