Monday, September 26, 2022

Mutagatifu Fiyakiri, Umumonaki wigishiga ubuvuzi gakondo

Fiyakiri (Fiacre) yaba yaravutse ahagana mu mpera z’ikinyejana cya VI. Yari umumonaki ufite amavuko mu gihugu cya Irilande. Bavuga ko yaba yarageze aho i Mo (Meaux) mu mwaka wa 628. Yashinze ikigo cy’abamonaki mu Bufaransa, hafi y’ahantu hitwa Mo (Meaux), kikaba cyaraje kumwitirirwa kandi abantu benshi bakaba barazaga gusura icyo kigo nk’ahantu hatagatifu. Ni umwe mu batagatifu bamamaye mu gihugu cy’Ubufaransa, mu Bubiligi no mu Budage bw’uburengerazuba.

Se wa Fiyakiri yari umwami w’igihugu cya Irilande. Nuko Fiyakiri ava iwabo, ava mu gihugu cye kavukire, ajya mu gihugu cy’Ubufaransa ahagana mu gisekuru cya VII. Ageze mu Bufaransa yakiriwe na Mutagatifu Faroni umwepiskopi wa Mo (Meaux). Nuko aba uwihayimana uba wenyine mu ishyamba ry’ahitwa Bri (Brie). Yari umumonaki uzwiho kwita ku mirimo y’ubuhinzi. Bidatinze, aho hantu yiberaga hamenywa n’abakene benshi bazaga bamugana, maze na we akabatungisha imbuto n'imboga yasaruraga. Yabaga yarazibahingiye. Yitaga kandi kuri ubwo buhinzi kugira ngo abone ibyo yakiriza abagenzi, akenshi babaga bagiye gusura ahantu hatagatifu. Ni na yo mpamvu ari umurinzi w’abanyabusitani n’abahinzi b’imboga.

Amaze gupfa abantu benshi bagiye bamwitirira ibitangaza byinshi byo gukira indwara byabaga byabakorewe. Mutagatifu Fiyakiri abantu bakunze kumwiyambaza kugira ngo abakize indwara ya Kanseri. Aho yari ari kandi yigishaga abantu iby’ubuvuzi bukoresheje ibyatsi. Abantu benshi bazaga bamugana kubera ubutagatifu bwe, ibyo kandi byatumye azenguruka Ubufaransa ashaka uko yakomeza kwihererana n’Imana. Yari afite inyota ikomeye yo gushakashaka Imana. Iyo nyota ikaba ari na yo yatumye atita ku rwego rwe rw’uko yari umwana w’umwami, ahubwo akigira umukene, akanatangira kuzenguruka ibyo bihugu, ashaka uko yakwihererana n’Imana, akanabifatanya ariko no kwigisha Ivanjili abatarayimenya.

Uwa mbere wanditse iby’ubuzima bwa mutagatifu Fiyakri ni umwepiskopi wa Mo witwaga Hildegere wanditse ubuzima bw’umwepiskopi wamubanjirije, mutagatifu Faroni wari warabayeho mu gihe cya mutagatifu Fiyakiri. Atubwira ko Faroni yari azwi cyane n’abamonaki bo muri Irilande bazengurukaga bigisha Ivanjili mu Bufaransa bw’icyo gihe (Gaule), maze uwo mwepiskopi Faroni akabakira neza muri diyosezi ye, akabaha imitungo n’ibindi byabafasha. Ni muri ubwo buryo bavugamo ukuntu yahaye Fiyakiri ubutaka bwari ku birometero bibiri n’ibice uvuye aho i Mo, kugira ngo ahubake ikigo cy’abamonaki. Umwepiskopi yamusabye gufata ahantu azashobora kuzengurutsa umuringoti ukaba urubibi rw’aho hantu. Bavuga rero ko yaba yarafashe igitiyo, akagikurura inyuma ye, maze aho yagendaga anyura hakirema umuringoti munini, ndetse n’ibiti byari muri urwo rubibi bikagwa hasi bigatanga urubibi rugararara. Kandi aho hantu nubwo hari hanini cyane yahazengurukije umuringoti umunsi umwe. Bamuvugaho n’ibindi bitangaza byinshi.

Fiyakiri yitabye Imana ahagana mu mwaka wa 670. Banavuga ko amaze gupfa, umwami wa Irilande yaje gutwara umurambo we, ifarasi zawukururaga zikananirwa kuva aho ziri, akazibukira, agasubira mu gihugu cye atawutwaye. Twizihiza mutagatifu Fiyakiri kuwa 30 Kanama.

Aho byavuye:

·     DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.195.

·        https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1763/Saint-Fiacre.html

·https://www.catholicireland.net/saintoftheday/st-fiacre-7th-century-patron-of-gardeners-and-taxi-drivers/

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...