Thursday, February 2, 2023

Menya Bazilika Nto ya Kabgayi, inyubako itangaje

Bazilika nto ya Kabgayi
 ….. Altari yayo ishobora kwakira abasaseridoti, bagera kuri 60. Ifite uburebure bwa metero 70, ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 n’umunara wa metero 45…. 

Mu 1906 nibwo hashinzwe Misiyoni ya Kabgayi. Mu 1986, iyo kiliziya yeguriwe Bikiramariya utasamanywe icyaha (ImaculĂ©e conception), ari nawe waragijwe Diyosezi ya Kabgayi. Ubwo hashingwaga Diyosezi ya Kabgayi kuwa 14 Gashyantare 1952, icyari Paruwasi ya Kabgayi cyahindutse Paruwasi Katederali ya Kabgayi. Kuwa 22/10/1992 ni bwo PapaYohani Pawulo wa II yashyize Kiliziya ya Paruwasi Katederali ya Kabgayi ku rwego rwa Bazilika nto (Basilique Mineur). Ni nyuma y’uko ayisuye mu mwaka 1990, akagezwaho ubusabe bw’uko iyi Kiliziya yashyirwa mu rwego rwa Bazilika.

Bazilika ya Kabgayi iteye nk’umusaraba. Inyubako yayo yubakishjwe na Furure Adolphe Alphonse, ihabwa umugisha na Musenyeri Lewo Pawulo Classe. Ibyo birori byabaye mu kwezi kwa Mata/1923, byitabirwa n’imbaga y’abantu igizwe n’umwami Musinga, abayobozi b’abakoloni b’ababiligi hamwe nabaturage benshi cyane.

Inyubako ya Bazilika nto ifite uburebure bwa metero 70 n’ubugari bwa metero 21, ubuhagarike bwa metero 15 mu gihe uburebure bw’umunara wa Bazilika ari metero 45. Ku munara hari umusaraba munini n’inzogera enye, zitandukanye mu majwi yazo kandi zifite ubushobozi bwo kumvikana kugeza mu birometero 10. Iyi Kiliziya ya Kabgayi ifite ubushobozi bwo kwakira abakiristu barenga ibihumbi 5000 bicaye neza, bafite umwuka uhagije. Inzugi zayo ni ngari kandi zikaba nyinshi. Uburebure bwayo ndetse n’ amadirishya menshi yayo nabyo bituma abakristu bahumeka neza.

Imbere muri Bazilika 
Bazilika ya Kabgayi ifite umwihariko wa Alitari nini cyane. Altari yayo ifite ubushobozi bwo kwakira abasaseridoti, abatura Igitambo cy’Ukarisitiya, bagera kuri 60. Bazilika nto yifitemo amashusho ayirimbisha, ariko agamije gufasha abakristu gusenga neza. Muri ayo mashusho akoranye ubuhanga harimo ishusho ya Bikira Mariya utasamanywe icyaha, iya Yozefu umurinzi wa Yezu, n’iy’Umuryango mutagatifu. Hanze ya Bazilika mu mbuga, hari amashusho manini afite ubuhagarike bugera kuri Metero 4; ishusho y’umutima mutagatifu wa Yezu n’iya Bikiramariya utasamanywe icyaha ndetse.

Undi mwihariko w’iyi Bazilika, ni uko mu 1917, yakiriye ubusaseridoti bw’abanyarwanda ba mbere; Balitazari GAFUKU na Donati REBERAHO. Iyi Kiliziya ishyinguyemo abayoboye iyi Diyosezi, uwayoboye Byumba, uwayoboye Arikidiyosezi ya Kigali, hamwe na Fureri Adolphe Alphonse wayubakishije. Bazilika nto ya Kabgayi ni imwe muri Bazilika 1810 mu isi yose, aho Bazilika 584 zubatse mu gihugu cy’Ubutaliyani, igihugu kirimo Bazilika nyinshi kigakurikirwa n’Ubufaransa bufite Bazilika 174 ndetse na Pologne ifite 156. Ku mugabane wa Afurika habarizwa Bazilika 23, muri zo 4 ziri mu gihugu cya Ghana.

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...