Dushingiye ku nyandiko ya Papa Yohani
Pawulo wa II yitwa Umushumba mwiza (Constitution
apostolique Pastor Bonus),
Kiliziya ifite amadikasiteri akurikira :
1. Ubunyamabanga bwa Vatikani
(la secrétairerie d’État)
2. Ama « congrégations » 9 (Les
neuf congrégations romaines)
3. Inkiko eshatu za Kiliziya (les trois
tribunaux du Saint-Siège)
4. Inama za Papa 12 (les douze conseils pontificaux)
5. Inzego zishinzwe ubukungu (les
différents services administratifs chargés des affaires économiques)
Turebere hamwe inshamake ya Dikasiteri eshanu mu zibarizwa muzi Kiliziya Gatulika.
I.
Dikasiteri ishinzwe Iyogezabutumwa (Dicastère pour
l’Évangélisation)
Iyi dikasiteri ishinzwe iyogezabutumwa
rigamije kumenyekanisha hose Kristu, Rumuri rw’amahanga bityo abamumenye
bakamuhamya mu mvugo no mu ngiro. Iryo yogezabutumwa rigomba kandi gutuma
umubiri mayobera (Corps mystique) wa Kristu ukomeza kwiyubaka. Dikasiteri
ishinzwe Iyogezabutumwa yibanda ku ngingo z’ingenzi z’iyogezabutumwa ku isi, ku
gushinga no guherekeza kiliziya nshya (nouvelles Églises particulières) muri
Kiliziya Gatolika y’i Roma. Ububasha bwayo ntibugera kuri Kiliziya
z’iburengerazuba (les Églises Orientales) kuko zo zifite indi Dikasiteri
izishinzwe.
Iyi dikasiteri igizwe n’amashami
abiri : ishami rishinzwe ingingo
remezo z’iyogezabutumwa ku isi (Section pour
les questions fondamentales de l’évangélisation dans le monde) n’irindi rishinzwe iyogezabutumwa ry’ikubitiro na
kiliziya zihariye nshya (Section pour
la première évangélisation et les nouvelles Eglises particulières) zivuka mu ifasi ifitemo ububasha. N’ubwo umuyobozi (préfet) wa Dikasiteri mu
buryo butaziguye ari papa, buri shami rifite umuyobozi (pro-préfet) uyobora mu
izina rye, na we akagira abamwungiriza mu nshingano.
II.
Dikasiteri ishinzwe ibikorwa by’urukundo (Dicastère pour
le Service de la Charité)
Iyi Dikasiteri ni igihamya cy’impuhwe Imana
igirira Muntu. Yita ku gufasha abakene, abanyantege nke n’abatereranwe mu buryo
bunyuranye. Ifite ububasha bwo kwakira no gushakisha inkunga, impano zitanzwe
ku bushake kugira ngo hagobokwe abatagira epfo na ruguru. Ubutumwa bwayo
ibusohoza ku isi hose, mu izina rya Papa.
III.
Dikasiteri ishinzwe ibijyanye no gushyira abakristu mu
rwego rw’abatagatifu (Dicastère des Causes des Saints)
Uru rwego rushinzwe gushyiraho amabwiriza agenderwaho mu gusaba ko
umukristu ashyirwa mu rwego rw’abahire cyangwa se ko yandikwa mu batagatifu. Ni
yo igena uburyo n’imihango bikurikizwa kandi igafatanya n’abashumba ba
diyosezi, bo batangiza urugendo ruganisha ku iyandikwa mu batagatifu (l’instruction de la cause). Mu
bindi ishinzwe harimo :
·
Kugenzura ko imyanzuro y’ibyavuye mu
ibazwa ry’abakristu (les actes des
causes déjà instruites) yabonetse hakurikijwe amabwiriza bityo ikabifataho
umwanzuro kugira ngo bishyikirizwe Papa.
·
Gushyiraho
uburyo bwemewe n’amategeko ya Kiliziya bukurikizwa mu kugenzura no kwemeza
ukuri kw’ibyasigaye bitagatifu (reliques sacrées) ndetse no kwemeza ko bibikwa.
·
Kwemeza
ko umutagatifu ahabwa izina ry’umwalimu wa Kilizya (docteur de l’Église) nyuma y’uko ibonye icyemezo (votum) cya dikasiteri ishinzwe
amahame y’ukwemera gihamya ko uwo mutagatifu yabaye rukabuza mu mahame
y’ukwemera.
IV.
Dikasiteri ishinzwe umuco n’uburezi (Dicastère pour la
Culture et l'Éducation)
Dikasiteri igizwe n’amashami abiri : ishami
rishinzwe umuco ryibanda ku guteza imbere umuco, ubukangurambaga
bw’ikenurabushyo ridaheza umurage ndagamuco n’ishami rishinzwe uburezi
ryimakaza amahame remezo y’uburezi mu bigo by’amashuri bya Kiliziya, kuva ku
bigo byakira inshuke, kugeza kuri za kaminuza.
