Monday, September 26, 2022

Ana na Yowakimi, Ababyeyi ba Bikira Mariya

…. Imana yabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kuko byibuze bari abayoboke bayo badahemuka. Naho ubundi shitani yashoboraga kuzacyurira Bikira Mariya wayinesheje ko yabyawe n’abahemu…

Amavanjili ntacyo atubwira ku byerekeye ibikorwa byabo, usibye ko bahawe umugisha wa Nyagasani, we wabatoreye kubyara Mariya, Nyina w’umukiza Yezu Kirstu. Uko ikuzo rya Bikira Mariya rishingiye ku kuba yaratoweho kuba umubyeyi w’Imana ni na ko n’ikuzo ryabo rishingiye kuba baratoweho kuba ababyeyi ba Bikira Mariya umubyeyi w’Imana, Nyina wa Yezu Kristu. Ni ngombwa kudashidikanya ko Imana yaba yarabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kubera ko bari abayoboke bayo badahemuka. Mutagatifu Yohani Damaseni, abaramutsa abashimagiza muri aya magambo meza agira ati: “Yowakimi na Ana mwashakanye murahirwa, ikiremwa cyose kirabashimira. Ni mwe mwahaye isi ituro rihebuje andi maturo maze riturwa umuremyi. Iryo turo ryizihiye uwaryiremeye ni Bikira Mariya mubereye ababyeyi”.

Ana yari umuyahudikazi wo mu dusigisigi tw’abakene b’Uhoraho, wo mu muryango wa Yuda, akaba uwo mu muryango wa Dawudi. Nyuma ya Bikira Mariya, nta wundi mugore umurusha umugisha n’ubutungane. Ana yakuranye ubwitonzi, ukwiyoroshya no kumvira, kandi ahunzwe imigenzo myiza myinshi. Kuva kera, abakirisitu bakunze kumwiyambaza cyane kuko bamwizeragaho ubuvunyi ku Mana. Bavuga ko umubiri we abakirisitu baba barawushyinguye mu gihugu cya Gole (Ubufaransa bw’ubu). Uwo mubiri wavumbuwe mu gisekuruza cya VIII, nuko abantu bongera kubyutsa ka kamenyero ko gusura imva ye ntagatifu. Ariko cyane cyane, uwo muco wo kumwiyambaza wakomeye cyane mu gisekuruza cya XVII. Ndetse uko kumwiyambaza byatumye bakorerwa ibitangaza byinshi, cyane cyane, ahitwa Ore (Auray) hari ishusho ye.

Ku byerekeye mutagatifu Ana, Kiliziya Gatolika yigisha ko Imana igerera inema iduha mu nsi ku mumaro ishaka ko tuyishoborera. Ni byo byitwa inema z’ubutumwa bwacu mu nsi. Uko ikuzo rya Bikira Mariya ryose rishingiye ku kuba yaratorewe kuba umubyeyi wa Mwene Imana, ni ko n’ikuzo rya Mutagatifu Ana na ryo rishingiye kuba yaratorewe kuba umubyeyi wa Bikira Mariya na Nyirakuru wa Yezu Kristu. Ubutagatifu bufatira iteka kuri kamere y’abantu; Uhawe inema zikomeye asanganywe kamere nziza, ubutagatifu bwe burushaho kugira ubwiza bunyuze Imana. Ana rero ubwo yari yaratorewe kuba nyina wa Bikira Mariya, ahabwa n’inema zizamufasha kumurera uko Imana ishaka. Ni cyo gituma Kiliziya yemeza ko Mutagatifu Ana na we yahawe n’Imana inema zikomeye cyane, kuko yahawe iyo kubyara umugabekazi w’ijuru n’isi, Imana yamuhaye ikuzo rituma ari ku nkiko y’ubumana n’ubumuntu n’iryo kuba umubyeyi w’Imana.

Amavanjili matagatifu ntacyo atubwira cyerekeye ibikorwa bya Mutagatifu Ana. Impamvu y’ibanze ni uko kuba yarabyaye Mariya akamurera uko Imana ishaka, ibyo bitwumvisha ko Imana yamukunze mbere. Icyakora hari abanditsi bamwe ba Kiliziya bavuga ko Ana yabanje kubana n’umugabo we badafite umwana, hanyuma bakabyara Mariya bakuze. Ibyo ari byo byose Imana yabatoreye kuba ababyeyi ba Bikira Mariya kuko byibuze bari abayoboke bayo badahemuka. Naho ubundi shitani yashoboraga kuzacyurira Bikira Mariya wayinesheje ko yabyawe n’abahemu.

Naho mutagatifu Yowakimu, se wa Bikira Mariya, Imana yamutoreye kuzabyara nyina w’umucunguzi yamuhaye inema ikwiranye n’ubwo bukuru, imuha inema zo kurera uko bikwiye Mariya wahebuje ibiremwa byose ubutungane. Mu bayahudi babanaga, mutagatifu Yowakimi na Ana mutagatifu umugore we, batangaga urugero rwiza muri byose: mu gusenga Imana no gutagatifuza iminsi mikuru yayo, no kumvira amategeko ya Musa yose. Bikira Mariya amaze kuvuka bamutura Imana mu Ngoro, bamutoza imigenzo myiza yose yari yarahawe n’Imana agisamwa hamwe n’inema ntagatifu. Mutagatifu Yowakimi yabaye urugero mu rugo no mu mubano usanzwe we n’abaturage babanaga bari bazi ko ari intungane.

Yowakimi yaranzwe no kwihangana mu myaka yose igera kuri makumyabiri yamaze nta mwana. Kandi igihe we n’umugore we Imana ibahaye Mariya, yakurikije amabwiriza y’Uhoraho amutura Imana akiri muto ari mu kigero cy’Imyaka itatu. Nuko Yowakimi atura Imana umukobwa we w’ikinege Mariya. Bavuga ko yaba yarapfuye Mariya amaze imyaka umunani atuwe Imana, maze Yowakimi akagenda yishimye kandi ari intungane. Twizihiza abatagatifu Ana na Yowakimi kuwa 26 Nyakanga.

·       Ushaka kumenya byinshi:

1. ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.216.

2. ABATAGATIFU MU MINSI Y’UMWAKA, Ed. De l’imprimerie de Kabgayi, Icapwa rya kabiri, Nzeri 2015. p.205.

3.  http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-anne-et-saint-joachim-parents-de-la-vierge-marie-fete-le-26-juillet.html

4.http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/juillet/sainte-anne-et-saint-joachim-parents-de-la-vierge-marie-fete-le-26-juillet.html

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...