Inkuru y’itorwa rya Padiri Jean Marie Vianney Twagirayezu watorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yasakaye kuri uyu wa 20/2/2023 iturutse i Vatikani. Uyu musenyeri mushya aje asanga bagenzi Cumbi na bane, barimo abashumba 8 b’amadiyosezi n’abandi batandatu bari mu kiruhuko.
Abo ni:
- Antoine Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali
- Myr Papias MUSENGAMANA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba
- Myr Vincent HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri
- Myr Celestin
HAKIZIMANA, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro
- Myr Edouard SINAYOBYE, umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu
- Myr Anaclet MWUMVANEZA, umushumba wa Diyosezi ya Nyundo
- Myr Philippe RUKAMBA,
umushumba wa Diyosezi ya Butare
- Myr Smaragde MBONYINTEGE, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi
- Myr Thadée NTIHINYURWA, Arikiyepiskopi wa
Kigali uri mu kiruhuko
- Myr Alexis HABIYAMBERE (S.J), umushumba wa Diyosezi ya Nyundo uri mu kiruhuko
- Myr Frederic RUBWEJANGA, umushumba wa
Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko
- Myr Kizito BAHUJIMIHIGO, umushumba wa
Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko
- Myr Anastase MUTABAZI, umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko
- Myr Servilien NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko
Bumwe mu butumwa Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yakoze
Musenyeri Jean Marie Vianney Twagirayezu yavukiye muri Paruwasi ya Crête Congo-Nil mu Karere ka Rutsiro muri diyosezi ya Nyundo, kuwa 21 Nyakanga 1960. Yahawe ubupadiri kuwa 8 Ukwakira 1995.
- 1995 - 1997 : yakoreye ubutumwa muri paruwasi ya Muramba n’iya Kibingo ho muri Nyundo
- 1997 - 2000 : yagiye mu bubiligi kwiyungra ubumenyi muri Tweolojiye - licence en théologie pastorale à l'Université catholique de Louvain, en Belgique
- 2000 - 2009 : Yari umuyobozi mukuru wa Caritas ya Diyosezi ya Nyundo
- 2002 - 2009 : Umunyabintu (économe) wa Diyosezi ya Nyundo
- 2009 - 2016 : yasubiye mu bubiligi kwiyungura ubumenyi mu bijyanye no gucunga imishinga - licence en gestion de projet, 'Université catholique de Louvain
- 2016 - 2023 : Yari umuyobozi mukuru wa Caritas Rwanda
No comments:
Post a Comment