Biri mu
nshingano z’ishami rishinzwe umuco :
·
Guteza imbere
imibanire y’i Vatikani n’urusobe rw’imico yo ku isi, rishyigikira byimazeyo
umushyikirano nk’uburyo ntasimburwa mu bufatanye nyakuri, ubwuzuzanye
n’ubukungahare bwa buri wese kugira ngo imico itandukanye irusheho kwakira
Ivanjili n’ukwemera kwa gikristu, binafashe mu gutuma buri muntu yiyumva muri
Kiliziya kuko aharanira, mu muco we, gushakisha ukuri n’icyiza gisumbye ibindi.
·
Gufasha abashumba ba
za diyosezi kugira ngo babashe kubungabunga neza umurage w’amateka,
nk’inyandiko zigaragaza ubuzima n’ikenurabushyo bya kiliziya, hamwe n’umurage
ndangamuco na ndangabugeni mu ishyinguranyandiko, mu nzu ndangamurage, mu
nsengero… kugira ngo byorohere ubikeneye kubibona.
·
Guharanira ko
abashumba ba za diyosezi n’inama zibahuza baha agaciro kandi bakarinda imico
gakondo mu murage wayo w’ubuhanga n’uw’ubuzima bwa roho (spiritualité),
bakibuka ko ari ubukungu bw’ikiremwamuntu cyose.
Biri mu nshingano z’ishami rishinzwe
burezi:
·
Gufasha
abashumba za diyosezi, inzego nyobozi za kiliziya z’iburengerazuba n’inama
z’abepiskopi gushyiraho amabwiriza ashingirwaho mu gushinga ibigo by’amashuri
gatolika, aho ikenurabushyo ry’uburezi rigomba kwitabwaho nk’igice kigize
iyogezabutumwa.
·
Gushyigikira
ishyingwa n’iterambere ry’ibigo by’amashuri makuru bya kiliziya bihagije kandi
bitanga ubumenyi butandukanye bwibanda ku kuri kwa gikristu kugira ngo
umunyeshuri ategurirwe neza kuzasohoza inshingano neza, haba muri Kiliziya
cyangwa muri sosiyete. Iyi dikasiteri ishinzwe kandi ibijyanye no kwemerwa na
leta kwa dipolomi zitangwa n’ibyo bigo mu izina rya Vatikani (Saint-Siège).
·
Guteza
imbere imyigishirize y’iyobokamana gatulika mu mashuri, Gufasha mu butwererane
buhuza ibigo by’amashuri makuru bya Kiliziya n’amahuriro yabyo no Guha umwalimu icyemezo (nihil obstat), kugira ngo yemererwe kwigisha tewolojiya.
V.
Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera (Dicastère pour la
Doctrine de la Foi)
Iyi Dikasiteri ifite umurimo w’ibanze wo gufasha Papa n’abepiskopi mu
kwamamaza Ivanjili mu isi. Iteza imbere kandi ikanarinda ukuri kw’amahame
gatolika ku kwemera no ku migenzo, ikabikora ivoma mu nganzo y’ukwemera, ari
nako ihora ishakisha uko yayagura kugira haboneke ibisubizo by’ibibazo biba
bigezweho. Kuwa 21 Nyakanga 1542, mu nyandiko « Licet ab initio »,
Papa Pawulo wa III yatangije komisiyo ishinzwe kwita ku bibazo
by’ukwemera ; ubuyobe no kwitandukanya na Kiliziya (hérésie et schisme).
Hagiye habaho amavugurura atandukanye kugeza ubwo iyi Dikasiteri ibayeho.
Dikasiteri ishinzwe amahame y’ukwemera igizwe n’amashami abiri, ndetse na
komisiyo ebyiri : ishami rishinzwe amahame, n’irishinzwe imyitwarire,
hakaba kandi komisiyo ya bibiliya n’iya tewolojiya (La Commission Biblique
Pontificale et la Commission Théologique Internationale). Muri iyi Dikasiteri
dusangamo kandi komisiyo ishinzwe kurinda abana, igafasha Papa kubona uburyo
abana n’abanyantegenke (vulnérables) barushaho kurindwa.
Mu byo Dikasiteri ishinzwe amahame
y’ukwemera ikora harimo:
·
Kugenzura
inyandiko mbere y’uko zitangazwa n’izindi Dikasiteri ndetse n’ibitekerezo
bigaragara nk’ikibazo ku kwemera gutunganye.
·
Gushyigikira
inyigo zigamije kuzamura ikigero cy’imyumvire no kwamamaza ukwemera kugira ngo
bifashe Iyogezabutumwa.
·
Gushyigikira,
binyuze mu gashami gashizwe imyitwarire, ingamba zo guhugura abepiskopi
n’abandi banyamategeko ba kiliziya kugira ngo barusheho kumva amategeko ya
Kiliziya, bityo babashe gutanga ubutabera buboneye, mu byo bafitiye ububasha.
No comments:
Post a Comment