Monday, September 26, 2022

Tumenya Mutagatifu Ariyane, uwahowe Imana

… ari hejuru y’urutare asenga Imana ngo imurokore, urutare rurasama rumuhisha mu nda yarwo… amaze guhunga umujyi, hari ibibuye binini cyane byitandukanyije bikamubika…

MUTAGATIFU Ariyane (Ariane cyangwa Ariadne) yabayeho ku ngoma y’Umwami Hadriyani na Antonini, ni hagati y’umwaka w’119 n’uw’137. Umwaka yapfiriyemo n’ahantu ha nyaho yapfiriye ntibizwi neza. Bakeka ko yapfuye ahagana mu mwaka w’130. Ikizwi neza ni uko Ariyane yari umucakara wari warakiriye Ivanjili, akaba umuja w’uwitwaga Tertulusi wayoboraga umujyi wa Promizesi mu ntara ya Frijiya. Umunsi umwe, umuhungu w’uwo mutware yizihije isabukuru y’amavuko, maze Tertulusi atumira Ariyane ngo ajyane n’abandi bo mu muryango w’uwo mutware mu ngoro y’ibigirwamana gutura ibitambo. Nuko mu izina rya Kristu yemeye, Ariyane yanga kujyayo. Icyo gihe baramufashe, bamukubita ibiboko hanyuma bamujyana kwa guverineri na we amugirira nabi cyane.

Umunsi umwe, Ariyane yari ari hejuru y’urutare asenga Imana ngo imurokore. Nuko urutare rurasama rumuhisha mu nda yarwo. abanzi be baje kugerageza kumukura mu rutare, birukanwa n’abamalayika bari bafite icumu mu ntoki kandi bateye igitinyiro. Ariyane yagejejwe mu rukiko inshuro ebyiri, azira ukwemera kwe. Ubwa mbere yasohotse ntacyo bamutwaye; ubwa kabiri, acirwa urwo kwicwa. Ikindi benshi bahuriraho ku inkuru ya Ariyane, ni uko amaze guhunga umujyi, hari ibibuye binini cyane byitandukanyije bikamubika mu nda yabyo. Bamwe bakavuga ko ibyo bibuye byamubereye imva, mbese ko yaba atarasohotsemo. Bavuga ko yaba yarahowe Imana muri iyo myaka y’ikinyejana cya II, akicirwa mu mujyi wa Primunese mu ntara ya Frijiya.  Tumwizihiza kuwa 18 Nzeri.

Aho byavuye:

·        DIX MILLE SAINTS, Dictionnaire hagiographique cyanditwe n’Ababenedigitini b’i Ramsgate. Ed.VI., Brepols,1991. p.64.

·        https://nominis.cef.fr/contenus/saint/2161/Sainte-Ariane.html

·        https://lalumierededieu.blogspot.com/2016/06/sainte-ariane.html

No comments:

Post a Comment

Mutagatifu Didasi, umufransiskani

“Musaraba ukwiye gukundwa, namwe misumari ikwiye gukundwa, mwebwe mwateruye umubiri wa Nyagasani, mwebwe mwenyine mwari mukwiye guterura Umw...