Saturday, May 27, 2023

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1919 - 1960

Umwami Mutara III Rudahigwa
ari kumwe n'abamisiyoneri bera 
Iyi ni incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva mu 1919 kugeza mu 1960. Kiliziya yaranzwe n’ibikorwa binyuranye by’iterambere rya roho n’iry’umubiri. 

Ku wa 25 Werurwe 1919: habaye amasezerano ya mbere y’uwihayimana kavukire. Uwo ni Mama Yohana NYIRABAYOVU wakoze amasezerano ye ya mbere mu muryango w’Abenebikira washinzwe na Myr HIRITI mu 1913. Mu kuboza 1912, Myr Hiriti yari yaratangije ku Nyundo igikorwa cyo gutora abagombaga kuwujyamo, naho mu kuboza 1919, ikigo biteguriragamo cyimukiye i Save kivuye i Rwaza. 

Muri 1919: Abapadiri babiri ba mbere b’abanyarwanda, bari kumwe na Fureri w’umuyozefiti Oswalidi Rwandinzi, batumwe kuyobora misiyoni ya Murunda. 

Ku wa 25 Mata 1922: Papa Piyo wa 11 yagabanyijemo kabiri Vikariyati ya Kivu: Havutse Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda na Vikariyati Apostoliki y’u Burundi. Iy’u Rwanda yaragijwe Myr Lewo Pawulo CLASSE wari usanzwe yungirije Myr Hiriti mu cyahoze ari Kivu. Iy’u Burundi ishingwa Musenyeri Yuliyani GORJU. Igihe yo kuruhuka kigeze, Myr Hiriti yaruhukiye muri Seminari Nkuru ya Kabgayi, ari na ho yapfiriye ku wa 6/1/1931. 

Mu 1929: Abafureri b’Urukundo ba Gand bashinze Urwunge rw’Amashuri rwa Astrida (Urwunge rw’Amashuri rwa Butare “Indatwa n’Inkesha), kugira ngo rwigishe abagombaga gufasha abakoloni b’ababiligi mu gutegeka u Rwanda. Iri shuri ryamaze igihe kitari gito ryakira n’abaturutse i Burundi. 

Ku wa 18 Ugushyingo 1931 : Inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeye Iyogezabutumwa ku isi yasohoye iteka rishyira Seminari Nkuru ya Mutagatifu Karoli Borome ku rwego rwa Seminari Nkuru yo mu karere ihuriweho na za Vikariyati Apostoliki za Ruanda, Burundi, Ikiyaga cya Alubereti zaje kwiyongeraho y’iya Beni (Butembo). Ubuyobozi bwayo bwahawe abapadiri bera. Mu 1936, iyo Seminari yimuriwe i Nyakibanda. Mu 1951 yahagaritse kongera kwakira abandi baseminari batari abanyarwanda. 

Ku wa 1 Nzeri 1933: nibwo hasohotse nimero ya mbere ya Kinyamateka, ikinyamakuru cya mbere mu byandika mu Rwanda.  Cyaje gukurikirwa n’ibindi nka Trait-d’Union mu 1942, Servir mu 1944, L’Ami mu 1945, Théologie et Pastorale au Rwanda mu 1946, Kurerer’Imana yatangiye mu 1951 na Hobe yatangiye mu 1954. 

Ku wa 12 Mutarama 1943: hatowe Myr Lawurenti DEPRIMOZ ngo abe Umwepiskopi w’umuragwa wa Myr Lewo Klase. Ni we mwepiskopi wa mbere wabuherewe mu Rwanda ku wa 19/3/1943, afite intego igira iti: Iter par tutum. Nyuma y’urupfu rwa Myr Klase ku wa 31/1/1945, Myr Deprimoz yabaye igisonga cya papa mu Rwanda. Ni we wahawe gutegura no kuyobora sinodi yabereye i Kabgayi mu w’1950. Iyi sinodi yabanje gutegurirwa n’imbanzirizasinodi yo mu 1945.  Ni we washyize ku murongo gatigisimu; azana imiryango ya agisiyo gatolika kandi anategura uko abapadiri kavukire bahabwa kuyobora kiliziya mu Rwanda. 

