Wednesday, January 18, 2023

Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe

Cathédrale ya Cyangugu

Diyosezi ya Cyangugu yashinzwe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II, kuwa 14/11/1981, ibyawe na Diyosezi ya Nyundo. Ni Diyosezi ifite ubuso bungana na 1,125 Km2 butuwe, ahasigaye hakaba Parike y’igihugu ya Nyungwe n’ikiyaga cya Kivu. Ikorera mu karere ka Nyamasheke na Rusizi. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA niwe wabaye umushumba wayo wambere, kugeza kuwa 9/3/1996 agizwe Arikiyepikopi wa Kigali. Hanyuma ayibera umuyobozi kugeza igihe Papa atoye Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA. Nyuma y’uko Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA yitabye Imana, hatowe Padiri Edouard Sinayobye, wari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyumba, ngo abe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Muri iyi Diyosezi tuhasanga Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro katangijwe na Padiri Ubald rugirangoga, abifashijwemo n’umwepiskopi. Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro ni ku butaka butagatifu bukorerwaho ingendo nyobokamana, ahantu abakiristu basengera basaba amahoro, kandi bakivugururamo urukundo, bagasaba kandi bakanatanga imbabazi. Agasozi k’Ibanga ry’Amahoro ni ahantu abakiristu bakirira ibikomere by’amoko menshi n’indwara zinyuranye.

Dore uko abashumba bakurikiranye

  1. Musenyeri Tadeyo NTIHINYURWA: Umushumba wa Diyosezi: kuva kuwa 11/05/1981 kugeza kuwa 09/03/1996. Yabaye Umuyobozi wa Diyosezi (Apostolic Administrator) kuva kuwa 25/03/1996 kugeza kuwa 18/01/1997.
  2. Musenyeri Yohani Damaseni BIMENYIMANA (+): Umushumba wa Diyosezi, kuva kuwa 18/01/1997 kugeza yitabye Imana kuwa 11/03/2018.   
  3. Musenyeri CelestinHAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro yabaye umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu (administrateur apostolique) kuva 2018 kugeza hotowe Musenyeri Edouard SINAYOBYE 
  4. Musenyeri Edouard SINAYOBYE ni we mushumba wa Diyosezi kuva kuwa 06/02/2021

Diyosezi ya Cyangugu igizwe n’amaparuwasi aba mu turere tw’ikenurabushyo dukurikira (Doyenné): Cyangugu, Mibirizi, Mwezi, Nyamasheke na Shangi. Diyosezi ya Cyangugu ni yo yonyine ifite Paruwasi ituye mu kirwa; Paruwasi ya Nkombo yashinzwe mu 2016, ikaragizwa mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Paruwasi eshanu zashinzwe mbere ni Mibirizi yashinzwe mu 1903; Nyamasheke yashinzwe mu 1928, Shangi yashinzwe mu 1940; Mwezi yashinzwe mu 1944 na Cyangugu yashinzwe mu 1956. Ese iyi Diyosezi igizwe n’amaparuwasi angahe? Iziheruka gushingwa ni izihe?

 Izindi nkuru wasoma:  

  1. Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe

  2. Menya Diyosezi ya Gikongoro n’abashumba bayiragijwe
  3. Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
  4. Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi
  5. Menya Diyosezi ya Kibungon’abashumba bayiragijwe

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...