Amavanjili ntacyo atubwira
ku byerekeye ibikorwa byabo, usibye ko bahawe umugisha wa Nyagasani, we
wabatoreye kubyara Mariya, Nyina w’umukiza Yezu Kirstu. Uko ikuzo rya Bikira
Mariya rishingiye ku kuba yaratoweho kuba umubyeyi w’Imana ni na ko n’ikuzo ryabo
rishingiye kuba baratoweho kuba ababyeyi ba Bikira Mariya umubyeyi w’Imana, Nyina
wa Yezu Kristu. Ni ngombwa kudashidikanya ko Imana yaba yarabatoreye kuba ababyeyi
ba Bikira Mariya kubera ko bari abayoboke bayo badahemuka. Mutagatifu Yohani
Damaseni, abaramutsa abashimagiza muri aya magambo meza agira ati: “Yowakimi na
Ana mwashakanye murahirwa, ikiremwa cyose kirabashimira. Ni mwe mwahaye isi
ituro rihebuje andi maturo maze riturwa umuremyi. Iryo turo ryizihiye
uwaryiremeye ni Bikira Mariya mubereye ababyeyi”.
Ana yari umuyahudikazi
wo mu dusigisigi tw’abakene b’Uhoraho, wo mu muryango wa Yuda, akaba uwo mu
muryango wa Dawudi. Nyuma ya Bikira Mariya, nta wundi mugore umurusha umugisha
n’ubutungane. Ana yakuranye ubwitonzi, ukwiyoroshya no kumvira, kandi ahunzwe
imigenzo myiza myinshi. Kuva kera, abakirisitu bakunze kumwiyambaza cyane kuko
bamwizeragaho ubuvunyi ku Mana. Bavuga ko umubiri we abakirisitu baba barawushyinguye
mu gihugu cya Gole (Ubufaransa bw’ubu). Uwo mubiri wavumbuwe mu gisekuruza cya
VIII, nuko abantu bongera kubyutsa ka kamenyero ko gusura imva ye ntagatifu.
Ariko cyane cyane, uwo muco wo kumwiyambaza wakomeye cyane mu gisekuruza cya
XVII. Ndetse uko kumwiyambaza byatumye bakorerwa ibitangaza byinshi, cyane
cyane, ahitwa Ore (Auray) hari ishusho ye.
Ku byerekeye mutagatifu
Ana, Kiliziya Gatolika yigisha ko Imana igerera inema iduha mu nsi ku mumaro
ishaka ko tuyishoborera. Ni byo byitwa inema z’ubutumwa bwacu mu nsi. Uko ikuzo
rya Bikira Mariya ryose rishingiye ku kuba yaratorewe kuba umubyeyi wa Mwene Imana,
ni ko n’ikuzo rya Mutagatifu Ana na ryo rishingiye kuba yaratorewe kuba
umubyeyi wa Bikira Mariya na Nyirakuru wa Yezu Kristu. Ubutagatifu bufatira
iteka kuri kamere y’abantu; Uhawe inema zikomeye asanganywe kamere nziza,
ubutagatifu bwe burushaho kugira ubwiza bunyuze Imana. Ana rero ubwo yari
yaratorewe kuba nyina wa Bikira Mariya, ahabwa n’inema zizamufasha kumurera uko
Imana ishaka. Ni cyo gituma Kiliziya yemeza ko Mutagatifu Ana na we yahawe
n’Imana inema zikomeye cyane, kuko yahawe iyo kubyara umugabekazi w’ijuru
n’isi, Imana yamuhaye ikuzo rituma ari ku nkiko y’ubumana n’ubumuntu n’iryo
kuba umubyeyi w’Imana.
Amavanjili matagatifu
ntacyo atubwira cyerekeye ibikorwa bya Mutagatifu Ana. Impamvu y’ibanze ni uko
kuba yarabyaye Mariya akamurera uko Imana ishaka, ibyo bitwumvisha ko Imana
yamukunze mbere. Icyakora hari abanditsi bamwe ba Kiliziya bavuga ko Ana
yabanje kubana n’umugabo we badafite umwana, hanyuma bakabyara Mariya bakuze.
Ibyo ari byo byose Imana yabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kuko byibuze
bari abayoboke bayo badahemuka. Naho ubundi shitani yashoboraga kuzacyurira
Bikira Mariya wayinesheje ko yabyawe n’abahemu.
Naho mutagatifu
Yowakimu, se wa Bikira Mariya, Imana yamutoreye kuzabyara nyina w’umucunguzi
yamuhaye inema ikwiranye n’ubwo bukuru, imuha inema zo kurera uko bikwiye
Mariya wahebuje ibiremwa byose ubutungane. Mu bayahudi babanaga, mutagatifu
Yowakimi na Ana mutagatifu umugore we, batangaga urugero rwiza muri byose: mu
gusenga Imana no gutagatifuza iminsi mikuru yayo, no kumvira amategeko ya Musa
yose. Bikira Mariya amaze kuvuka bamutura Imana mu Ngoro, bamutoza imigenzo
myiza yose yari yarahawe n’Imana agisamwa hamwe n’inema ntagatifu. Mutagatifu
Yowakimi yabaye urugero mu rugo no mu mubano usanzwe we n’abaturage babanaga
bari bazi ko ari intungane.
Yowakimi yaranzwe no
kwihangana mu myaka yose igera kuri makumyabiri yamaze nta mwana. Kandi igihe
we n’umugore we Imana ibahaye Mariya, yakurikije amabwiriza y’Uhoraho amutura
Imana akiri muto ari mu kigero cy’Imyaka itatu. Nuko Yowakimi atura Imana
umukobwa we w’ikinege Mariya. Bavuga ko yaba yarapfuye Mariya amaze imyaka
umunani atuwe Imana, maze Yowakimi akagenda yishimye kandi ari intungane. Twizihiza
abatagatifu Ana na Yowakimi kuwa 26 Nyakanga.
·
Ushaka kumenya byinshi:
1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi,
ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.216.
2. ABATAGATIFU
MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015.
p.205.
No comments:
Post a Comment