Ku wa 17 Ukwakira 1943: Habaye Batisimu y’Umwami MUTARA III RUDAHIGWA, nyuma y’imyaka 14 ari umwigishwa. Amazina yashisemo kwitwa ni Karoli Lewo Petero, aha atyo icyubahiro Karoli w‟Umugwaneza, igikomangoma cy‟i Flandres (soma FULANDERE), Lewo rikaba irya Musenyeri Classe, na Petero nk‟umubyeyi we wa batisimu; Bwana RIJIKIMANSI, umutware mukuru watwaraga Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi. Habaye kandi Batisimu ya nyina, umugabekazi Nyiramavugo-Kankazi wafashe izina rya Radegonda. Musenyeri Classe ni we wababatije. 

Ku wa 27 Ukwakira 1946: Umwami Rudahigwa yeguriye u Rwanda Kristu Umwami w’abantu bose n’amahanga yose. Uwo muhango wabereye i Nyanza. Mu mwaka wakurikiyeho, ku wa 21 Mutarama 1947 papa Piyo wa 12 yamwambitse umudari wa « Chevalier commandeur de l’Ordre de Saint Grégoire le Grand » uhabwa abakoreye Kiliziya ibikorwa by’indashyikirwa cyangwa abakristu b’intangarugero mu bihugu byabo. 

Muri Kanama 1950: Hijihijwe yubile y’imyaka 50 u Rwanda rumaze rwakiriye Ivanjili. Yizihirijwe muri Astrida (Butare). Abayoboke ba Kiliziya bari bamaze kugera ku bihumbi 357.722 babatijwe, ifite misiyoni 40 n’abapadiri 90 b’abanyarwanda. 

Ku wa 14 Gashyantare 1952: Vikariyati Apostoliki y’u Rwanda yagabanyijemo kabiri, bityo Papa Piyo wa 12 ashinga Vikariyati ya Kabgayi n’iya Nyundo. Vikariyati ya Nyundo yaragijwe Myr Aloyizi BIGIRUMWAMI (+1986), Umwepiskopi w’Umunyarwanda akaba n’Umwepiskop wa mbere w’umwirabura muri Afurika Mbiligi. Yimitswe ku wa 1 kamena 1952 i Kabgayi, afite iyi ntego: Induamur arma lucis, bisobanuye “Twambare intwaro z‘urumuri”. 

Vikariyati ya Kabgayi, ari na yo nkuru, yakomeje kuragizwa Myer Deprimoz ariko nyuma y’imyaka ine (kuwa 21 Mata1955) yagura kubera uburwayi, maze ku wa 18 Ukuboza 1955, asimburwa na Myr Andereya PERRAUDIN wahawe ubwepiskopi na Musenyeri Bigirumwami. Ku wa 05/04/1962: Myr Deprimoz yapfiriye i Butare aho yari yaragiye kuruhukira. 

Mu kwezi kwa Mutarama 1953: Imiryango ibiri y’abiyeguriyimana y’abenegihugu, uw’Abenebikira n’uw’Abayozefiti yatangiye kwigenga kuko yatoye abagize inama rusange baturutse mu banyamuryango bayo gusa, bityo ibyo kuyoborwa y’abamisiyoneri bivaho ku mugaragaro. 

Ku wa 19 Ukuboza 1955: uwari umuyobozi wa seminari Nkuru ya Nyakibanda, Padiri Andereya Perraudin, yagizwe Igisonga cya Papa i Kabgayi asimbuye Myr Deprimoz wari umaze kwegura kubera uburwayi. Intego iba : Super Omnia Caritas. Yahawe ubwepiskopi na Myr Aloyizi Bigirumwami ku wa 25 Werurwe 1956 i Kabgayi. Ku wa 11 Gashyantare 1959 yasohoye urwandiko rwa gishumba yise « Super Omnia Caritas » rushishikariza abakristu kurangwa n’urukundo mu gihe cy’igisibo. Uru rwandiko rwavuzweho byinshi, ibibi n’ibyiza. 

