Tuesday, January 24, 2023

Umurimo unoze, Inganzo y’ubutagatifu

kimwe mu bikorwa bya Muntu/ ahigirwa ubwubatsi

Ntukemerere rubanda kwibaza niba ugira Roho Mutagatifu, biturutse ku kudasohoza inshingano zawe uko bikwiye! Umurimo ugusabanya n’Imana ndetse n’abavandimwe, kandi ugatuma wubahwa. Ku bw’umurimo wawe, benshi bashobora gusingiza Imana, cyangwa bakayihinyura.

Umurimo wubaka ubumwe n’ubwisungane mu bantu

Umuntu afite umuhamagaro wo kurema (La vocation créative) kandi ntashobora kunezerwa mu gihe atubahirije neza uwo muhamagaro kubw’umurimo we. Umurimo wawusobanura ute? Ni akazi, igikorwa cya Muntu gituma aronka umusaruro? Ni umwuga umuntu akora ukamubeshaho kandi ukabeshaho n’abandi? ...Ijambo umurimo cyangwa akazi ryumvikana vuba, icyakora imyumvire ya Muntu ku murimo n’agaciro awuha byo biratandukanye. Byaba biterwa se n’uko uwo murimo yawubonye, uko umubeshejeho cyangwa ubushobozi bwo kumva neza no guha agaciro ibintu n’ibindi?... Abantu bakwiye kumenya ko umurimo, kandi unoze, uhuza abantu, ukabubakamo ubumwe bushingiye ku mikorere n’imikoranire.

Umurimo ni serivisi, wubaka ubumwe n’ubwisungane mu bantu. Umurimo unoze urushaho kunga abantu, bityo abaturutse ahatandukanye bagasabana, bakaba abavandimwe buje umutima. Umurimo utuma abantu bunga ubumwe kuko umwe awukorera undi cyangwa abandi bityo sosiyete tubamo ikaba ihanahanaserivisi buri wese agiramo uruhare.

Uzabyumva henshi abantu basaba Imana akazi, bambaza ngo babone icyo gukora kibinjiriza amafaranga. Hari n’abandi bambaza, basaba guhirwa mu byo bakora… Ibi biratwumvisha neza ko, ku bemera, umurimo utangwa n’Imana kandi igafasha abayo kuwutunganya neza. Nimwibuke amagambo asoza indahiro zikorwa na bamwe mu bakozi: Imana i(za)bimfashemo! Koko rero Imana niyo mugenga wa byose: ni yo yimika uwo yitoreye, ikarengera uyiyambaje, igakomeza uyihungiyeho mu rugamba rwo gutungana muri byose, harimo n’umurimo. Ni ngombwa ko umurimo ukorwa hitawe kuri Kristu, We rugero rwiza mu byiza byose bibaho, kugira ngo uhindure bundi bushya isura y’iyi si.

Nimwitagatifurize mu nshingano

Umurimo ugira ibyo usaba; nta kazi katagira inshingano! Umurimo usaba ubufatanye n’ubwisungane. Ubwo bumwe, ubufatanye n’ubwisungane mu murimo busobanura ubushake bw’Imana bw’uko abantu bahinduka umuryango w’Imana uyumvira. Umurimo ufite agaciro gahoraho (une valeur d’éternité) kuko Muntu ku bw’umurimo afatanya na Roho Mutagtifu gutegura no gusohoza iremwa rishya.

Ntimugasige ubutungane iwanyu ngo mubushakire iyo hirya. Ubutungane ku murimo bushingiye ku kuwitabira, ukawukora uko amategeko abisaba, ukawuzindukira, ntukorere ku jisho no ku isaha, ntugengwe n’agahimano cyangwa kurangiza umuhango. Bushingiye kandi ku kutabangamira abo ushinzwe cyangwa abo muwusangiye no kudahutaza abanyantege nke. Ubutungane ku murimo busaba ko ubwubahane, umurava wo kunguka ibishya no kunoza ibyo usanganywe biganza. Muri ubwo butungane kandi kwihugiraho byimukira ubufatanye, gukorera hamwe. Erega, ‘…iyo umwe aguye, undi aramubyutsa. Hagowe rero nyakamwe, utagira uwo bari kumwe, ngo nagwa amuramire (Mubw.4,9).

