ABAPADIRI BA NYUNDO BABUHAWE MURI 2022 |
Ni
Papa Piyo wa XII washinze Vikariyati ya Nyundo kuwa 14, Gashyantare 1952. Icyo
gihe, icyitwa diyosezi ubu, cyitwaga Vikariyati, intara
y’iyogezabutumwa, (Apostolic
Vicariate). Yo
na Kabgayi zavukiye kimwe, zibyawe n’intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda yari igabanijwemo kabiri.
Iyi intara y’iyogezabutumwa ya Ruanda yashinzwe kuwa 25
Mata 1922, ikuwe ku majyaruguru
y’iya Kivu. Kuwa 10 Ugushyingo 1959,
byemejwe na Papa Yohani wa XXIII, icyitwaga Vikariyati cyahindutse diyosezi, n’icyitwaga
misiyoni gihinduka paruwasi. Vikariyati ya Nyundo yashingiwe igihe kimwe na
Vikariyati ya Kabgayi. Ibarizwa ku buso bw’ibirometero kare 4000. Abepiskopi bagera
kuri 5 ni bo bayoboye
diyosezi ya Nyundo.
1. Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI (Nyundo, Vikariyati na Diyosezi :1952 - 1973)
Imihango yo kumwimika nka Vikeri apostoliki wa Nyundo
yabereye i Kabgayi, yitabirwa n’umwami Mutara Rudahigwa hanwe imbaga
nyamwinshi kandi bituma Nyuno yunguka abantu ibihumbi 20 bemeye Ivanjili. Kuwa
10 Ugushyingo 1959 nibwo icyitwaga vikariyati cyahindutse diyosezi, bityo Aloyizi
BIGIRUMWAMI, Vikeri apostoliki
ahinduka umushumba, umwepiskopi wa diyosezi.
Imirimo y’ubushumba bwa Diyosezi ayisoza kuwa wa 17 Ukuboza 1973, ubwo Papa mutagatifu Pawulo wa VI yemeraga ubwegure bwe.
Mu rugamba rwo kwigisha ivanjili yamagana ubupagani, BIGIRUMWAMI yumvaga ko
nihaboneka abapadiri bahagije muri buri bilometero 10, bitazatwara igihe ngo
ubupagani bucike. (He once stated, "With enough
priests to station one every ten kilometers, it would not take too
long."). BIGIRUMWAMI ni we munyafurika wambere wabaye umwepiskopi mu
karere kategekwaga n’ ububiligi (Belgian colonies; Rwanda, Burundi and Congo).
Ni we washinze Hobe, Akanyamakuru k’urubyiruko, mu Kuboza 1954, agamije
kubungabunga umuco nyarwanda, mu gihe benshi bumvaga ko urutwa n’iby’amahanga. (Western civilization). Yitabye Imana ku wa 3 Kamena 1986 mu bitaro bya Ruhengeri, azize indawara y’umutima.
Mu butumwa bwinshi yakoze, harimo:
- Mu 1929 yigishije mu Iseminari Nto ya Kabgayi
- Mu 1930 yakoze ubutumwa nka padiri wungirije muri Misiyoni ya Kabgayi n’iya Murunda
- Mu 1931 yakoze ubutumwa nka padiri wungirije muri muri Misiyoni ya Sainte Famille
- Mu 1932 yakoze ubutumwa nka padiri wungirije muri muri Misiyoni ya Rulindo
- Kuwa 30 Mutarama 1933 yatangiye ubutumwa nka padiri
mukuru wa muri Misiyoni ya Muramba mu gihe cy’imyaka
18 (30/1/1933 - 17/1/1951)
- Mu 1947 ni we munyarwanda wambere wahawe ubutumwa bwo kuba mu nteko y’abajyanama ya Vikariyati (the council of the vicariate).
- Mu 1951 yakoze ubutumwa nka padiri mukuru wa muri Misiyoni ya Nyundo
2. Myr Vicent NSENGIYUMVA (Nyundo:1973 - 1976)
Myr Visenti NSENGIYUMVA |
3. Myr Wenceslas KALIBUSHI (Nyundo: 1976 - 1997)
Myr Wenceslas KALIBUSHI, ubanza, na Myr Aloys BIGIRUMWAMI Netherlands mu 1968 |
4. Myr Alexis HABIYAMBERE, SJ (Nyundo: 1997 - 2016)
5.
Myr Anaclet MWUMVANEZA (2016 - kugeza dutegura iyi nkuru)
Inshamake ku buzima
bw’abo basenyeri babiri baheruka, wayisanga mu nkuru yitwa Menya Abepiskopi 13 ba Kiliziya
Gatolika mu Rwanda
Diyosezi ya Nyundo yabyaye
Myr Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri kuva mu 2012 kugeza
none na Myr Yohani Mariya Viyani TWAGIRAYEZU umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, watowe
kuwa 20 Gashyantare,, akimikwa kuwa 1
Mata 2023.
Diyosezi Gatulika ya Nyundo mu rugamba rw’iterambere mu bukungu.
Kivu Piece View Hotel |
- Kivu Piece View Hotel: Hoteli
iherereye
mukarere ka Rubavu district, ukinjira mu mujyi wa Gisenyi. Ni mu bilometero 2
uvuye mu mujyi wa Goma (DRC).
- Home Saint Jean: Hoteli
y’inyenyeri
2. Iherereye mu karere ka Karongi, ku mwigimbakirwa (the peninsula) wo Kivu
- Centre
d’Accueil Saint Francois Xavier : ahantu ho kuruhukira no gufatira amafunguro. Iherereye mu
mujyi wa Gisenyi, mu minota itatu uvuye ku Kivu
- Centre
d’Accueil Vierge des Pauvres Ltd, (CAVP) ; ahantu ho
kuruhukira no gufatira amafunguro. Iherereye mu karere ka Rutsiro, muri
metero 500 uvuye ku muhanda Karongi-Rubavu. Ni muri paruwasi ya Crête Congo-Nil,
ituwemo n’ingoro, ku rwego rwa Diyosezi, ya Bikira Mariya.
- Centre d’Accueil Nyina wa Jambo Rususa (CANJA RUSUSA Ltd) ; ihe
Bimwe mu bidoderwa muri Ateliye rereye mu karere ka Ngororero mu paruwasi ya Nyina wa Jambo Rususa. - ATELIER DE COUTURE ET DE MENUISERIE/NYUNDO (ACMN) Ltd, ikora ibikoresho bitandukanye by’ububaje ndetse n’imyambaro, irimo n’ikoreshwa muri liturujiya nk’imyambaro y’abasaseridoti
Diyosezi ya Nyundo ifite Paruwasi 28 : 5 zashinzwe mbere ni : Nyundo yashinzwe mu 1901, MURUNDA yashinzwe mu 1909, RAMBURA yashinzwe mu 1913, MURAMBA yashinzwe mu 1925 na MUBUGA yashinzwe mu 1933. Izashinzwe nyuma ni RAMBO na MBUGANGARI zombi zashinzwe mu 2021. Ifite Abasaseridoti ba Diyosezi 135, abihayimana 219 ; Abafureri 36 baba mu ngo 9 n’Ababikira 183 baba mu ngo 33. Amakuru yo ku rubuga rwa kiliziya mu Rwanda (https://www.eglisecatholiquerwanda.org) agaragaza kandi ko Diyosezi ya Nyundo ifite abakristu bangana na 39,23% by’abatuye diyosezi bose. Ifite kandi amashuri abanza 229, ayisumbuye 115 n’ibigo byita ku buzima 55, birimo n’ibitaro bikuru.
No comments:
Post a Comment