Sunday, December 14, 2025

Siko bizahora, nta Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu

Siko bizahora. Nta Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu. Igitambo cy'ukaristiya kitubere umwanya wo guhura n'Imana, maze Nyagasani aturishe agahinda n'imibabaro yacu atumurikire ubu n'iteka ryose.

Ni amagambo yagarutsweho mu gitambo cy’Ukaristiya cyabereyemo isengesho ryo gusabira abarwayi, cyaturiwe muri Paruwasi ya Gikondo, kuri iki cyumweru cya Gatatu cya Adiventi, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Iyi Misa yayobowe n'abaturutse ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, bari kumwe na Padiri Boniface Ndikubwimana, Umuyobozi wa Roho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.

Iri sengesho ryateguwe na Paruwasi ya Gikondo ifatanyije n'Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango, hagamijwe gushimira Imana ibyiza yabakoreye mu mwaka wa 2025 no kuyisaba ngo izakomeze kubarinda mu mwaka mushya wa 2026.

Mu nyigisho ye, Padiri Boniface Ndikubwimana, yavuze ko bafite ibyishimo byinshi bigaragazwa n’uko bari kugenda batera intambwe berekeza ku munsi wa Noheri. Yagize ati: ''turashimira Imana yo yabanye natwe by'umwihariko muri uyu mwaka wa Yubile y'impurirane imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda na 2025 y'ugucungurwa kwa benemuntu, ndetse no kuba nk'abakristu ba Paruwasi ya Gikondo yaradukoreye byinshi tuyishimira.''

Padiri Ndikubwimana yasabye abakristu gutura Yezu ibibaremereye byose no kumusaba kubaherekeza mu buzima bwabo bwose. Ati: ''Yezu Nyirimpuhwe tumuture ibituvuna, umusaraba wacu, bityo akomeze kudufasha kuduha imbaraga ziduherekeza mu buzima bwacu bwa buri munsi.''

Agaruka ku mizero akwite kuranga abakristu, Padori Ndikubwimana yashimangiye ko imibabaro Atari iteka ku buzima bw’abakristu ariko na none ko ari ngombwa, abibutsa ko ibanziriza ibyishimo. Yagize ati: ''Siko bizahora, nta na Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu.''

Padiri Ndikubwimana yakomeje asaba abakristu kurushaho guhura n’Imana, Yo ishobora gucogoza imibabaro ya muntu yose. Ati : ''Iki gitambo cy'ukaristiya kitubere umwanya mwiza wo guhura n'Imana, maze Nyagasani aturishe agahinda n'imibabaro yacu atumurikire ubu n'iteka ryose.

Icyumweru cya Gatatu cya Adiventi, ni icyumweru cy'ibyishimo; cyizwi ku izina rya “Gaudete in Domino Semper : Muhore mwishimye muri Nyagasani”.

No comments:

Post a Comment

Siko bizahora, nta Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu

Siko bizahora. Nta Pasika itagira uwa Gatanu Mutagatifu. Igitambo cy'ukaristiya kitubere umwanya wo guhura n'Imana, maze Nyagasani a...