Abihayimana n’abafatanyabikorwa mu kwita ku muryango, no kwimakaza ubutabera n’amahoro barasabwa gukumira ihohoterwa mu muryango no gutegura urubyiruko bagakurana indangagaciro zifasha mu kubaka umuryango utekanye.
Byagarutsweho kuri
uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, mu nama nyunguranabitekerezo 'ku
gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabereye muri Centre
Missionnaire Lavigerie [CML]. Ni inama yateguwe na Komisiyo y’ubutabera
n’Amahoro mu rwego rwo kurebera hamwe ihohoterwa rikorerwa mu muryango,
imbogamizi zihari ndetse no gushakira hamwe uburyo bwo kurirandura burundu, hazirikanwa
insanganyamatsiko igira iti: “Twubake umuryango uzira ihohoterwa.’’
Bamwe mu bitabiriye
iyi nama bavuga ko ihohoterwa rishingiye mu miryango riterwa no kuba imiryango
iregetse, aho abana baba bashingiye ku nyungu aho kuba ku rukundo.
Padiri Sylvère
Komezusenge ushinzwe urukiko rwa Kiliziya, yagize ati: “Ikibazo tubona mu
isesengura ni uko dusanga hari imiryango yari iregetse. Niba hari umukobwa
n’umusore babanye badakundanye byanze bikunze icyo umwe yashakaga azakibona,
impamvu yo gushyingirwa kwabo ibe irarangiye kubana kwabo bibe ku gahato. Ibi
twarabibonye kandi bikagira ingaruka.”
Akomeza avuga
ko iki kibazo cyakemurwa no gutegura urubyiruko, kugira ngo rukurane
indangagaciro za ngombwa mu kubaka umuryango. Padiri Komezusenge yagize ati: “Umuti
ni uko nibura twategura urubyiruko bagakurana indangagaciro zirimo kubahana,
ubudahemuka, gukomera ku isezerano nk’imbuto z’icyemezo umuntu yafashe,
bigafasha mu kurera umuryango utunganye.''
Ikindi cyagarutsweho
nk’umuti ku ihohoterwa ni ukubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu, no kubaka
umuryango uzira inabi, aho abana bakura bumvikana n’abayeyi mu guharanira ineza
y’umuryango. Padiri Lambert Dusingizimana, Umunyamabanga w'Ibiro bishinzwe
Uburezi Gatolika, mu Nama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ati: “Turengere
umwana, twubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu bizadufasha gutsinda iri
hohotera.
Padiri Valens
Niragire, Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, yavuze ko ihohoterwa
rishobora gukorerwa aba Mama, abana, ndetse n’aba Papa mu rugo, ati: “icyo
twifuza ni ugushyira hamwe imbaraga kugira ngo twubake umuryango uzira inabi
kandi uzira ihohotera. Abana bagakura bari mu muryango, ababyeyi babo bumvikana
baharanira ineza y’umuryango.”
Ati: ''Iyo mu
muryango hajemo guhohoterana, no guhezwa umuryango uba watangiye kwangirika,
dukumire rero ko ihohotera ryarangwa mu miryango yacu. Iyo tuvuze ihohotera,
cyane twumva abana b’abakobwa bakunze kwibasirwa naryo ubuzima bwabo bukajya mu
kaga.’’
Padiri Niragire
yavuze ko ihohoterwa riri ukwinshi kandi ahantu hatandukanye, asaba ubufatanye
mu kurirwanya no kubaka umuryango utekanye. Yagize ati: “Hari ihohotera
ry’amagambo, gukubita no gukomeretsa n’irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, aho
dutuye aho dukorera twese duhaguruke turwanye ihohotera iryo ari ryo ryose
tugire umuryango utekanye.’’
Iyi nama ni kimwe mu bikorwa bikorwa by’iminsi 16 y’ubukangurambaga igamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, u Rwanda rwifatanyijemo n’isi yose kuva tariki ya 25 ugushyingo kugera kuwa 10 ukuboza.
Yitabiriwe n’abihayimana, bamwe mu bagize imiryango itandukanye itari iya Leta, urubyiruko rw’abanyeshuri babarizwa muri Club yo kurwanya ihohoterwa, n’abandi bafatanya bikorwa bahuriye ku ntego yo gushakira igisubizo kirambye ihohotera rikorerwa mu miryango.

No comments:
Post a Comment