Mu myaka 16 ari umurezi mu Isemenari Nkuru ya Kabgayi, isaga 12 ayimaze ari umuyobozi wayo. Ni umuhanga muri Filozofiya, akaba umupadiri wa Diyosezi ya Kibungo.
Padiri Vedaste Kayisabe ni muntu ki ?
Padiri Vedaste Kayisabe yavukiye muri paruwasi ya
Mukarange, diyosezi ya Kibungo, kuwa 11 Werurwe 1970. Asoje amashuri abanza,
yakomereje mu Iseminari nto ya Zaza yaragijwe Mutagatifu Kizito, hanyuma amara
imyaka ibiri yiga mu Iseminari Nkuru ya rutongo (1991-1992). Yigiye Filozofiya
mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi (1992-1994), naho Tewolojiya ayigira mu Iseminari
Nkuru ya Nyakibanda (1994-1998). Yahawe ubupadiri kuwa 26 Nyakanga 1998, ku
munsi umwe na Padiri Athanase Gatanazi, Padiri Gilbert
Tumuabudu na Padiri
Cyprien
Dusabeyezu.
Inshamake y’ubutumwa yahawe
· 1998 - 1999 : Yabaye Padiri wungirije muri paruwasi ya
Rukira
· 1999 - 2002 : Yabaye umuyobozi ushinzwe imyitwarire mu
Iseminari Nto ya Zaza, hanyuma ayibera umuyobozi
· 2002 - 2004: Yagiye kwiga
Filozofiya i Roma (the Pontifical Urban University)
· Avuye i Roma, yabaye
umurezi wigisha Filozofiya mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi. Nyuma y’imyaka itatu
yasubiye i Roma kwiga Filozofiya, ahavana impamyabumenyi ihanitse (doctorate in
philosophy, the Pontifical Urban University).
· 2010 - 2011: Yabaye
umuyobozi ushinzwe amasomo mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi, anigisha isomo rya
Filozofiya.
· 16 Werurwe 2012: Inama
y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, yamuhaye inshingano zo kuba umwe mu bagize Inteko nyarwanda y’umuco, hamwe na Mama Therese
MUKABACONDO, wagizwe Visi Perezida ushinzwe Umuco.
· 2011 kugeza none, Padiri
Vedaste Kayisabe ni umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi, inshingano yatorewe
na Arikiyepiskopi Fernando Filoni, wari umuyobozi w’urwego rwa Kiliziya rushinzwe
iyogezabutumwa (Prefect of the Congregation for the Evangelization of Peoples).
Padiri Vedaste Kayisabe mu byishimo bya Yubile y’imyaka
25
Kuwa 30
Nyakanga 2023, muri
Paruwasi ya Mukarange, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, umushumba wa diyosezi ya Kibungo
yatuye igitambo cy’Ukarisitiya, ubwo Padiri Vedatse Kayisabe, umuyobozi wa
seminari Nkuru ya Kabgyi yizihizaga yubile y’imyaka 25 amaze ari umusaseridoti. Ni ibirori byitabiriwe n’abepiskopi
bo mu yandi madiyosezi: Myr Anaclet Mwumvaneza, umushumba wa
diyosezi ya Nyundo, Myr Servilien Nzakamwita, umushumba wa
diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko na Myr Smaragde Mbonyintege umushumba wa
diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko.
Mu ijambo ryo gushima, Padiri
Vedaste Kayisabe, yashimiye abamufashishe gukunda ubukirisitu n'ubusaseridoti
bikaba byaramugejeje ku muhamagaro wo kwiyegurira Imana. Nk’uko tubikesha
Ikinyamakuru Inyarwanda, ati: "Ndabanza gushimira Imana ishobora byose.
Imana yampaye ubuzima, ndayisingiza kandi ndayisaba imbabazi igihe naba naragize
intege nke kandi yarandemanye urukundo n'ubumuntu. Imana irabizi ko nyikunda,
kuri uyu munsi ndayisingiza kuko nta gihe yigeze intererana."
Mubo ashimira kandi
harimo n’ababyeyi be, bo bamukundishije ubupadiri. Padiri Kayisabe ati
"Ndashimira ababyeyi banjye nubwo batakiriho, barankunze, barandera,
banyereka inzira igana Imana. Data yankundishije ubupadiri cyane kuko yavugaga
abapadiri bahuye, akavuga ko abapadiri ari beza, akabarata, akabubaha cyane,
bikantera nanjye kumva ko ari abantu b'Imana yatoye. Nanjye nkumva mfite inyota
yo kuzaba umusaseridoti. Imana yaramfashije mbigeraho ndabiyishimira cyane.
Mama nawe yankundishije isakaramentu rya Penetensiya. Ndashimira ababyeyi
banjye bombi aho bari Imana ibiyereke Iteka."
Kuwa 7 Nyakanga 2023, muri Paruwasi ya Kibeho,
Padiri Vedatse Kayisabe na bagenzi be bari
muri yubile y’imyaka 25 batuye Nyina wa Jambo ubusaseridoti bwabo. Uwo muhango
wabereye i Kibeho, aho bakoreye umwiherero w’iminsi itatu, bakawusoza
baturira hamwe igitambo cy’Ukarisitiya muri Shapeli y’amabonekerwa ngo bature
Nyina wa Jambo ubusaseridoti n’ubutumwa bwabo. Uwo mwiherero wabaye umwanya
mwiza wo gusubiza amaso inyuma no gushimira Imana yabatoye ikabafasha mu
butumwa.
Abo basaseridoti
ni aba :
1.
Padiri
Vedaste Kayisabe na Padiri Cyprien Dusabeyezu ba Diyosezi ya Kibungo
2.
Padiri
Deo Birindabagabo wa Diyosezi ya Butare
3.
Padiri
Regis Kabanda wa Diyosezi ya Butare
4.
Padiri
Canisius Niyonsaba wa Arikidiyosezi ya Kigali
5.
Padiri
Paul Gahutu wa Diyosezi ya Byumba
6.
Padiri
Germain Hagenimana na Padiri Cyrille Uwizeye ba Diyosezi ya Kabgayi
No comments:
Post a Comment