Monday, September 26, 2022

MUTAGATIFU LAMBERTI (+705), Umwepiskopi wa Maastricht

…« Imana ibababarire ibyaha muri kwishinja, mwibeshyera. Pawulo mutagatifu ntambwira se ko ngomba gukorera Imana, mu bukonje no mu kwambara bya gikene cyane? »… Kimwe mu bitangaza yakoze ni uko yavubuye isooko y’amazi kugira ngo abakozi bubakaga kiliziya babone amazi yo kunywa. Yatwaye amakara yaka umuriro mu myambaro ye ntiyashya… 

Lamberti yari umwepisikopi wa Maastricht mu karere ka Liyeje (Liège) ari na wo mujyi yari yaravukiyemo mu mwaka wa 636. Yavukiye mu muryango wa cyami. Akiri umwana yitaweho cyane. Bavuga ko akiri umusore yakoze ibitangaza. Kimwe mu bitangaza yakoze ni uko yavubuye isooko y’amazi kugira ngo abakozi bubakaga kiliziya babone amazi yo kunywa. Yatwaye amakara yaka umuriro mu myambaro ye ntiyashya.

Yahawe ubwepisikopi akiri muto, afite imyaka makumyabiri n’umwe. Yasimbuye Tewobaldi wari warahotowe n’abagome. Nyuma y’aho umwami Ebuwini asimburiye se ku ngoma yaje kugira ubwumvikane buke na Lamberti, Bitewe ahanini nuko Lamberti atinyuka kumugira inama akamubuza gukora amafuti. Umwami aramurakarira cyane ashaka kumugirira nabi, biba ngombwa ko Lamberti ahungira mu kigo cy’abamonaki i Stavelot, aho yamaze imyaka irindwi akurikiza imibereho y’abamonaki. Yaranzwe cyane no kwigomwa, ukwiyoroshya no gusenga cyane.

Yitwaraga nk’umufureri usanzwe rwose, icyo yari atandukaniyeho n’abandi bafureri ni uko we yasengaga cyane. Hari inkuru yindi bamuvugaho rwose umuntu akumva iramwubatse. Igihe kimwe rero, igihe yari yarahungiye mu bamonaki, ahunze umwami, bigeze kujya kuryama nijoro ari igihe cy’itumba rikomeye, igihe yari abyutse ngo asenge, urukweto rwe rwa kamambiri rwaramucitse rugwa hasi ruravuga cyane, padiri mukuru w’abamonaki ntiyari azi uwakoze ibyo, nuko asaba uwabikoze kujya gusenga apfukamye imbere y’umusaraba wari imbere ya Kiliziya. Nuko Lamberti arumvira, ntiyagira n’ikindi asubiza, ajya gupfukama amasaha agera kuri atatu cyangwa ane imbere y’umusaraba. Nuko urubura rumwuzuraho n’imbeho iramutaha ku buryo buri wese yabonye ukuntu yasuzuguritse. Abafureri hamwe na padiri mukuru wabo babonye ko ari Lamberti, (wari umwepiskopi wabo) wari wahuye n’ibyo byago byo gucikwa n’urukweto agahabwa icyo gihano, baza bamusanga, bamwikubita imbere bamusaba imbabazi. Na we arabasubiza ati: « Imana ibababarire ibyaha muri kwishinja, mwibeshyera. Pawulo mutagatifu ntambwira se ko ngomba gukorera Imana, mu bukonje no mu kwambara bya gikene cyane? »

Lamberti yari umubyeyi wa bose, cyane cyane abakene, kandi akunda ubutumwa bwe bwo kwita ku ntama z’Imana yaragijwe. Urugo rwe rwari nk’urw’abamonaki, yambara imyambaro iciriritse, kandi ihanda, yitaga ku gusura diyosezi ye, ndetse akanibanda ku duce twayo duherereye ku ntera nini cyane. Yakundaga roho z’abantu, ku buryo, inyota yari afite yo kuyobora abantu ku Mana, yatumye agerageza kubahindura abakirisitu, kabone n’ubwo hatari muri diyosezi ye.

Umwami Ebuwini amaze gutanga, Lamberti yavuye mu buhungiro asubira kuyobora Diyosezi ye. Yongera guhagurukira kwamamaza Inkuru nziza hose ari na ko atanga urugero rwiza mu bakristu be rwo kwitagatifuza. Diyosezi ye yayiyoboranye ubutagatifu. Nubwo bamuteraga ubwoba ngo baramwica, ntacyamuteye ubwoba. Yigishije Ivanjili abo bapagani, bamenya ukuri kw’Ivanjili, barahinduka, na we kandi bimutera ibyishimo. Baje muri Kiliziya ari benshi, bitera abapagani kurushaho kumugirira ishyari. Lamberti yishwe n’abanzi ba Kiliziya bamuciye umutwe azize ahanini ko yanze ko umwami yirukana umugore we w’isezerano ngo arongore undi. Abakristu benshi bakunze kumwambaza cyane cyane mu gihugu cy’Ububiligi.Kiliziya imwizihiza kuwa 17 Nzeri.

Aho byavuye:

·  ABATAGATIFU duhimbaza buri munsi, ed.Euthymia, Diyosezi Butare, Mata 2013.p.288.

·       https://sanctoral.com/fr/saints/saint_lambert.html

·       https://fr.wikipedia.org/wiki/Lambert_de_Maastricht

·http://reflexionchretienne.e-monsite.com/pages/vie-des-saints/septembre/saint-lambert-eveque-de-maestricht-et-martyr-696-fete-le-17-septembre.html

·    http://www.cassicia.com/FR/Vie-de-saint-Lambert-eveque-de-Vence-Fete-le-26-mai-No_860.htm

Byakusanyijwe na padiri Theophile TWAGIRAYEZU, diocese Byumba. Ku yandi makuru ku nyandiko twakusanyije ku mibereho y'abatagatifu bariza kuri tel: 0788757494/ 0782889963/ (ubunyamabanga bwa SPES MEA).

 

No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...