|
Mgr Celestin HAKIZIMANA akikijwe n’abasaserdoti bashya: Padiri Senani Callixte, Diyakoni Kayiranga Fulgence na Diyakoni Niringiyimana Jean Baptiste |
Diyosezi ya Gikongoro yashinzwe kuwa 30/03
1992 ibyawe na Diyosezi ya Butare, nuko uwari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya
Nyakibanda, Padiri Agusitini MISAGO atorerwa kuyibera umwepiskopi wa mbere,
afite intego igira iti: Omnia Propter Evangelium. Kuri iyi tariki kandi nibwo
hatowe. Myr Ferederiko RUBWEJANGA ngo abe umwepiskopi wa diyosezi ya Kibungo,
asimbuye Myr Yozefu SIBOMANA wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyuma y’uko
Myr Agusitini MISAGO yitabye Imana, hatowe Myr Selesitini HAKIZIMANA uyiyoboye
kugeza ubu. |
Paruwasi Katederali ya Gikongoro |
Urubuga rubonekaho amakuru ya Kliziya Gatolika mu
Rwanda, www.eglisecatholiquerwanda.org/GIKONGORO, rugaragaza ko iyi Doyosezi
ifite abakristu gatolika 250629, bangana
na 39,84% by’abayituye
bose. Ifite imiryango remezo 1860,
Amasantarali 63 na Paruwasi 17. Birumvikana ko iyi mibare ihindukana n’ibihe.
|
Ingoro ya Bikira Mariya |
Diyosezi ya Gikongoro ni yo ibarizwamo paruwasi
ya Kibeho n’ingoro ya Bikira Mariya, ahantu hazwiho amabonekerwa ya Bikira
Mariya. Amabonekerwa agitangira,
Kibeho yabarizwaga
muri Diyosezi ya Butare kugeza Diyosezi ya Gikongoro ishinzwe. Tiyisangamo kandi Umurwa wa Bibiliya uba ahitwa i
Nyarushishi mu karere ka Nyaruguru. Muri Katedrali ya Gikongoro, Ku wa 29 kamena 2001, MyrAgusitini MISAGO, yatangaje ku mugaragaro ko Kiliziya yemeye amabonekerwa y’i
Kibeho. Ibi byakurikiwe n’urugendo nyobokamana rwa mbere ku butaka bwa Kibeho,
rwakozwe, kuwa 15/9/2001, n’abepiskopi gatolika bo mu Rwanda ndetse n’urwabaye
muri Gicurasi 2001, rukozwe n’abepiskopi bagize ishyirahamwe ry’inama
z’abepiskopi bo muri Afurika yo hagati, ACEAC bari bateraniye mu nama idasanzwe
i Kigali. Ingoro ya Kibeho yeguriwe Bikira Mariya Umwamikazi w’i Kibeho yahawe
umugisha kuwa 31 gicurasi 2003, mu muhango wayobowe na Karidinali Crescenzio
SEPE, wari umuyobozi w’inteko nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye
n’iyogezabutumwa ku isi.
AMAPARUWASI 5 YASHINZWE
MBERE
- Paruwasi ya Kaduha
yashinzwe mu 1933, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Abamalayika, (Note Dame des Anges).
- Paruwasi ya Kibeho yashinzwe mu 1934, iragizwa Bikira Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Intumwa (Sainte
Mère de Dieu)
- Paruwasi ya Cyanika
yashinzwe mu 1935, iragizwa Bikira Mariya Umwamikazi w’Ukwizera (Notre Dame
d’Espérance)
- Paruwasi ya Mushubi
yashinzwe mu 1964, iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya (Mère de
l’Eglise)
- Paruwasi ya Muganza na yo yashinzwe 1964, iragizwa Bikira Mariya Umubyeyi
wa bose (Mère de toutes)
Diyosezi ya
Gikongoro ifite ibigo by’amashuri abanza 102;
ayisumbuye 9
Iyi diyosezi kandi ifite ibigonderabuzima 11. Mu
mashuri yisumbuye twavugamo nka Petit Séminaire
Saint Jean Paul II de Gikongoro yashinzwe kuwa 23/01/2017, igatangirana abanyeshuri 85 biga mu mwaka wa mbere. Umuyobozi wayo ni Mgr Eugene
DUSHIMURUKUNDO.
Dore uko abashumba bakurikiranye
1. Myr Agusitini MISAGO
(1992-2012)
2. Myr Selesitini HAKIZIMANA (2015 - ….)
Izindi nkuru wasoma:
- Menya Diyosezi ya Butare n’abashumba bayiragijwe
- Menya Diyosezi ya Cyangugu n’abashumba bayiragijwe
Menya Diyosezi ya Kabgayi n’abashumba 5 bayiragijwe
- Byinshi wamenya kuri Bazilika Nto ya Kabgayi
- Menya Diyosezi ya Kibungon’abashumba bayiragijwe
Menya Diyosezi ya Kibungon’abashumba bayiragijwe
No comments:
Post a Comment