Amashuri yize n’ubutumwa yakoze
·
1975 - 1983: yize amashuri abanza mu
bigo bitandukanye, Ntwari na Murambi mu murenge wa Kayenzi.
·
1983 - 1989: yize mu Iseminari nto
ya Kabgayi yisunze Mutagatifu Lewo, ahiga indimi - Latin and Modern Languages.
·
1989 -1990: yize mu Iseminari nkuru
ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu
·
1990 - 1992: yize amasomo ya
Filozofiya mu Iseminari nkuru ya Kabgayi yaragijwe Mutagatifu tomasi w’Akwini
· 1992 - 1997: yize amasomo ya Tewolojiya I Roma (The Pontifical Urbaniana University in Rome, Italy), ahabwa impamyabumenyi zitandukanye (Bachelor’s Degree and Master’s Degree).
Nyuma yo guhabwa ubupadiri, Padiri Prudence Bicamumpaka yagarutse mu Rwanda, atangira ubutumwa bwe n’umusaseridoti ashingwa kuyobora ikigo cy’amashuri cya Ecole Sainte Bernadette de Kamonyi kuva mu 1997 - 2002.
Nyuma
yo kuva i Kamonyi, yakomereje i Kabgayi muri Iseminari Nkuru, ayibera umuyobozi
kuva mu 2002 kugeza mu 2006, hanyuma kuva mu 2006 kugeza mu 2008 ashingwa kwita
ku buzima bwa roho muri iyo Seminari - Spiritual Father).
Mu mwaka wa 2008, Padiri Prudence Bicamumpaka yasubiye kwiga i Roma, ahavana impamyabumenyi y’ikirenga muri Tewolojiya - doctorate in Theology, The Pontifical Urbaniana University).
Nyuma yo kurangiza amasomo ye, yagarutse mu Rwanda, aba umwalimu wa Tewolojiya n’umuyobozi wungirije mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda Major Seminary Théologicum de Nyakibanda) kuva mu 2012 kugeza mu 2019.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2023, Padiri Prudence Bicamumpaka yahawe ubutumwa bwo kuyobora OPM ndetse no kuba umuhuzabikorwa w’Ibikorwa by’imishinga muri Diyosezi ya Kabgayi.
Kuva mu 2021 kugeza muri Kanama 2023, yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kabacuzi.
Padiri Prudence Bicamumpaka ni umuyobozi wungirije wa Kaminuza
Gatolika ya Kabgayi ushinzwe Amasomo n’ubushakashatsi (Deputy
Vice-Chancellor for Academics and Research at Institut Catholique de Kabgayi),
nk’uko bikubiye mu nyandiko
ya Diyosezi ya Kabgayi yo kuwa 03 /08/2023, igaragaza uko
abasaseridoti bahawe ubutumwa mu mwaka wa 2023-2024, ikagaragaza kandi ko abahawe ubutumwa bushya batagomba kurenza kuwa
31
Kanama 2023 bataragera aho batumwe.
No comments:
Post a Comment