Iyi radio yagize ikibazo gikomeye cyo kubura
amafaranga, ku buryo yari hafi yo
gufunga imiryango, nuko Padiri Umuyobozi wa gahunda zayo afata icyemezo yise ko
ari ugukora “Marathon” mu buryo bwihuse yo gushaka inkunga zo gufashisha iyo
radiyo. Nyuma yo kugeza icyifuzo ku
bakunzi b’iyo Radio, umwe muri bo yamubwiye ko byaba byiza icyo gikorwa cyiswe
Mariyatoni/(Mariathon) bisobanuye gukora urugendo hamwe na Mariya aho kwitwa
Marathon. Uko niko ijambo Mariyatoni (Mariathon) ryavutse.
Icyo gikorwa cy’urugendo hamwe na Mariya cyashishikajwe cyane kuri Radio, bitum abakunzi bayo bayishyigikira, hanyuma ikibazo yari ifite kiracyemuka. Nyuma kandi, iki gikorwa cyakwirakwijwe hirya no hino muri za Radio Maria zo ku isi yose. Uko niko cyageze no mu mu Rwanda.
Umuryango mugari wa Radio Maria ku isi (World Family of Radio Maria, WFRM) waje kwemeza ko Mariyatoni iba igikorwa ngarukamwaka gikorwa na za Radio Maria, hagamijwe gukusanya inkunga yo gucyemura ibibazo bibangamiye ubutumwa bwazo. Hari kandi na za Radio Maria hirya no hino ku isi zateguye, mu bihe bitandukanye, igikorwa cya Mariyatoni zigamije gufasha Umuryango wa Radio Maria ku isi kubona ubushobozi bwo gushinga Radio Maria mu bihugu zitarageramo. Mu Rwanda, Mariyatani yambere yatangijwe mu 2012. Kuva ubwo, iba buri mwaka, igafasha Radio Maria Rwanda kwishyura imyenda itendukanye iba ibereyemo abafatanyabikorwa bayo.
Ibaruwa yamwandikiye mu mashuri abanza yakomeje urukundo rwamugejeje
ku gushyingirwa: Isomere inkuru ndende y'urukundo ya "RERE NA RAMBA".
Ibice byose bigize iyi nkuru:
RERENA
RAMBA igice cya 22 gisoza
No comments:
Post a Comment