Kuri uyu wa
Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, muri Paruwasi Katederali ya Byumba
habereye Igitambo cy'Ukaristiya cyatangiwemo Isakaramentu ry'Ubusaseridoti,
urwego rw’ubupadiri kuri Diyakoni Oscar Kwizera uvuka muri Paruwasi Katederali
ya Byumba, Diyakoni Emmanuel Kavutse uvuka muri Paruwasi ya Nyagahanga na
Diyakoni Jean de Dieu Nsabimana uvuka muri Paruwasi ya Nyarurema.
Iki gitambo cyayobowe na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba ari kumwe na Musenyeri Servilien Nzakamwita, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru ndetse na Musenyeri KizitoBahujimihigo, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo uri mu kiruhuko.
(Indi nkuru wasoma : Menya Diyosezi ya Kibungo n’abashumba bayiragijwe)
Yagize ati:
''Turashimira Imana yo mubyeyi udahemuka twabonye ineza yayo kandi tuzahora
turata ubuhangange bwayo. Uduhamagara yatweretse ko uzamukomeraho ari we
uzarokoka yarabitweretse ni ahabwe ikuzo.''
Mu butumwa
bwe, Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, yashimiye
Abapadiri bashya bemeye kumvira ijwi ry'Imana, abasaba kuzaba abasaseridoti
beza ku mutima kandi bicisha bugufi birinda kuba ab'isi n'ubwo batumwe mu isi
ahubwo bakazaharanira kuba ab'Imana.
Agaruka ku
nshingano abapadiri bashya bahwe, Musenyeri Papias yabibukije ko bagiye
kwigisha Ijambo ry’Imana ritagira ikirihagariko, ko atari ibitekerezo byabo
bwite bagomba kwigisha. Yagize ati: “Ntimutumwe kwigisha ibitekerezo byanyu,
ntimwatumwe kwigisha amagambo y’abantu cyangwa ibyifuzo byanyu bwite, ahubwo
mutumwe kwigisha Ijambo ry’Imana ridashobora kugira ikirihagarika, kandi
mukaryigisha mu izina rya Kiliziya. Yezu Kristu wabatoye azakomeza kubagenda
iruhande rwanyu no kubayobora.”
Musenyeri Musengamana Papias yabibukije ko ubusaseridoti bugimba kuba ubuzima, abasaba guharanira kuba abanyabikorwa bashingiye kuri Yezu Kristu.
Ati: “Ubusaserdoti si umurimo
gusa, ni ubuzima. Mwahamagariwe kuba abasaserdoti mbere na mbere, ntimuri
abakozi b’Imana, ahubwo muri intumwa za Kristu. Icyo muzaba muri cyo ni cyo
kizagena ibyo mukora. Muzaharanire kuba abanyabikorwa bashingiye kuri Yezu
Kristu.”
Yabageneye impano
y’ibitabo bizajya bibafasha gutegura inyigisho yo kugeza ku bakiristu.
Izndi nkuru wasoma:




No comments:
Post a Comment