Ibikorwa bya Munti ni kimwe mu birema isi nshya

Urugero rw’umurimo w’uburezi rudufashe kumva neza uko twakwitagatifuriza aho turi.  Byaba bibabaje kutigisha uko bikwiye, ugasiga abanyeshuri bonyine ngo ugiye kwitabira isengesho ahandi; ese abo bana wigisha bo si Imana yabagushinze? Amarira yabo y’uko utabitaho uko bikwiye nagera ku Mana uzayakizwa n’uko wagiye kuyisenga ukabasiga nk’izitagira umushumba? Niba wemera ko wabashinzwe n’Imana, kubafata nabi ni uguhemuka: uba uhemukiye igihugu, ugahemukira ababyeyi mufatanya kurera, ugahemukira ikigo kuko ugihesha isura mbi, ugahemukira n’Imana isumba byose, ikaba isoko y’icyiza. Ubutungane n’isengesho byawe nibishingire ku kubigisha neza,kubayoborana ubuhanga, ubahangayikire kuko nibo bazaguhesha umugisha kuri rubanda no ku Mana yabagushinze. Imana yarabagushinze, nawe bakoreshe mu kuyihesha ikuzo.

Nimugenze nk’abagira roho mutagatifu

Abakristu rero dufite inshingano ikomeye yo kugira uruhare, binyuze mu mirimo yacu, ku gikorwa cy’Imana cyo kurema. Ni wowe ubwirwa, uwo Imana yahaye ingoma, ubutegetsi, ububasha n’icyubahiro. Ntawe bidakwiye kuko Muntu afite, ku rwego rwe, uruhare ku buhanuzi, ubwami n’ubusaseridoti bya Kristu Umukiza. Abantu bakwiye kumvira Roho wa Nyagasani, bakamwiyegurira mu nshingano zabo kugira ngo zibinjize mu butungane. Niwumvira Roho Mutagatifu, uzakora akazi kawe neza, uharanire kukabamo indatwa, wizihirwe no gukorana n’abandi no gufasha bose uko ushoboye.

Iri jambo jya urizikana iteka: mu mwuga, mu kazi ukora, ntukemerere rubanda kwibaza niba ugira Roho Mutagatifu, biturutse ku kudasohoza inshingano zawe uko bikwiye! Niba Roho w’Umuremyi agutuyemo mwemerere akuyobore, agukundishe icyiza, bityo ubashe kwita uko bikwiye ku bo Imana yakuragije, kubo yaguhaye ngo mukorane ndetse no kubaza bakugana.

Uwo Roho w’Imana nagenga imibereho yacu, tuzoroherwa no kumvira ndetse no gushishoza neza, no gusimbuka imitego y’abakozi ba Nyakibi ihangarije kutuvutsa ibyishimo. Nimwisubireho! Birakwiye ko buri umwe yamenya ibi: Umurimo unoze ni inganzo y’ubutagatifu kuko ugusabanya n’Imana ndetse n’abavandimwe, ukaguhaza amahoro kandi ugatuma wubahwa mu bandi.

Umurimo uhesha muntu agaciro (le travail rends la dignité á la personne humaine). Umurimo ni inzira igeza muntu ku bushobozi bwo kugenga isi (ubutaka) yeguriwe ngo imutunge amaze kwiyuha akuya (soma Intg.3,19). Umurimo wakoranye umutimanama (la conscience professionnelle) ufasha kuzirikana ku mugambi w’Imana no kuwugiramo uruhare. Ku bw’umurimo wawe, benshi bashobora gusingiza Imana, cyangwa abadashoboye kwihangana bakayihinyura. Icyakubera cyiza ni ikihe?

Menya ko umurimo wakoranye umutimanama uzanira nyirawo amahoro, ibyishimo, umuteza imbere kandi ugatuma abera abandi urugero rubahwitura mu gutangira no gukora neza bisinesi. Buri wese agomba gukora, agatungwa n’ibyo aruhiye (Soma 2Tes.3,6-15; Lk.6, 36), agaharanira, ku bw’imirimo ye, gutuza Kristu muri we, We utajya ubana n’ikidatunganye cyose. Nimuzirikane ko ‘ububasha mufite mubukesha Nyagasani, ubutegetsi mukabuhabwa n’umusumbabyose, ari na we uzasuma ibikorwa byanyu, agasesengura imigambi yanyu (Buh.6,3)”. Nuko rero, “nimukore umurimo mushinzwe hakiri kare, maze igihembo cyanyu azakibahe igihe nikigera” (Sir. 51.30).

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...