![]() |
Bazilika nto ya Kabgayi |
Mu 1906 nibwo hashinzwe Misiyoni ya Kabgayi. Mu 1986, iyo kiliziya
yeguriwe Bikiramariya utasamanywe icyaha (Imaculée conception), ari nawe
waragijwe Diyosezi ya Kabgayi. Ubwo hashingwaga Diyosezi ya Kabgayi kuwa 14
Gashyantare 1952,
icyari Paruwasi ya Kabgayi
cyahindutse Paruwasi Katederali ya Kabgayi. Kuwa 22/10/1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto
(Basilique Mineur). Ni nyuma y’uko ayisuye mu mwaka 1990, akagezwaho ubusabe
bw’uko iyi Kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.
Bazilika ya Kabgayi iteye
nk’umusaraba. Inyubako yayo
yubakishjwe na Furure
Adolphe Alphonse, ihabwa umugisha na Musenyeri Lewo Pawulo Classe. Ibyo birori byabaye
mu kwezi kwa Mata/1923, byitabirwa n’imbaga y’abantu igizwe n’umwami Musinga,
abayobozi b’abakoloni b’ababiligi hamwe nabaturage benshi cyane.
Inyubako
ya Bazilika nto ifite uburebure bwa metero 70 n’ubugari bwa metero 21,
ubuhagarike bwa metero 15 mu gihe uburebure bw’umunara wa Bazilika ari metero
45. Ku munara hari umusaraba munini n’inzogera enye, zitandukanye mu majwi yazo
kandi zifite ubushobozi bwo kumvikana kugeza mu birometero 10. Iyi Kiliziya ya
Kabgayi ifite ubushobozi bwo kwakira abakiristu barenga ibihumbi 5000 bicaye
neza, bafite umwuka uhagije. Inzugi zayo ni ngari kandi zikaba nyinshi. Uburebure
bwayo ndetse n’ amadirishya menshi yayo nabyo bituma abakristu bahumeka neza.
![]() |
Imbere muri Bazilika |
Undi mwihariko w’iyi
Bazilika, ni uko mu 1917, yakiriye
ubusaseridoti bw’abanyarwanda ba mbere; Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO. Iyi
Kiliziya ishyinguyemo abayoboye iyi Diyosezi, uwayoboye Byumba, uwayoboye Arikidiyosezi
ya Kigali, hamwe na Fureri Adolphe Alphonse wayubakishije. Bazilika nto ya Kabgayi ni imwe muri Bazilika 1810 mu isi
yose, aho Bazilika 584 zubatse mu gihugu cy’Ubutaliyani, igihugu kirimo
Bazilika nyinshi kigakurikirwa n’Ubufaransa bufite Bazilika 174 ndetse na
Pologne ifite 156. Ku mugabane wa Afurika habarizwa Bazilika 23, muri zo 4 ziri
mu gihugu cya Ghana.
Murakoze cyane kuduha amakuru meza kuri Basilique de kabgayi
ReplyDelete