Ku wa 26 Mata 1956: Padiri Rafayeli SEKAMONYO yashinze umuryango w’ababikira b’Abizeramariya i Gisagara. Myr Yohani Batista Gahamanyi wari umushumba wa diyosezi ya Butare yawushyize ku rwego rw’imiryango yemewe na Kiliziya gatolika ku wa 8 Nzeri 1979. Uyu muryango wakomeje kuyoborwa n’ababikira bera kugera mu 1998, hateranaga bwa mbere inama nkuru y’umuryango nk’uko bigenwa n’amategeko ngenga ya Kiliziya gatolika. 

Ku wa 26-29 Kanama 1959: Sinodi ihuza vikariyati apostoliki za Kabgayi na Nyundo yabereye mu Nyakibanda. Imyanzuro yayo yatangarijwe i Kabgayi no ku Nyundo muri nyakanga 1960.  Yifashishijwe mu buryo bwihariye na Kiliziya gatolika mu Rwanda igihe kinini. 

Ku wa 10 Ugushyingo 1959: Kiliziya zari muri Kongo- Mbiligi na Rwanda-Urundi zahawe ubuyobozi bwite. Ni Papa Yohani wa 23 wabitangaje mu rwandiko rwe (Constitution apostolique « Cum parvulum sinapis »), nuko icyitwaga Vikariyati Apostoliki bihinduka Diyosezi ndetse na Misiyoni ihinduka Paruwasi.  Kiliziya yo mu Rwanda yabonye ubuyobozi bwite maze Kabgayi iba arkidiyosezi yungirijwe na Nyundo. 

Ku wa 1 gicurasi 1960: Myr Andreya Perraudin yimitswe nka Arkiyeskopi wa Kabgayi Myr Vedasiti MOJAISKY-PERELLI, intumwa ya papa muri Kongo Mbiligi no muri Ruanda-Urundi ni we wayoboye iyo mihango.  Myr Andreya Perraudin ni we wimitse Myr Bigirumwami Aloyizi nk’umwepiskopi wa mbere wa diyosezi ya Nyundo, ku wa 7 Kanama 1960. 

Ku wa 12 Mata 1960: Havutse “ubutabazi gatolika mu Rwanda”. Uyu muryango ni wo waje guhinduka « Caritas Rwanda » wemewe n’iteka rya minisitiri Nº 499/08 ryo ku wa 01/02/1963 nk’umuryango udaharanira inyungu. “ubutabazi gatolika mu Rwanda”, bwaje ari nk’igisubizo cyo kugoboka abantu bagizweho ingaruka n’ibihe bibi byababyeho mu ntangiriro zo mu 1959.

Ku wa 20 Ukuboza 1960: nibwo hashinzwe diyosezi ya Ruhengeri igizwe n’uduce twakuwe kuri diyosezi ya Nyundo no kuri arkidiyosezi ya Kabgayi. Myr Berenaridi Manyurane ni we watorewe kuyibera umwepiskopi ariko ahita arwara, apfira i Roma ku wa 8 Giurasi 1961, atarahabwa inkoni y’ubushumba. Myr Andereya Perraudin yahawe kuyiyobora kugeza ku wa 21 Kanama 1961 ubwo hatorwaga Myr Yozefu Sibomana nk’umwepiskopi wayo, afite iyi ntego: Cui credidi. Myr Yozefu Sibomana yimitswe ku wa 3 Ukuboza 1961 na Myr Vedasiti Mojaisky-Perrelli. Ishingwa rya diyosezi ya Ruhengeri ryaatumye diyosezi ya Nyundo yongerwaho igice cya Kinyaga.

Izindi nkuru wasoma:

Incamake y'amateka ya Kiliziya mu Rwanda 1994 - 1999

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda 1961 - 1993 

Incamake y’amateka ya Kiliziya Gatolikamu Rwanda 1900 - 1917


No comments:

Post a Comment

MUTAGATIFU YANWARI (+305)

… Guverineri w’iyo ntara yaramubwiye ati: “ tura ububani ibigirwamana, cyangwa se wicwe”. Yanwari ati: “sinshobora gutura ibitambo amashitan...