Se wa Fiyakiri yari
umwami w’igihugu cya Irilande. Nuko Fiyakiri ava iwabo, ava mu gihugu cye
kavukire, ajya mu gihugu cy’Ubufaransa ahagana mu gisekuru cya VII. Ageze mu
Bufaransa yakiriwe na Mutagatifu Faroni umwepiskopi wa Mo (Meaux). Nuko aba uwihayimana
uba wenyine mu ishyamba ry’ahitwa Bri (Brie). Yari umumonaki uzwiho kwita ku
mirimo y’ubuhinzi. Bidatinze, aho hantu yiberaga hamenywa n’abakene benshi
bazaga bamugana, maze na we akabatungisha imbuto n'imboga yasaruraga. Yabaga yarazibahingiye.
Yitaga kandi kuri ubwo buhinzi kugira ngo abone ibyo yakiriza abagenzi, akenshi
babaga bagiye gusura ahantu hatagatifu. Ni na yo mpamvu ari umurinzi
w’abanyabusitani n’abahinzi b’imboga.
Amaze gupfa abantu
benshi bagiye bamwitirira ibitangaza byinshi byo gukira indwara byabaga
byabakorewe. Mutagatifu Fiyakiri abantu bakunze kumwiyambaza kugira ngo abakize
indwara ya Kanseri. Aho yari ari kandi yigishaga abantu iby’ubuvuzi bukoresheje
ibyatsi. Abantu benshi bazaga bamugana kubera ubutagatifu bwe, ibyo kandi byatumye
azenguruka Ubufaransa ashaka uko yakomeza kwihererana n’Imana. Yari afite
inyota ikomeye yo gushakashaka Imana. Iyo nyota ikaba ari na yo yatumye atita
ku rwego rwe rw’uko yari umwana w’umwami, ahubwo akigira umukene, akanatangira
kuzenguruka ibyo bihugu, ashaka uko yakwihererana n’Imana, akanabifatanya ariko
no kwigisha Ivanjili abatarayimenya.
Uwa mbere wanditse
iby’ubuzima bwa mutagatifu Fiyakri ni umwepiskopi wa Mo witwaga Hildegere
wanditse ubuzima bw’umwepiskopi wamubanjirije, mutagatifu Faroni wari
warabayeho mu gihe cya mutagatifu Fiyakiri. Atubwira ko Faroni yari azwi cyane
n’abamonaki bo muri Irilande bazengurukaga bigisha Ivanjili mu Bufaransa
bw’icyo gihe (Gaule), maze uwo mwepiskopi Faroni akabakira neza muri diyosezi
ye, akabaha imitungo n’ibindi byabafasha. Ni muri ubwo buryo bavugamo ukuntu
yahaye Fiyakiri ubutaka bwari ku birometero bibiri n’ibice uvuye aho i Mo,
kugira ngo ahubake ikigo cy’abamonaki. Umwepiskopi yamusabye gufata ahantu
azashobora kuzengurutsa umuringoti ukaba urubibi rw’aho hantu. Bavuga rero ko
yaba yarafashe igitiyo, akagikurura inyuma ye, maze aho yagendaga anyura
hakirema umuringoti munini, ndetse n’ibiti byari muri urwo rubibi bikagwa hasi
bigatanga urubibi rugararara. Kandi aho hantu nubwo hari hanini cyane yahazengurukije
umuringoti umunsi umwe. Bamuvugaho n’ibindi bitangaza byinshi.
Fiyakiri yitabye Imana
ahagana mu mwaka wa 670. Banavuga ko amaze gupfa, umwami wa Irilande yaje
gutwara umurambo we, ifarasi zawukururaga zikananirwa kuva aho ziri,
akazibukira, agasubira mu gihugu cye atawutwaye. Twizihiza mutagatifu Fiyakiri
kuwa 30 Kanama.
Aho byavuye:
· DIX
MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i
Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.195.
·
https://nominis.cef.fr/contenus/saint/1763/Saint-Fiacre.html
·https://www.catholicireland.net/saintoftheday/st-fiacre-7th-century-patron-of-gardeners-and-taxi-drivers/
No comments:
Post a Comment