Sunday, April 23, 2023

Ni we mukaridinali Afurika yabonye bwa mbere

Nk’umusaseridoti byamusabaga gutwara igare mu bilometero 50, agiye mu butumwa. Ni we mukaridinali wa mbere wa Tanzaniya, n’uwambere mu bavuka muri Afurika. 

Yavukiye mu gihugu cya Tanzaniya, i Bukongo muri diyosezi ya Bukoba, kuwa 12 Nyakanga 1912. Ni mu karere ka Bukoba, ku mupaka w’amajyaruguru y’iburengerazuba bwa Tanzaniya, uyihuza na Uganda. Yitabye Imana kuwa 8 Ukuboza 1997, ku isaha ya saa 22 n’iminota 15, i Dar-es-Salam. 

Uwo ni Laurean Rugambwa. Yavukiye mu muryango w’abatware (famille du clan des chefs de tribu), mu nzu ya Domisiyani Rushubirwa na Asiteriya Mukaboshezi. Abo babyeyi nibo, mu buryo bwa gihanuzi, bamuhitiyemo izina Rugambwa risobanura icyamamare, ikimenyabose. Afite imyaka 6 nibwo Se yemeye Ivanjili, aba umukristu, bidatinze na Nyina arahinduka. Nyuma y’imyaka 8, Rugambwa avutse ; imyaka 2 ababyeyi be bahindutse, yabatijwe kuwa 19 Werurwe 1921, ahabwa izina rya “Laurean”.  Rugambwa yagombaga gukora urugendo rw’ibilometero 20 ajya kwigira gatigisimu kuri paruwasi ya Kagondo. Byaterwaga n’uko mu bibaya bya Kamachumu iwabo bari batuyemo, umuyobozi yari yaratanze itegeko ribuza igikorwa cyose cy’ubukristu. Uwo mwaka yabatijwemo, nibwo agace k’iwabo kakomorewe, bityo hashingwa paruwasi ya Rutabo.  

Laurean Rugambwa yigiye amashuri abanza muri misiyoni ya Rutabo yayoborwaga n’abapadiri bera (Pères blancs), yiga ururimi rwe kavukire, icyongereza, igitaliyani, ikilatini n’igiswayili. Mu 1926, nibwo yatangiye mu Iseminari nto ya Rubya, ahiga kugeza mu 1933 yinjiye mu Iseminari Nkuru ya Katigondo yo muri Uganda.  Laurean Rugambwa yigishijwe n’abapadiri bera (White fathers), barimo na Padiri Yozefu Kiwanuka waje gutorerwa kuba umushumba wa diyosezi ya Masaka. Mu biganza bya Myr Burchard Huwiler, Rugambwa yahawe ubupadiri, afite imyaka 31, kuwa 12 Ukuboza 1943. Yatumwe mu maparuwasi atandukanye nka Kagondo, Rubya na Kashozi. Hari ubwo yatwaraga igare mu bilometero 50, agiye mu butumwa bwa Kiliziya nk’umusaseridoti.  

Ubwo hatekerezwaga gushinga Vikariyati nshya ibyawe na Bukoba (Bukoba vicariate) kandi igomba guhabwa umushumba kavukire nk’uko byari bimeze kuri Vikariyati ya Masaka muri Uganda. Rugambwa ni we watoranijwe, yoherezwa kwiga i Roma, byari ukumutegurira kuzahabwa Vikariyati. I Roma, yahavanye impamyabumenyi ihanitse mu mategeko ya Kiliziya (doctorate in canon law, Pontifical Urban College). Padiri Laurean Rugambwa yahawe ubwepiskopi, kuwa 10 Gashyantare 1952, aba umushumba wa mbere wa Vikariyati nshya ya Kagera (Basse Kagera) yari ibyawe n’iya Bukoba. Kagera yari ifite amaparuwasi 5, n’abapadiri 17. Yaje guhinduka Diyosezi ya Rutabo mu 1953.  


Andi matariki y’ingenzi mu butumwa bwa laurean karidinali Rugambwa: 

  1. Kuwa 13 Ukuboza 1951 yatorewe kuba Vikeri Apositoliki wa Basse Kagera
  2. Umushumba wa Vikariyati ya Basse Kagera - akaba n’umushumba (Évêque titulaire) wa Vikariyati ya Febiana :  13 Ukuboza 1951 - 25 Werurwe 1953.
  3. Kuwa 10 Gashyantare 1952: Yahawe ubwepiskopi
  4. Umushumba wa Diyosezi ya Rutabo : 25 Werurwe 1953 - 21 Kamena 1960
  5. Kuwa 28 Werurwe 1960 : Papa Yohani wa XXIII yamushize mu rwego rw’abakaridinali.
  6. Umushumba wa Diyosezi ya Bukoba : 21 Kamena 1960 - 19 Ukuboza 1968
  7. Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Dar-es-Salaam :  19 Ukuboza 1968 - 22 Nyakanga 1992
  8. Yitabiriye Inama nkuru ya kabiri ya Kiliya (Concile Vatican II) yabaye kuva 1962 kugeza mu 1965
  9. Yitabiriye inteko itora Papa (conclave) ku buryo bukurikira: inteko yo mu 1963 yatoye Papa Pawulo wa VI ndetse n’izo mu 1978; iyatoye Papa Yohani   Pawulo wa I n’iyatoye Papa Yohani Pawulo wa II.  

Karidinali Laurean Rugambwa Niwe wubakishije ibitaro gatolika bya mbere bya Ukonga, ibitaro bikuru bya Rubya, n’ibya Mugana, Seminari Nkuru ya Segerea, Seminari Nkuru ya Ntungamo, Seminari Nto ya Visiga, ikigo cy’amashuri yisumbuye cyakira abakobwa (Rugambwa secondary school). Yashinze kandi umuryango w’abavandimwe bato ba Mutagatifu Fransisko wa Asizi, “Petites sœurs de Saint-François daisies”. Ni we mukaridinali wambere w’igihugu cya Tanzaniya, akaba n’uwambere wageze kuri urwo rwego mu bavuka muri Afurika. Karidinali Laurean Rugambwa yashyinguwe i Kashozi, misiyoni ya mbere mu gace ka Kagera k’amajyaruguru ya Tanzaniya. Kuwa 6 Ukwakira, umubiri we wimuriwe muri Katederali ya Bukoba.  

Mu nshamake, ubuzima bwa Laurean Karidinali Rugambwa

Itariki

Imyaka

Icyabaye

Kuwa 12 Nyakanga 1912

-

Yavukiye mu mudugudu wa Bukongo mu karere ka Bukoba

Kuwa 12 Ukuboza 1943

31.4

Yahawe ubupadiri

Kuwa 13 Ukuboza 1951

39.4

Yatorewe kuba Vikeri Apositoliki wa Basse Kagera, n’umwepiskopi (Évêque titulaire) wa Diyosezi ya Febiana

Kuwa 10  Gashyantare 1952

39.6

Yahawe ubwepiskopi

Kuwa 25 Werurwe 1953

40.7

Yatorewe kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Rutabo

Kuwa 28 Werurwe  1960

47.7

Yagizwe umukaridinali, atorerwa kuba  umuyobozi - Cardinal-Priest- wa  S. Francesco d'Assisi a Ripa Grande

Kuwa 19 Ukuboza 1968

56.4

Yatorewe kuba Arikiyepiskopi wa Dar-es-Salaam

Kuwa 22 Nyakanga 1992

80

Yeguye ku buyobozi bwa Arikidiyosezi ya  Dar-es-Salaam

Kuwa 8 Ukuboza 1997

85.4

Yitabye Imana

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...