Yozefu Sarto ni ryo zina rye, irya Piyo wa X yarifashe amaze gutorerwa kuba
Papa. Yavukiye i Riyese mu murwa wa Venize mu Butaliyani, kuwa 2 Kamena 1835.
Akomoka muri rubanda rusanzwe rw’abahinzi ndetse n’amashuri yayize avunika
cyane kubera ubukene bw’ababyeyi be. Inkweto ze, mu nzira ajya ku ishuri,
yakundaga kuzitwara ku rutugu ngo zidasaza vuba, akazambara igihe abonye ko ari
ngombwa. Iseminari nkuru yayigiye i Paduwa, aba ari na ho ahererwa
ubusaseridoti afite imyaka 23. Yozefu Sarto yagiraga ukumvira n’ukwitagatifuza
by’intangarugero, ndetse akagira n’ubugwaneza rwose. Yabanje kuba muri paruwasi
ya Tombolo yungirije, nyuma ashingwa kuyobora paruwasi ya Salzano, ayibamo yita
cyane ku bakene. Igihe icyorezo cya Korera giteye, Padiri Yozefu Sarto ubwe
yakoreshaga uko ashoboye akavura abarwayi amanywa n’ijoro, abitabye Imana
akajya kubashyingura. Igihe cye muri paruwasi ya Salzano yakigabanyagamo ibice
bitatu : kwita ku bakene, gutanga Penetensiya no gupfukama imbere
y’Isakaramentu ritagatifu, agashengerera.
Mu 1884, Papa Lewo yumvise ukuntu rubanda rwose rushima Padiri Sarto, nuko amutorera
kuba umwepisikopi wa Diyosezi ya Mantu. Na ho mu 1892, ashingwa kuyobora Diyosezi
ya Venize. Nyuma mu 1893 atorerwa kuba Kardinali. Igihe cyose Sarto yamaze ari umukardinali,
bagenzi be bamubonyemo umugabo w’intwari ; mu mvugo no mu ngiro kandi n’igihe
yari umwepisikopi, yitaga ku bakene by’intangarugero. Yozefu Sarto yatorewe kuba
Papa mu 1903, nyuma y’urupfu rwa Papa Lewo wa XIII, afata izina rya Piyo wa X,
nuko akorana imirimo ye ubwitange, ubwiyoroshye n’ubudakemwa, aba umushumbw wa
Kiliziya witangiye kuyivugurura (le pape réformateur de l’église). Iryo kuzo
rirenze ntiryamuhinduye, yakomeje kwicisha bugufi, akunda indushyi n’imbabare
z’amaoko yose. Ajya gutanga ni bwo yavuze ati : “Navukiye mu bukene,
mbukuriramo none ndashaka gupfa ndi umukene.”
Papa Piyo wa X yaranzwe no kugira ishyaka mu kurengera amahame yemezwa na
Kiliziya, avugurura amategeko ya liturujiya. Ni we wanditse Inyandiko (Motu
Proprio) itanga umurongo ku byerekeye indirimbo za Kiliziya, ahindura byinshi
muri Buribyari (Bréviaire : igitabo cy’amasengesho avugwa n’abihayimana),
ashyira Bibiliya imbere, atuma yigwa kandi ikundwa na benshi; akundisha abantu misa
n’amasakaramentu, abatoza guhabwa umubiri wa Kiristu kenshi kandi neza. Kuva mu
gihe cye abana bahawe uburenganzira bwo guhabwa umubiri wa Kristu. Yakundaga
kubwira abapadiri ati: “Mukore ibyo mushinzwe, n’ibindi bizabagendekera neza”.
Mu 1914, Papa Piyo wa X yandikiye Umwami w’abami wa Otrishiya amubuza gutangiza
intambara ya mbere y’isi yose, ariko uwo mwami yanga kumva inama za Papa. Papa
Piyo wa X yitabye Imana kuwa 20 Kanama 1914. Tumwizihiza kuwa 21 Kanama.
Aho byavuye:
1.ABATAGATIFU
duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.250-251.
2. ABATAGATIFU
MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri. Nzeri
2015.p.233-234.
3.DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe
n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.403.
4. https://fr.wikipedia.org/wiki/Pie_X
5.https://www.vaticannews.va/fr/eglise/news/2020-08/saint-pie-x-le-pape-reformateur-de-l-eglise.html
No comments:
Post a Comment