Abo batagatifu batatu bavukana, bahowe Imana mu mwaka umwe, ni abatagatifu Fawusitini,
Beyatirisi na Sempilise, bishwe bazira ukwemera gutagatifu. Bemeye Kristu,
baramuhamya kugeza bamuhowe. Hari ku ngoma y’umwami Diyoklesiyani (Diocletien).
Kuwa 29 Nyakanga, Kiliziya ihimabaza abatagatifu Fawusitini, Beyatirisi na
Sempilise. Ni abatagatifu bavukana kandi bose bahowe Imana mu gihe
kimwe.
Mutagatifu Fawusitini, yahowe Imana i Roma, ku ngoma y’umwami w’abaromani witwaga Diyoklesiyani. Uyu mwami yatotezaga bikomeye abakristu. Mu mwaka wa 304 nibwo Fawusitini n’umuvandimwe we Sempilise (Simplice de Rome) bajugunywe mu ruzi rwa Tibre, nyuma mushiki wabo Beyatrisi yaje kubona imibiri y’izo ntungane, nuko ayishyingura uko bikwiye, yirengagije itegeko ryabibuzaga.
Mutagatifu Beyatirisi, Uwahowe
Imana (+304)
Mu gihe umwami w’abami w’abaromani witwaga Diyoklesiyani yatotezaga abakristu, Mutagatifu Beyatrise na we ni ho yafashwe maze acirwa urubanza rwo gupfa azira ko yashyinguye basaza be aribo Mutagatifu Semplise na Mutagatifu Fawusitini na bo bari bahowe Imana, bakaba bari bajugunywe mu ruzi rwa Tibre.
Beyatirisi amaze
gushyingura basaza be bahowe Imana, yagiye kuba mu rugo rw’umutagatifukazi
witwaga Lusina wari uzwiho kumara amasaha menshi y’umunsi asenga kandi akora
ibikorwa by’urukundo. Aho yahamaze amezi arindwi, mu mahoro yibanira neza n’uwo
mutagatifukazi, ariko afite icyifuzo cyo kumena amaraso ye kubera Kristu nk’uko
basaza be bari barabigenje. Nyuma icyifuzo cye cyarashubijwe kubera ko uwitwa
Lukresi wari wungirije umwami w’abami, akaba n’umugome cyane kandi yaratwawe n’irari
ryo gutunga byinshi, yashakaga gufata umurage wa Beyatirisi akawongera ku we
wari usanzwe kandi ari munini. Maze afata Beyatirisi, amushinja ko ari
umukirisitukazi.
Icyo gihe yamuhitishijemo
ibintu bibiri: kwemera gutura ibitambo ibigirwamana cyangwa gutakaza umurage we
ndetse akanamwica. Beyatirisi yashubije ko mu byo atunze byose, ibifite agaciro
kurusha ibindi ari ukwemera kwe n’umukiro we. Kandi ko adashobora gutura
ibitambo amashitani n’ibigirwamana bibaje mu biti. Amaze kuvuga ibyo, uwo mugabo
yahise amujyana mu buroko. Mu ijoro rikurikiyeho, uwo mugome Lukresi ategeka ko
bamwica bamunize. Hari mu mwaka wa 304. Ya nshuti ye Lusina afata umurambo we,
awushyingura iruhande rw’imva za basaza ba Beyatirisi, iruhande rw’inzira nini
yitwa Porto.
Lukresi amaze kwica
Beyatirisi, akigarurira umunani we, yakoresheje umunsi mukuru, maze kuri uwo
munsi mukuru akomeza gukwena abakirisitu yigamba ko yicishije Beyatirisi kandi
agafata n’umurage we, ndetse akomeza gutuka no guharabika idini ry’Abakirisitu.
Nuko akana gato kari aho gahagatiwe na nyina gatera hejuru kavuga mu ijwi
ryumvikana kati : « Lukresi umaze kwica, kandi wongeraho no kwiba ibintu bye.
Ariko ugiye guhanwa. » ako kanya Lukresi afatwa n’ububabare bukaze, maze sekibi
imugaragura amasaha atatu, irangije iramuniga, apfa atyo uwo munsi.
Papa Lewo wa II
yabubakishirije Kiliziya ngo abubahishe, imibiri yabo ayizana muri iyo
Kiliziya. Ubu bashyinguye muri
Kiliziya yitiriwe Bikira Mariya (Sainte Marie Majeure) i Roma.
Abatagatifu Fawusitini, Beyatirisi na Sempilise tubigireho kwemera Imana, kuyikomeraho mu bitotezo no mu bihe byadutwara ubuzima bwo kuri iyi si.
No comments:
Post a Comment