Ahagana mu mwaka wa 250,
ni bwo Lusiyani yahawe ubwepiskopi, abuhabwa na Papa, wahise amwohereza
kwamamaza Inkuru Nziza mu karere ka Gole (Gaule), ajyana na mutagatifu
Diyoniziyo na mutagatifu Riyeli (Rieul). Azenguruka Ubufaransa, ariko yibera
ahitwa Bove. Imigenzo myinza ye, ibikorwa bye byiza n’ibitangaza yakoreye muri
ako karere byatumye abantu benshi bagera ku bihumbi 30,000 bemera Inkuru Nziza
baba abakristu.
Ahagana mu mwaka wa 290, ni bwo umwami w’abami witwaga Diyoklesiyani wangaga ubukirisitu Yohereje abagabo batatu ari bo Latinusi, Jariyusi na Antori ngo bice Lusiyani.
Lusiyani amaze kumenya ko abo bicanyi baje kumushaka ngo bamwice arahunga. Abanyaroma baje kuvumbura inshuti zari zahunganye na Lusiyani. Nuko abo bakirisitu bicwa baciwe umutwe. Lusiyani we yabanje gukubitwa ibiboko, nyuma, acibwa umutwe. Yiciwe ahitwa Rosiyeri.
Bavuga ko hari igitangaza cyagaragaye amaze kwicwa, umubiri we wahise uzengurukwa n’urumuri. Abantu bari aho baba barumvise ijwi rivuga riti « Komera, mugaragu mwiza kandi w’indahemuka, utaratinye kumena amaraso yawe kubera njyewe, ngwino wakire ikamba wasezeranyijwe ».
Lusiyani yarahagurutse afata umutwe we mu biganza bye, agenda yerekeje i Bove, ahagarara hafi y’umujyi. Aho ni ho bashyinguye umurambo we nyuma baje kuhubaka urugo rw’abamonaki rwamwitiriwe.
Banavuga ko mu gihe cy’ishyingurwa rye, aho ku irimbi
hahumuraga imibavu myiza cyane, bityo bakavuga ko abamakayika bari baje muri
uko gushyingura bakaba aribo bateraga uwo mubavu.
Mutagatifu Lusiyeni yubahirizwa nk’Intumwa y’akarere ka Bove (Apôtre du Beauvaisis) kuko yagize uruhare rukomeye mu kugeza abaturage benshi muri ako gace ku kwakira ukwemera gutagatifu no kugarukira Imana. Kiliziya imuhimbaza kuwa 8 Mutarama.

Mutagatifu Lusiyani, udusabire!
ReplyDelete